Tom Rwagasana wiyita bishop agiye kujyana ADEPR murukiko

ADEPR:Umufundi Tom Rwagsana  aracyasasa  imigeli abeshya ko azagaruka mu itorero rya ADEPR,kuko akivuga  ko  ntawamwambura kuba bishop keretse FPR yonyine.

Tom Rwagasana[photo archieves]

Iki  n’ikinyoma kuko yarayitwaje arayitetereza kugeza akubiswe   inkoni y’Umunzenze.

Intimba y’icyacumi ikomeje kuba  ikiraro  cya Tom  Rwagasana hamwe nabo yahoze ayobora kugirengo bateze akavuyo mu itorero rya ADEPR.

Intandaro ngo yaba yarabaye kwamburwa inshingano zo  kuba  Bishop, Tom  Rwagasana n’abo bari bafatanije bacishijwe  bugufi bidasubirwaho kuko bambuwe kuvuga ijambo ry’imana   n’ubundi bararigorekaga.

Amakuru agera ku kinyamakuru Ingenzi ngo Tom Rwagasana  abwira abo bafatanije kuzambya ADEPR ko batamwubashye basubizwa muri Gereza,ibi rero nibyo abereka ko akomeye   kandi   abizeza   gusubira kuyiyobora.Andi makuru avugwa  ko Tom  Rwagasana yahawe akazi mu nkeragutabara ziyobowe na Gen Ibingira  Fred  bityo  bikaba  aribyo yitwaza abuza ADEPR umutekano.Inama zurudaca nizo zikomeje gucicikana kuri Tom Rwagasana na bamwe mubo ashuka   abumvishako iriya nyobozi igiye kuvaho hakaba amatora,bityo abavuga ko bamwambuye kuba Bishop bakavaho.

Inshuti za   hafi na Tom Rwagasana tuganira zanze ko twatangaza amazi yazo ,ariko zemezaga ko yazibwiye ko azongera agahabwa itorero kandi ko azahora ari Bishop.

Tom Rwaasana n’agatsiko ke kuri ubu noneho amakuru agezweho ni uko barangije gushyirwa inyuma y’itorero batakemerewe kwegera ameza y’umwami no kwitabira inama z’abakristo kugeza basabye imbabazi bagakomorerwa imbere y’itorero.

Nyuma yuko itorero rya ADEPR ryambuye inshingano za gishumba abahoze ari abafundi ba bihemu bari bayobowe na Sibomana Jean wahoze ari umuvugizi mukuru wa ADEPR, umufun- di kabombo Tom Rwagasana wahoze ari umuvugizi wungirije mu itorero rya ADEPR n’abandi 4 bari mu bayobozi bakuru  ba ADEPR  bashinjwa  kunyereza  umutungo w’iri torero ,ubu noneho ikigezweho ni uko mu midugudu n’amaparuwasi aba bari muri iki kirego babarizwamo barimo babahagarika ku kwegera igaburo ryera no kwitabira inama z’abakristo.

Tom Rwagasana we akimara kubona ibaruwa yahise atangira inzira zo kurwanya ubuyobozi buriho agamije kubwangisha bamwe mu nshiti ze. Ibi bishimangirwa   n’ikiganiro   cyabahoze bakorera Dove Hotel bigaragambije bakavuga ko babaziza isano bagirana nabahoze  bayobora  ADEPR.

Ubu rero Tom n’agatsiko ke barabikora bagamije kugirengo igihe cy’amatora kizagere yaratejemo umwuka mubi. Andi makuru ava kwa Tom nashimangira ko nta tegeko riteganya kumwambura ubu bishop kuko wo ari umuhamagaro uhoraho kugeza uvuye ku isi.

Andi makuru ava kwa Rev Karuranga   Ephrem   uyobora ADEPR  nashimangira  ko nawe atariwe wihaye inshingano  zo  kwambura  abibye ubu bishop cyangwa ubupasiteri,nawe afite aho yabiherewe itegeko.

Nagerageje kuganira n’umukozi wa RGB nk’ifite amadini mu nshingano nyibaza uko babona ADEPR?Ansubiza yagize ati” twebwe tuzashyiraho ingamba zikumira utuzuza inshingano za gipaiteri kuko umurongo uhamye utanga umutekano ,naho ujegajega uteza ibibazo.

Twamubajije niba bumva imigambi ya Tom mu kibazo cyo kudurumbanya   nyobozi   ya ADEPR?Aha yagize ati”ibyo birazwi kandi n’inzego zirabi- zi umunsi yishyize ku mugaragaro akabifatirwamo azabihanirwa n’itegeko.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *