Meteo Rwanda iraburira abahinzi gutera kare kuko imvura izacika kare

Ikigo cy’Iteganya gihe, Météo Rwanda, kiratangariza abanyarwanda ko imvura  yo mu gihembwe cy’ihinga cya 2018 B izagwa ari nke ndetse izacika  hakiri kare kuko ngo nkuko ibipimo bibigaragaza hagati y’itariki 20 na 30 Gicurasi 2018 izaba yashije kukirere.

John Ntaganda umuyobozi wa Meteo Rwanda

Abakozi biki kigo cy’Iteganya gihe, Météo Rwanda bavuga ko mu  uturere tumwe na tumwe imvura izagwa ari nyinshi ariko ikagenda igabanuka mugihe hari utundi turere imvura izagwamo ari nkeye. Utwo turimo Karongi, Rutsiro, Rubavu, Ngororero, Nyamasheke, Nyabihu, Muhanga, Huye, Nyanza, Bugesera, Gisagara, Nyaruguru, Kamonyi, Ruhango, Kirehe, Ngoma, Rwamagana, Kayonza, Kigali n’agace k’Iburasirazuba bwa Nyagatare na Gatsibo.

Taliki ya 21 Gashyantare 2018 Mu kiganiro n’itangazamakuru Meteo Rwanda  yavuze kumpamvu  zatumye imvura izaba nkeya mu duce twinshi tw’igihugu ni uko ahahurira imiyaga mu gice cy’Iburengerazuba cy’inyanja ya Pacifique hashyushye cyane byatumye habaho ubuhehere bw’umwuka wo mukirere ugatera kugwa kwimvura nyinhi.

abitabiriye ikiganiro na Meteo Rwnada kugihembwe cy'ihinga 2018 B

Iki kigo cyerekanye uko imvura yaguye mu gihe kihinga gishije bageranyije nuko bayiteganyaga Twaahirwa ushinjwe igiteganyagihe  avuga ko bitatandukanye nuko bari babiteganije

Umuyobozi wa Meteo Rwanda John Ntaganda Semafara, yatangaje ko abaturage badakwiye guhangayikishwa nuko ibipimo bigaragaza ukugwa kwimvura dore ari iteganyagihe.

Yagize ati:" Twiteze ko imvura izagwa ari nyinshi  mu Majyaruguru agana Iburengerazuba no mu Majyepfo agana Iburengerazuba ahandi ho biragaragara ko itazagwa ari nyinshi cyane ariko biturutse ku miterere y’ahantu, biriya byose bishobora guhinduka.”

Naho ikigo cy’Igihugu cy’Ubuhinzi n’Ubworozi, RAB, gitangaza ko amakuru atangwa na Météo Rwanda, abafasha kugutegura uko abahinzi bazahinga ndetse nigihingwa kizahingwa bitewe nigihe imvura izamara ku kirere.

Dr Ndabamenye Telesphore, Umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri RAB yasabye abahinzi gutera hakiri kare kugira ngo imvura izacike baramaze kweza imyaka.

Ati "icyo dufasha abahinzi nuko tubasha muburyo kuhura imyaka ndetse no kubabwira igihingwa kijyanye naho hantu biturutse ku makuru tuba twahawe na Meteo Rwanda."

Dr.Ndabamenye ushinjwe iterambere ry'ubuhinzi muri RAB

Akomeza avuga  abahinzi  bakwiye gutera imbuto hakiri kare kandi bibandwa cyane cyane ku bihingwa nitamara igihe kinini mubutaka kugira ngo hatazabonekaho igihombo cyaturuka mukurumbya bitewe no gucika kare kw’imvura yiki gihembwe cy’ihinga.

nsabimana francois

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *