Umwami Yuhi V Musinga yaciwe mu Rwanda atangira ishyanga ahataba inshyushyu.

Umugogo w’Umwami YuhiV Musinga ushobora kuzanwa Mwima na Mushirarungu muri Nyanza mu gicumbi cy’Ubwami.

Gusaba icyo wemerewe ukakimwa ni ukunyagwa zigahera.Ubusabe bw’abanyarwanda nyuma y’igihe kirekire bushobora kuzagira igisubizo.Inyambo ziracyaba mu Urukali?Intambara y’ubukoroni niyo yatumye u Rwanda rugwa mu gicu cy’urwango kuko Kalinga yateshejwe agaciro.

Umwami musinga acibwa n'abazungu[photo archieves]

Umubiligi yifashe ku gahanga aca umwami Musinga nyir’u Rwanda?Icibwa ry’Umwami Musinga ngo ryaba ryaratewe ni uko yanze kubatizwa kugeza naho avuga ko atakwambara intumbi y’umuzungu atishe(umusaraba wa yezu) Amakuru dukura mu bitabo byanditswe   agaragaza  ko  Umwami Yuhi  V Musinga yanze kubatizwa bikaba intandaro y’urwangano hagati ye n’Abamisiyoneri Gatulika kugeza bamuciriye ishyanga inyuma y’u Rwanda ahataba inshyushyu,urwangano rutaha ubwo abanyarwanda.

Kuva Umwami Musinga yakwamburwa Ingoma Kalinga n’Abamisiyoneli Gatulika ntawigeze agira amakuru ahamye yaho yatangiye.Uko imyaka yagiye iza hasabwaga ko umugogo we wagarurwa mu Rwanda ugashyingurwa abamuciye bakabirwanya.

Ingoma ya Cyami yarinze ivaho hatarafatwa ingamba zihamye zitabarizwa ry’umugogo w’Umwami Yuhi V Musinga. Amakuru yaje gucaracara ko umugogo   w’Umwami  Yuhi V Musinga wajyanywe mu gihugu  cy’Ububiligi.Uburero ngo haba hatarangiye kumvikana bamwe mu banyabubasha basaba ko umugogo w’Umwami YuhiV Musinga watabarizwa mu Rwanda. Amateka yaba asubiye Mwima na Mushirarungu,ubu se koko byashoboka ko Umugogo w’Umwami Yuhi V Musinga watabarizwa ku ivuko rye? Abasesengura iby’u Rwanda basanga kuva rubaye Repubulika harajemo ikibazo gikomeye gishingiye kurwanya no gusenya ibigendanye n’ingoma ya Cyami byose.

Ubu rero niba hari bamwe mu banyabubasha cyangwa abavuga rikijyana,n’undi wese wigererayo   akaba   yaratekereje ko Umugogo w’Umwami Musinga    watabarizwa    mu Rwanda byaba aribyiza cyane.

Uwutatuje ntunamwimura,uwutanyaze ntunamuheza ishyanga?Niba   hari   igitekerezo cyatanzwe    ni  umwe  asaba inzego   zibishinzwe   gukora uko  zishoboye  ngo  umugogo w’Umwami Yuhi V Mus inga   wajyanwe   n’Abakoloni b’Ababiligi ugarurwe mu Rwanda,byaba ari ukubangamira Repubulika?byaba ari ukubangamira ubwigenge?ese byakwica Demokarasi?Umwami Musinga yimye ingoma hamenetse amaraso menshi ku Rucunshu,hari hamaze gutwikirwa Umwami Rutarindwa wari mwene se kuko bose bari bene Rwabugili I V Kigeli.Ibi rero Bizana andi mateka mabi mu Rwanda.Ingoma y’Umwami    Musinga    yatangiye 1896 igeza 1931 aribwo Abakoroni bamuciraga ishyanga.

Amateka yumvikana ko ngo yabanje kujyanwa Cyangugu ariyo Nyamasheke y’ubu,nyuma Abakoloni baje kumucira mu yari Congo Mbiligi mu gace kitwa Moba ari naho bivugwa ko yatangiye, nyuma amakuru akavuga ko umugogo we wajyanwe n’Abakoloni mu Bubiligi ari naho ukiri kugeza ubu. Umwami Musinga bakimucira aho ishyanga yasimbuwe n’umuhungu we Rudahigwa Leon Charles wahawe iry’Ubwami akitwa Mutara    III.Abakoloni    ntiboroheye ingoma ya Cyami kuko baje no kwirenza Umwami Rudahigwa i Bujumbura umugogo we ugarurwa mu Rwanda,ahita asimburwa na mwe ne se Ndahindurwa Jean Baptiste wahawe izina ry’Ubwami rya Kigeli V.

Ikindi kibazwa na benshi cyangwa gihanzwe amaso ni Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage, Uburenganzira bwa Muntu n’Ibibazo by’Abaturage muri Sena, niba izahangara iki kibazo cy’Umugogo w’Umwami Musinga ukaza ugatabarizwa mu Rwanda?Amakuru atandukanye aravuga ko  ngo  byaba  byaragejejwe ku   nteko   rusange   y’Umutwe wa Sena, raporo yayo ku bijyanye n’ishyinguranyandiko mu bigo bitandukanye bya Leta.

Aha rero niho hari ihurizo     rikomeye     rigomba kwiganwa ubushishozi kugirengo ubutangaho igitekerezo atazitwa ko abangamiye Repubulika.Abasesengura umuco n’amateka by’u Rwanda basanga Umugogo w’umwami w’u Rwanda  Musinga Yuhi Vufite akamaro gakomeye mu birango bigomba kubungwabungwa, bityo rero ugomba kugarurwa mu Rwanda ugatabarizwa i Mwima na Mushirarungu aho abana be batabarijwe.

Umwe Yagize ati “Dufite inyandiko nyinshi  n’ibindi  bimenyetso by’amateka biri hanze y’igihugu, kuki tutabigarura mu Rwanda? Ni ibyacu, niba bashaka kubikaho kopi nta kibazo ariko iby’umwimerere bikwiye kuba hano.”Yongeyeho ati “Nk’uko mubizi, umugogo  w’Umwami  Musinga uracyari mu Bubiligi, kuki ukiri yo? Yari umwami w’Abanyarwanda ntabwo ari uw’Ababiligi, dufite uburenganzira bwo kuwusaba.”

Ese gutekereza uburyo bwo gucyura inyandiko n’ibindi bimenyetso by’amateka bikiri hanze y’igihugu cy’u Rwanda bizoroha?Aha rero niho bizagoranira nk’uko bamwe mu basesenguzi babivuga ,uretse ko baterura ngo babivugire mu ruhame,nk’aho bavuga ko ibyinshi biri hanze y’u Rwanda aribyo mugihe cy’ingoma ya Cyami. Niba bivugwa ko hari ibirango byinshi by’u Rwanda bikiri mu bindi bihugu byiganjemo iby’abakoloni,kubisaba n’ikosa?ese bizasabwa muzihe nzira?impaka ndende kubera ubutwari bwa muntu,kubyanga kubera ubugwari bwa muntu.

Umuhanga mu mateka akaba n’umwalimu muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye tuganira yagize ati: nk’uko tubizi, mu ntangiriro u Rwanda rwakolonijwe n’u Budage.   Ese   izo   nyandiko hari izo dufite? Nyuma twaje gukolonizwa n’u Bubiligi!

Ese izo nyandiko turazigira?”Uwo mwalimu yakomeje antangariza ko ikibazo kizaba ababyemera nabatabyemera, gusa ikibazo cyabonerwa igisubizo hatitawe kubyabaye ibirango byose by’u Rwanda byagatashye kuko abanyamahanga ntibakwiye kutubikira umutungo wacu.

Minisiteri ya siporo n’umuco ikwiye gufata gahunda  ihamye  ikagerageza kuzana Umugogo w’Umwami Musinga ,bityo ibikwa ry’ibimenyetso biranga amateka y’igihugu tukayibikira n’abana bato bakayigishwa bayabona batayabwirwa.Ikigo gishinzwe inzu ndangamurage n’abandi bafatanyabikorwa bakwiye gushakisha ibiranga amateka y’u Rwanda akiri hanze y’igihugu biri mo n’Umugogo w’Umwami Musinga bikagarurwa kuri gakondo,ntaguheranwa n’ibihe kandi hari ibyahishuwe.

Abahagariye u Rwanda muri buri gihugu gishyirwa mu majwi bakwiye kugenzura uko ibirango byataha.Abahanga mu by’amateka y’u Rwanda batangaza ko atari Umugogo w’Umwami Musinga gusa uri mu bigihu by’’abakoloni,ahubwo  ko  hari  n’uduhanga dusaga igihumbi umuryango ucunga ingoro ndangamurage z’i Berlin mu Budage, Prussian Cultural Heritage Foundation watangaje ko ubitse, hakaba hari gukorwa iperereza ngo hemezwe inkomoko yatwo.

Umwe mubitwa ko bavuga  rikijyana  wabaye muri ibi bihugu byombi byakolonije u Rwanda,tuganira yanze ko amazina ye yatangazwa,ariko antangariza ko abakoloni babitse ibirango byinshi ,nko guhera ku ngoma Kalinga,n’ibindi bitandukanye.Twamubajije ku kibazo cyo kubisaba bikaza mu Rwanda?ajya kunsubiza yagize ati:Byasaba ko u Rwan- da rubitangira ikirego muri ONU ,naho ubundi kugirengo umuntu azaguhe umutungo amaranye imyaka irenze mirongo itanu byagora.Mu Rwanda n’imbaraga nkeya zabayeho kugirengo basabe ibirango by’u Rwanda?inzego zibishinzwe nizikore icyo zisabwa turebe ko ibyo bihugu byatanga ibirango by’u Rwanda.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *