Niki gituma abana b’u Rwanda baba mu muhanda?

Aho kwica  Gitera  wakwica  ikibimutera? igitera abana kujya mu muhanda gishakirwa   aho   kitari.

Ibana   nabi ry’imiryango nicyo cyongera abana mu   muhanda. Birababaje   kubona umuyobozi avuga ngo abana babamu muhanda. Habuze umuti n’urukingo rukura burundu umwana w’umunyarwanda mu muhanda?

Ninde uzatanga igisubizo cy’abana b’u Rwanda baba mu muhanda. Amazina inzererezi ukongeraho amasaligoma   cyangwa   mayibobo   azacika ryari mu bana b’u Rwanda?

Bosenibamwe Aime ushinzwe abana baba i WAWA [photo archieves]

ese aya mazina azahoraho kuko imihanda ihoraho? imibereho myiza ngo burya igira   inkunga   igenerwa   abakene kuki batayiha abo bana ngo baganishwe ishuri? mbega ikinyoma? ntigishobora kurereshwa umwana.

Kwirengagiza nkana no kwiyumanganya nibyo bituma abana b’u Rwanda baba mu muhanda. Imvugo isozora yuzuyemo kwishongora nk’ibyivugo byo hambere niyo ituma abana bamwe   na bamwe bagaragara mu muhanda amanywa ijoro bakagana amateme cyangwa amakanivu.

Imyaka yashize habagaho ibigo byitwaga iby’imfubyi bikarera abana batagira ababyeyi.Ubuyobozi bwafashe ingamba zo gufunga ibyo bigo butareba ingaruka zizabaho. Mubyo twakozeho ubushashatsi byatweretse ko abana  benshi babarizwa mu muhanda ko bagira ibyiciro nka byabindi  by’Ubudehe. 

Umwana  yajyanwaga mu kigo cy’imfubyi kubera ko nyina umubyara yamwihakanye. Aha    ni  hahandi umukobwa yatwaraga inda itateguwe yamara kubyara akagenda akarambika umwana aho aziko hanyura abantu benshi bamutora bakamujyana  muri  cya  kigo.

Aha yagendaga nk’imfubyi buri buri itagira umubyeyi akandikwa kuri cya kigo. Undi mwana yabaga yarabyawe yamara kugira umwaka cyangwa no kurengaho nawe akamujyana muri cya kigo avuga ko ari uwo yatoye ,nawe akakirwa. Undi mwana we yajyga muri cya kigo atangiye kugira imyaka itanu kubera ko nta mubyeyi agira kandi abamurera bakaba bamumenesheje.

Undi mwana nawe yajyga yo kubera umuryango avukamo utifashije. Ibi bigo nka Gisimba Nyakabanda ya Nyarugenge ,Nyundo ya Gisenyi nahandi bizwiko bafashije abana benshi bamwe bakaba ari abayobozi

,ariko nta buhamya batanga. Abayobozi bakuyeho ibyo bigo maze bategeka ko ababyeyi bamwe bafata abo bana bakabarerana nababo.

 Ibi rero ntibyakunze kuko muturage w’umukene utagira icyo aha uwe niwe, gufasha uwandi biragorana hanyuma wa mwana wiringiye ubufasha  arabubuze,umwana agana   iy’umuhanda.

Undi   mwana nawe  usanga  afite  abayeyi  bose ,ariko batabana,umugabo yashaka undi mugore akamumenesha wa mwana akigira mu muhanda, umugore nawe yamushakana umugabo ashatse akamumenesha akigira mu muhanda.

Gukura umwana mu muhanda akahasubira ni nko kuvomesha igitobotse. Kutabanza ngo uganirize umwana impamvu umujyanye Gitagata? kutareba niba uwo  mwana  utwara  mu  ngorora muco  yaragoramye kubera umuryango avukamo? Abana batwarwa i Wawa bavayo bagasubira mu muhanda kubera gufata bagatwarayo nta gahunda ihamye yo kumugorora kugirengo imbaraga z’igihugu zo kuhangirikira.

Bosenibamwe Aime umuyobozi w’ikigo ngororamuco yibajije  impamvu  abana  bakurwa mu muhanda bwacya bagasubirayo. Izo   ngingo   twaberetse   haruguru nizo nyirabayazana w’abana baba mu muhanda. Gitagata si iy’ubu,ariko ngo nta gisubizo iratanga mu bana b’u Rwanda.

Abo twaganiriye babaye hano mu mujyi wa Kigali mu myaka yo hambere ngoAjdant Milindi wabaga muri Camp Muhima yajyaga afata abana bo mu muhanda nawe akabatwara Gitagata akavuga ko agiye kubagorora bavayo bakamutanga kugera mu muhanda .

 Bosenibamwe agaragaza ko mu bana 819 bashyikirijwe imiryango bava mu bigo ngororamuco kuva mu mwaka wa 2014, abagera kuri 219 basubiye mu mihanda bajyanwa  i  WAWA,ubu se ibi Leta yabivuga yumva nta kosa ikora kuki habaho ingufi zifata ababana  hatabaho  izibaganisha ishuri? Igitangaje ni byatangajwe na Bosenibamwe Aime, umuyobozi w’ikigo ngororamuco mu Rwanda ,aho yatangaje ko abana 66 muri 413 bigishirizwaga mu kigo ngororamuco cya Gitagata kiri mu Bugesera, basubijwe imiryango yabo.

Bosenibamwe yagize  ati “Abana basubizwa mu miryango bagasanga ibibazo basizeyo byatumye bajya mu mihanda bitarakemutse. Abana bagerwaho n’amakimbirane yo mu miryango     bigatuma     basubira     mu buzererezi.”  Ubuse kuki hatafatwa ingamba zikura umwana mu gihirahiro?  Bamwe mu bayeyi bari baje kureba abana babo ngo hari imvugo zakoreshejwe n’abayobozi batandukanye ,ariko ntizibashimishe cyane ko bacyurirwaga  ,nkaho bananiwe inshingano za kibyeyi,gusa icyemeranijwe ni uko abana bakwitabwaho ntibasubire mu muhanda.

Ijambo bemeranijweho muyavuzwe yose ni iryagize riti  “Babyeyi, igihe kirageze ngo imyitwarire mwagize yatumye abana banyu bajya mu mihanda igere ku iherezo. Mufatanye n’abavandimwe n’imiryango n’ubuyobozi kugira ngo mwite ku burere bw’abana banyu.”

Umubyeyi umwe waganiriye n’itangazamakuru akanga ko amazina ye yatangazwa yagize ati:Ibi byose ni ingaruka twatewe   no kutumva uburinganire icyo bisobanuye.Umugore ntacyumva inshingano zo kurera abo yabyaye,iyo ubwiye umugore aho kumva atera hejuru ngo nkora wirebere aho bakujyana.Umugabo yakomeje adutangariza ko icyambere ari amahoro,ubwo uhita uhunga urugo abo wabyaye bakarerwa na nyina mu nzira mbi bigatuma bagana iyo mu muhanda.

Twamubajije umuti w’ingo z’iki gihe kugirengo zibone umutekano?Adusubiza avuga ko :Abagiye kwigisha uburinganire mu buryo bunyuranije n’itegeko bazongera basubire mu tugali n’imirenge bavuge ko kuringanira bitandukanye no kwigomka.Twamubajije impamvu umwana ava mu muhanda bwacya agasubirayo ikibitera  n’ingamba zafatwa  kugirango iki kibazo cyo kuzerera mu mihanda kibe cyacika burundu?Ajya kudusubiza yagize ati:Habanze higishwe urukundo mu miryango bareke kujya bakora urutonde rw’ingo zibanye nabi bataziha umurongo ngenderwaho wo kurera abo babyaye,cyangwa se ni binanirana Leta ijye ibanza ibaze abagiye kurushinga umutungo w’ibanze bazaheraho.

Aha bizagabanya abirirwa bishora bubaka ingo nta n’igiceli cy’ijana bafite kuko iyo babanye bitera andi makimbirane ,kuko umugore atangira kubona umugabo nk’umutindi wamutesheje umwanya kandi ntacyo atunze. Raporo yakozwe yerekanye ko tumwe mu turere hafi 19 ko aritwo twari dufitemo abana basubijwe ababyeyi,nitwo tugaragaramo umujyi waba uciriritse ariko nitwo twavuzwe.

Twaje kwegera umwana wasubijwe umuryango turaganira. Twatangiye tumubaza imyaka ye ,niba yarageze no mu ishuri,kandi niba afite n’ababyeyi?Umwana yagize ati:Mfite imyaka cumi n’umunani mfite ababyeyi bombi ,ariko ntibabana Papa yajyaga asigira mama amafaranga yo kuduhahira ntabikore bukeye baratongana  Papa  baramufunga afunguwe ntitwamenye aho yagiye,bukeye umugabo mama yashatse aratumenesha jyewe na muru muna wanjye.

Nimwumve ikibazo gikomeye cy’uyu mwana,kizakemuka gute?ubuse ho aragana he?nihahandi arasubira mu muhanda. Ubuzima bubi bwo mu muryango nibwo bwatumye ajya kuba inzererezi mu muhanda. Undi watanze impanuro yagize ati “Mwe musubiye mu rugo ibyatumye mujya mu muhanda ntaho byagiye, ariko muzihangane kandi mwitonde nibyo bizatuma mugira aho mugera.”

Dr Mukabaramba Alivera nk’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu we ashimangira ko bamwe mu bana basubira mu mihanda kuko basanga iwabo hakiri y’amakimbirane yatumye bagana iy’ubuzererezi.

Nawe nta muti nta n’urukingo yabahaye.Igitangaje kinatera agahinda n’uburyo uturere dusinyira gushyira mu bikorwa imihigo yo gufasha imiryango kudatorongera kw’abana ,kandi ingo zimwe rukinga babili,urundi rwugarijwe no gutandukana.Umugore umwe nawe wari witabiriye iyo mihango yatangarije itangazamakuru ko agaya inkiko zihutisha gutandukanya umugabo n’umugore kandi bashobora kubunga .Gushakana bitizweho nibyo mbarutso y’umwana wo mu muhanda.

Undi umwe yagize ati:Ese Leta yo ntikwiye kwigaya kumva ishimishwa ni uko umwana w’umunyarwanda arererwa mu kigo ngorora  muco  aho  yakabaye  mu muryango.  Undi  nawe  ati:Inkoni ivuna igufa ntivuna ingeso.Isesen- gura muco ryerekana ko “Iyo umwana ari mu muhanda hari uburenganzira bwo kuba mu muryango aba yavukijwe. Ntiyishima, ntiyiga, ntavuzwa, ntakura neza, ntiyambara neza n’ibindi bituma abaho neza.”

Uyu muturage yagize ati: Niba Dr Mukabaramba avuga ko Leta y’u Rwanda yahagurukiye kurwanya ubuzererezi ku bana n’abakuru inashyira imbaraga mu gutuma abana barererwa mu miryango,kuki biba mu magambo bitaba mu bikorwa ahubwo ugasanga za nkunga z’ingoboka ziba mu mirenge zaraburiwe irengero?We akabona hafatwa ingamba zikurikira.Gusuzuma ibyiciro by’ubudehe,kureka abana bakiga mu mashuri ya Leta kuva mu wa mbere kurangiza ayisumbuye.Kumvikanisha ko uburinganire atari ugusuzugurana ,ko ari ubwuzuzanye bw’umuryango.Ibi byose byubahirijwe nta makimbirane arangwa mu ngo nta n’umwana waba inzererezi.

  Nsabimana francois

 

(Visited 31 times, 1 visits today)

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *