Rwanda: Bishop Joseph william tolton aje gutangiza ubukangurambaga buvugira abanyafurika.

Bishop, Joseph William Tolton umunyakenya uba muri Amerika wari mu Rwanda mu muhango wo gutangiza ubukangurambaga yise [Africans Americans For Africans] nimubufatanye hagati y’umuryango The Fellowship Grobal na Amahoro Human Respect  bukaba bugamije kuvugira abanyafurika ndetse no kubakangurira gushyira ingufu hamwe ndetse banakorana n’abagenzi babo bateye imbere baba ku mugabane w’Amerika.

Bishop, William umuyobozi w'umuryango The Felloship Grobal

Intego nyamukuru yabwo nuguhuza abanyafurika batuye muri Africa hamwe na bagenzi babo batuye muri America bakunga ubumwe bakagirana imikoranire irimo ubucuruzi,ikoranabuhanga ndetse n’ibindi  bigamije guteza imbere Africa muri rusange.

Iki gikorwa kicyo guhuza ingufu kubanyafurika kije nyuma yaho perezisa wa leta zunze ubumwe z’Amerika Donald Trump agereranije ibihugu by’afurika nk’imisarane byatumye abirabura baba muri icyo batanyana na bagenzi babo baba muri afrika mu rwego rwo yiteza imbere.

Mukiganiro n’itangazamakuru Bishop, William Tolton avuga icyo bazibandaho ari ibiganiro byumvikanisha abanyafurika na bagenzi babo babo bateye imbere baba muri America harebwa uburyo bashora imari muri Africa.

Ati “hari byinshi cyane ababa muri America bagiye bageraho habayeho imikoranire bagashora muri Africa ntakabuza watera imbera kuburyo bugaragara.”

yagarutse kungaruka zatejwe n’ubukoloni harimo icyuho bwaciye kubigendanye nubukungu, byatumye afurika yisanga ku murongo w’ubukenebw’ibihugu byinshi kubera kubisahura imitungo byari bitunze ndetse n’ibindi bibazo bitandukanye.

Kayitare Wayitare umuyobozi w'umuryango Amahoro Human Respect

Ati “iki ni igihe kiza cyo kongera guhuza imbaraga maze Africa ikongera igatera imbere”

Bishop yabajijwe uko ibyo byazakorwa maze atanga urugero rwo muri Nigeria aho abanyafurika bashinje urugada rutunganya amafirime rwitwa  NOLLYWOOD.

Ati “ turashaka gukora ubuvugizi bushoboka bwose kuburyo abanyafurika baba muri amerika bazajya baza gushora imari mubihugu byo muri Africa bityo bizatuma itera imbere.”

Bishop yabajijwe nimba iyo kompanyi itazagenda buheriheri nkizindi  zayibanjirije nazo zavugaga ko zivugira abanyafurika,  asubira yagize ati “ntabwo twiteze ko yazimira kuko iyi kompanyi itandukanye nazo,  abantu bazayigiriramo inyungu kuko bizafasha ibihugu byinshi by’africa kuzamura urwego rwabyo rw’ubukungu.”

Yabajijwe uburyo azahuza ibyiyobokamana ndets na business avuga ko umwigisha mwiza arufasha abo abwiriza kwivana mubucyene ndetse nuburyo batera imbere ati “nkoze ibitandukanye nibyo naba ntari umubwiriza mwiza.”

William tolton akomeza avuga atari mu Rwanda gusa agiye gufungura iyi kompanyi kuko nyuma yaho azajya Kenya, Namibia, south Soudan ndetse no bindi bihugu bitandakanye by’africa.

Bishop, Joseph William tolton ati “iki nicyo gihe mureke tubikore dufatanyije”   

Asoza arahamagarira abanyafurika gufatana urunana bagatahiriza umugozi umwe ndetse kanitabira gukorana nabagenzi babo baba hanze y’afrika.

nsabimana francois

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *