Amashyaka ahagaze ate muri Politiki y’u Rwanda?

Depite Rucibigango yabonye ate ishyaka P.S.R?  abanyapolitiki bo hambere ahari bibeshyaga ko babeshye  itangazamakuru  ahubwo ariko bibeshye  ubwabo kuko batatiraga inshingano barahiriye.

Depite Rucibigango umuyobozi w' ishyaka PSR[photo archieves]

 

Ubuse bwo bihagaze gute? Abanyapolitiki bavuga  bazigura cyangwa baraziga? niba babona amakosa yabo basimbuye nibyiza niba batayabona ni ikibazo gikomeye.

FPR yabayeho kubera ubuhunzi, kuki ubu abanyapolitiki bakwemera ko mu Rwanda haba impunzi zishamikiye kuri  politiki? Amashyaka yungura ba nyirayo bayashinze naho abayoboke  bagakama  ikimasa.

 

Inkubiri yikiswe demokarasi ishingiye gukuraho ingoma ya Cyami niyo yazanye Amashyaka  mu  Rwanda. Ishingwa rya Repubulika ya mbere niryo  ryazanye  amashyaka  ,uretse ko amwe yaje kuzima kubera kubakira ku gitugu cy’ishyaka ryategekaga.  

Ingoma ya Repubulika ya kabili yo yayakuyeho burundu. Abasesengura bemeza ko urugamba hagati ya MRND na FPR arirwo rwagaruye  amashyaka  mu  Rwanda kugeza n’ubu.

Abanyarwanda basanga hari amwe mu mashyaka atagira  abayoboke  bikagaragazwa ni uko ntaho ubona ikirango cyayo keretse kwihuriro ryayo Kacyiru.

Amashyaka abili ariyo:P.S.R na U.D.P.R baherutse kubwira itangazamakuru ku bigendanye n’ihamagazwa rya Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda akitaba ubutabera bw’igihugu cy’u Bufaransa.

Ikibazo si ihanurwa ry’indege,ikibazo ni politiki ituma ubuhunzi buba akarande.Uhunga ashaka uko yabaho ,bityo umufaransa akabona uko avaho icyaha akekwaho. Imbaga yumvise ibyo abayobora  amashyaka  abili  ariyo P.S.R na U.D.P.R batangaje basanze birengagiza ubumwe n’ubwiyunge kuko   aribwo   bwakumira   abaharabika  u  Rwanda.

Kuva u Rwanda rubaye Repubulika amashyaka ashimwa ate?amashyaka agawa gute?amashyaka yubaka ubumwe nyarwanda   cyangwa   arabutatanya kugirango babone umugati wa politiki?Tureke Repubulika  zabanjirije iyo abanyarwanda barimo ubu turebe uko amashyaka ahagaze.

Umubare mwinshi w’amashyaka amariye iki abanyarwanda?kuki ikibazo cy’imibanire hagati mu mashyaka  no  mu  madini  gikomeza guteza umwuka mubi mu banyarwanda?ingero zirahari kuko abanyarwanda    barwaye    indwara yo  guhakana  no  gukoma  yombi no  kwiyambika  uruhu  rwera  kandi umutima   udatuje.

ADEPR niyo yatangwaho urugero rw’urwangano hakarebwa uko Rev Usabwimana Samuel yirukanywe hakarebwa uko   abamugambaniye   bayobowe na Tom Rwagasana nabo bavuyeho nanone hakarebwa uko na nyobozi iriho  imerewe.

Uko bigaragara ihakumirwe ikibazo cy’ubuhinzi mu banyarwanda bazarebe ko iyo ndege  izongera kuvugwa, bazarebe ko Gen Kabarebe azabona umushinja.

Abahagarariye amashyaka UDPR na PSR   batangarije itangazamaku ko ubutabera bw’u Bufaransa gutumiza Minisitiri w’ingabo z’u Rwanda Gen Kabarebe ari ugusebya ubutegetsi bw’u Rwanda.

Amashyaka UDPR na PSR yatangaje ko kuba ubutabera bw’u Bufaransa    buherutse    guhamagaza Minisitiri w’Ingabo, Gen James Kabarebe, ngo yisobanure ku ihanurwa  ry’indege  ya  Habyarimana ari uburyo bwo gushaka gutesha umutwe   no   gusebya   u   Rwanda kuko umwaka utaha Perezida Kagame azaba ayoboye Umuryango wa Afurika yunze ubumwe.

Aho amwe mu mashyaka anengwa mu mibanire yayo kugeza bifashe indi ntera. FPR yafashe ubutegetsi indege ya Habyarimana        yarahanuwe, kandi Leta  y’u  Rwanda  iyobowe  na FPR yashinjaga Leta y’Ubufaransa kugira uruhare muri jenoside. Ibi byose ntibyigeze biba ngo hagire umuyobozi w’u Rwanda ushinjwa ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Depite Rucibigango na mugenzi we Senateri Mukankunsi Perrine ubwabo bakabanza bakareba uko babonye   imyanya   nabo   bayambuye aho bari.

Isesengura ryerekana ko ihunga rya zimwe mu nkotanyi ariryo pfundo cyangwa intandaro yo gushinja bamwe mu bayobozi ihanurwa ry’indege ya Habyarimana. Ihunga  ryatangiriye  kuri  Minisitiri Seth Sendashonga na Depite Col Lizinde Theoneste,aha ntibyakangaranyije ubuyobozi bw’igihugu kuko batarenze Afurika ngo bajye I  Burayi.

Inkotanyi  ntoya  zatangiye kugenda zihunga ntihakumirwa ubuhunzi none bwafashe intera yo gushinja ubuyobozi na FPR ihanurwa ry’indege yari itwaye Habyarimana.

Ihunga riterwa n’abanyepolitiki bajijisha bakiyibagiza ko amakosa yabo atera ikibazo nk’igihora kizenguruka. Perezida w’ishyaka P.S.R rivuga ko riharanira inyungu z’abakozi Depite Rucibigango Jean Baptiste mu kiganiro n’itangazamakuru, yavuze ko buri gihe iyo hari ikintu gikomeye Abanyarwanda bagiye gukora ubutabera bw’u Bufaransa bugira icyo bukora ngo busebye abayobozi b’u Rwanda,aho yagize ati:Ubutabera bw’u Bufaransa buherutse kubura idosiye y’ihanurwa  ry’indege  ya  Habyarimana Juvenal, butega amatwi umutangabuhamya mushya witwa Munyandinda James wiyise Jackson Munyeragwe, bushaka ko Gen Kabarebe yazajya imbere yabwo agasubiza ku byo uwo mutangabuhamya ashinja  ingabo  zari  iza  FPR  byo guhanura indege ya Habyarimana.

Aha rero niho dushingira twereka- na amakosa y’abanyapolitiki bo mu Rwanda  kuko  batuma  ubuyobozi bw’u Rwanda bushinjwa ihanurwa ry’indege  ya  Habyarimana.  

Depite Rucibigango we akwiye kubanza akamenya uko yabonye ishyaka ,akaniyumvisha  abo  yaryambuye  ubuhamya batanga  k’u  Rwanda. Depite Rucibigango yise uwo mutangabuhamya igisambo   cyatorotse   u   Rwanda ubwo yoherezwaga mu mahugurwa n’Ingabo  z’u  Rwanda  (RDF)  mu 2008, aho gutaha ayasoje mu Bwongereza, agashakisha imibereho agirwa igikoresho n’Abafaransa.

Isesengura rya politiki ryerekana ko uwo mwasangiye   kugera   k’ubutegetsi iyo agatorotse akuvuga akari imurori(Iby’ukuri     n’ikinyoma)yagize Ati “Kuva mu mwaka wa 2001 hari abatorotse igisirikare, bagenda bagamije kwishakira imikorere noneho bakagurisha amakabyankuru, uburiganya n’amakuru y’imburagihe kugira ngo bashobore kubaho.”

Yongeyeho ko uwagize uruhare mu gushishikariza Munyandinda gushinja abayobozi b’u Rwanda ni Umunyamategeko Fabrice Epstein wanaburaniye Octavien Ngenzi na Captaine Pascal Simbikangwa bashinjwaga ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.

Aha rero niho hagakwiye kwibazwa impamvu abanyarwanda batoroka?ikumirwa ry’itoroka rizarangira ryari?Depite Rucibigango  avuga  ko  indege  yaHabyarimana yahanuwe n ’abo ku ruhande rwe ndetse avuga ko hari umusirikare w’u Rwanda wabwiye umunyamukuru w’Umubiligi ko azi neza  Abafaransa  babiri  bahanuye iyo ndege.

Uwo munyamakuru witwa Colette Braeckman wakoreraga ikinyamakuru cyo mu Bubiligi, Le Soir, mu Karere k’Ibiyaga Bigari ngo yanditse inkuru ku buhamya yahawe n’umwe mu basirikare ba Leta y’u Rwanda icyo gihe wari warashwe arembye, amubwira ko indege ya Habyarimana yarashwe n’abasirikare b’Abafaransa babiri bari mu cyiswe DAMI (Détachement d’Assistance Militaire à l’Instruction). 

Umwe muri bo yitwaga Etienne ariko ubushakashatsi bw’Umufaransa witwa Michel Sitbon bwagaragaje ko uwo Etienne izina rye nyakuri yari Pascal Estreveda.

Depite Rucibigango asanga kongera kubyutsa iyo dosiye kandi iperereza   ryakozwe   n’abacamanza b’Abafaransa Nathalie Poux na Marc  Trévidic  ndetse  na  Raporo ya  Mutsinzi  zose  zaragaragaje  ko abarashe indege bari kuruhande rwa Habyarimana, bifite ikindi bihishe Ati “Gusubiza inyuma urubanza kandi rwari hafi gusozwa hari ikindi cyari kigamijwe.

Igihe cyose dushaka kwibuka cyangwa u Rwanda rushaka gukora ikintu gikomeye cyane, ubutabera bw’Abafaransa bwibutsa ibi bintu barega u Rwanda.

Igiteganyijwe gitera impungenge abanzi   b’iki   gihugu,   ku   isonga Leta y’u Bufaransa ni uko Perezida wacu agiye kuyobora Umuryango w’Ubumwe bw’Afurika.

Ni ukugira ngo Perezida Kagame ate agaciro muri uwo muryango.”Perezida w’ishyaka UDPR, Pie Nizeyimna, we yavuze ko ibyo u Bufaransa buri gukora ari nk’iby’impyisi ikurira abana ikakurusha kurakara.

Ubuse muri iri shyaka birengagije abarishinze birukanye?Ubuse Depite Gonzague uko bamwirengeje?Yagize ati “Baca umugani ngo Impyisi ikurira abana ikakurusha kurakara, batwiciye abasaga miliyoni none bari kuturusha kurakara … Ugendeye ku bushakashatsi no ku byo Col Bagosora yavuze ko agiye gutegura imperuka, nta gushidikanya ko iriya ndege yarashwe n’abahezanguni bari mu ngabo za EX-FAR.”

Aya mashyaka yombi, UDPR na PSR, yishyize hamwe atangaza ko nk’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda atishimiye uburyo u Bufaransa buri kwitwara k’u Rwanda ndetse anatangaza ko agiye gushaka inzira zitandukanye zo kubyamagana zirimo no kuba hakorwa imyigaragambyo yo kwamagana icyo  gihugu.

Niba  abanyepolitiki b’u  Rwanda  batabona  ko  ikibazo ari ihunga ry’abanyarwanda bakaba aribo batanga ubuhamya baba bajijisha ubuyobozi? Isesengura ry’ubuhamya bw’indege ya Habyarimana bwaje gukomera igihe cya Lt Ruzibiza kuko yaravuze birakomera. Ubuhamya bwa Gen Kayumba nabwo bwabyukije idosiye.

Ubu nabwo hagarutse ihanurwa ry’indege ya Habyarimana,kandi ntiharafatwa ingamba zo gukumira ubuhamya bushinja abayobozi b’u Rwanda?   Ihunga   ry’abanyarwanda niryo kibazo niba ritabonerwa umuti bizahora bivugwa kugirengo bibonere amaramuko.

Isesengura ryo hari aho ryerekana ko igihugu cy’ Bufaransa iyo kigize amahirwe kikabona inkotanyi ihunze u Rwanda kiba kigize amahirwe kuko haba habonetse ubafasha kubakuraho icyaha cya jenoside bakoreye abatutsi.

Ubutabera bushingira ku bimenyetso. Ubufaransa byaba ukuri byaba ikinyoma ,icyo bugamije ni ikibakuraho icyaha bushinjwa n’igihugu cy’u Rwanda.

Abanyepolitiki bamwe nibareke guhutaza rubanda rwa giseseka kuko nibo bavamwo ubuhamya bushinja abayobozi b’u Rwanda ihanurwa ry’indege ya Habyarimana,kuko bagirwa ikiraro.

 

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *