Amayobera ku isambu hagati ya Mugisha Joseph na Mugisha Juliette

ku ruhande rumwe na  ACAM SARL ku rundi ruhande.

Umukuru w’Igihugu ntahwema kubwira Abayobozi ko ikimenyane, ruswa n’akarengane bigomba gucika.

Ese imvugo niyo ngiro? Ese mu masambu ishyamba ni ryeru?

 Iby’isambu ya  ACAM Sarl yahawe Mugisha Joseph na Mugisha Juliet  bitangiye kujya ahagaragara. Abasomye inkuru yasohotse mu kinyamakuru ingenzi no 90 aho Mugisha Joseph na Mugisha Juliet bita iyo sambu iyabo na ACAM Sarl ikayita iyayo baguye mu kantu. Uruhurirane rw’ibibazo bitandukanye  byatumye itangazamakuru rigira amatsiko maze rikomeza gukora ubushakashatsi kugira ngo hamenyekane ukuri nyako kuri iyo sambu.

Abaduhaye aya makuru bibaza aho Akarere ka Gasabo kahereye gaha Mugisha Joseph na Mugisha Juliet isambu ya ACAM sarl. Abaturage bagurishije ACAM Sarl isambu twabashije gusura  baribaza ukuntu ACAM Sarl yambuwe isambu yayo.

Kaboneka Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu niwe uhanzwe amaso kuri iki kibazo[photo archieves]

 Amakuru dukesha bamwe mu bakozi bo muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu batangarije ikinyamakuru Ingenzi ko ACAM Sarl yaguze isambu n’abaturage ikabishyurira ku Biro byahoze ari Komine Rubungo mu 1993 ubu yahindutse Akarere ka Gasabo. Urwego rw’Umuvunyi rwagerageje gukemura icyo kibazo ntibyagira icyo bitanga na Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu nayo yaritabajwe bihera mu kirere.

Abantu batandukanye batuye i Nyagahinga bo barumiwe bagira bati:<< Nyuma y’urupfu rw’Umuhinde wa ACAM Sarl twabonye umugore (MUGISHA Juliet) waje avuga ko isambu ariye kandi ko yayihawe n’Akarere ka Gasabo>>.

Mu nimero yacu yatambutse twabagejeje ho inkuru y’ukuntu ACAM Sarl yateguraga kwagura ibikorwa byayo byo gushongesha ibyoma maze igura amasambu icyenda akurikiranye (9) afite ubuso bungana na hectare 7 n’imisago aherereye Nyagahinga/Rusororo.

Ngirabakunzi Stefano yagurishije isambu na ACAM Sarl[photo ingenzi]

Amakuru twatangaje twayakeshaga bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu yashimangiraga ko iyo sambu yaguzwe na ACAM Sarl mu 1993. Ubu twongeye gukora iyi inkuru ntiturabasha  kubona abahagarariye ACAM Sarl cyangwa Mugisha Joseph  na Mugisha Juliet ngo bagire icyo badutangariza. Ahubwo ni bamwe mu bakozi ba Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu bafashije Ubuyobozi bw’ikinyamakuru Ingenzi n’irindi tangazamakuru  kugera ku baturage bagurishije ACAM Sarl iyo isambu. Bamwe mu baturage bakiriho babwiye umunyamakuru w’Ingenzi ko bagurishije amasambu yabo Umuhinde.

Muhakwa Florida nawe yagurishije isambu na ACAM Sarl[photo archieves]

Uwitwa Ngirabakunzi Stefano yivugira ko yagurishije isambu ye na ACAM Sarl nawe agahita ajya kugurira abatuye mu Mudugudu wa Gasharu mu Kagari ka Bwiza  ho mu Murenge wa Ndera.

 

Dore ikiganiro twagiranye na bamwe mu baturage kuri iki kibazo:

1) Ngirabakunzi Stefano.

Ikibazo:Watwibwira ukanatubwira niba waratuye mu Mudugudu wa Ruyonza mu Kagali ka Nyagahinga/Rosororo?

Igisubizo: Nitwa Ngirabakunzi Stefano. Aho narahatuye  nahavuye maze  kugurirwa isambu yanjye n’ Umuhinde wazanye n’umugabo w’umunyarwanda wasemuraga.

Ikibazo:  Waba waragurishije ryari?

Igisubizo: Nagurishije 1993 intambara ihita itera .

Ikibazo: Ko hari amakuru atugera ho ko waba warongeye ukayigurisha n’umuntu witwa Mugisha?

 Igisubizo: Barambeshyera ntabwo nayigurishije na Mugisha,  uwo nagurishije ni Umuhinde.

Ikibazo: Watubwira aho Umuhinde ari?

Igisubizo: Ntabwo mpazi kuko n’umugabo wasemuriraga uwo muhinde namubonye rimwe twagiye ku karere i Ndera havutse ikibazo  cy’umugore wafashe iriya sambu.

Ikibazo: Nonese uwo mudamu isambu yayibonye ate?

Igisubizo: Ntabwo mbizi, icyo nzi nuko uwo mudamu yaguze imyaka nabaturage bahingaga mo avuga ko iyo sambu yayihawe n’Akarere ka Gasabo.

2) Numuhakwa Frolida.

Ikibazo: Watwibwira ukanutubwira igihe waturiye ku gasozi ka Nyagahinga/Rusororo?

Igisubizo: Njyewe nitwa Frolida Numuhakwa,  nahatuye kera cyane .

Ikibazo: Bivugwa ko waba waragurishije isambu iri Nyagahinga/Rusororo  kabiri?

Igisubizo: Barabeshya. Njyewe nari mfite isambu imwe icibwa mo n’umuhanda nyigurisha Umuhinde kandi si jyewe jyenyine yaguriye kuko twari benshi, tubonye amafaranga twemera ko tugomba kuhatanga .

 Ikibazo:  Iyo sambu iracyari iy’Umuhinde cyangwa mwarayisubiranye?

 Igisubizo: Nagurishije n’umuntu umwe gusa ariwe Umuhinde.

Ikibazo: Hari amakuru avuga ko isambu ngo wayigurishije na Mugisha.  Byaba aribyo?

Igisubizo: Kuva uwo Muhinde yaza akayigura akahatwara ntabwo nongeye kuhahinga kandi sinongeye kuhagurisha ukundi kuko isambu nari narayitanze.

Ikibazo: Niba wibuka neza waba wibuka abandi bagurishije n’Umuhinde?

Igisubizo: Abandi  nibuka bagurishije Umuhinde uretse njye ni Gerigori Hakizimana (ntawukiriho), Filipo Rwendeye, Gaburiyeli, Sitefano, n’undi witwaga Muvunandinda ariko nawe ntawukiri ho.

Ikibazo: Bivugwa ko iyo sambu mwagurishije n’Umuhinde hari umuntu waje arayigabiza. Hari imanza babatumiye mo?

Igisubizo: Haje abantu bavugaga ko uwo muhinde yapfuye ariko hagasigara umugabo wadusemuriraga. Haje kuba imanza haza umuntu w’umugore wahafashe, gusa jyewe icyo nzi ni uko nagurishije  n’Umuhinde nabandi nziko ariwe bagurishije kandi twayafatiye kuri Komine Rubungo ya kera.

Abandi batanga amakuru bakanemeza ko bagurishije isambu na ACAM Sarl harimo:Habimana Francois , Uwizeyimana Boniface, Mugemana Jean Berquimas Philippe Rwendeye. Aba bose bahuriza ku ijambo rimwe, ko bagurishije isambu n’Umuhinde nubwo bamwe bitabye Imana ariko hari imiryango ibakomokaho.

Aba baturage badutangarije ko Mugisha Joseph na Mugisha Juliet yaguze imyaka yari yarahinzwe mu masambu yaguzwe na ACAM Sarl. Ese nibyo koko? Kwishyura imyaka byaba ariyo ntandaro y’uko Akarere ka Gasabo kahaye isambu ya ACAM Sarl Mugisha Joseph na Mugisha Juliet nkuko bivugwa?  Uko tugenda twegeranya ibimenyetso dushakisha amakuru ahamye y’uburyo Mugisha yabonye isambu , hakongerwaho n’imvugo y’abaturage bagurishije na ACAM Sarl hasigaye abo bireba kugira ngo iki kibazo kibonerwe igisubizo gikwiye. Niba hari uwaba afite amakuru ku isambu ikomeje kuzana ikibazo hagati ya ACAM Sarl na Mugisha Joseph na Mugisha Juliet yayatugezaho kuko hagaragara mo ikibazo gikomeye cyaburiwe umuti.

 

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *