Mu mujyi wa Kigali ubuzunguzayi bwahinduye isura

Bamwe mu banyabubasha nibo batiza umulindi ubuzunguzayi.Gukingira ikibaba bamwe mu bazunguzayi,abandi bagahohoterwa n’ikimwe mubiteye inkeke.

Nyamulinda Pascal meya w'umujyi wa Kigali

Amakuru  akomeje  gucicikana  hano  mu  mujyi wa Kigali no ku nkengero zawo ko ubuzunguzayi bwahinduye isura.Umwe mu bo twaganiriye ,ariko akanga ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we yagize ati:Abarinzi bajya inama,inyoni zijya iy’indi.

abazunguzayi mu kangaratete [photo archieves]

Umutekano warakajijwe ngo bace ubuzunguzayi none bwahinduye isura.Ubu igikomeje kuvugwa n’uburyo hakomeje kugaragara ubuzunguzayi burenze uko byakorwaga mbere yuko bashyiraho ingamba za nyirarureshwa zo kubukumira. Ubuyobozi bw’umujyi wa Kigali bwigeze gutangaza ko uzagura igicuruzwa kizunguzwa azahanishwa amande y’ibihumbi icumi.Ibi ntabwo byaje gukunda kuko hagaragayemo ko haba habaye guhohotera ugura.

kuki bukomeje kuba ikibazo[photo archieves]

Abafite inyungu mu buzunguzayi bakomeje gutuma bukaza umurego bwiyongera.Tuganira nabakora ubuzunguzayi badusabye ko amazina yabo tutayatangaza kubera umutekano wabo bagize bati:Ubuzunguzayi burimo ibice byinshi ariko gusa ,ikiriho ni uko hazamo abikorera ku giti cyabo,arinabo bahura n’ibibazo bagapakirwa imodoka bagafungwa bakanamburwa ibyo bazunguzaga.Ikindi cyiciro kizamo abazunguza ntihagire ubakoraho kuberako bakorera abanyabubasha.Ibi byose bi fatirwa ku ngamba zabaye baringa.

NSABIMANA Francois

(Visited 158 times, 2 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *