Abageze muzabukuru barishimira ko pension yongerewe

Imyaka yarashije indi irataha abahoze ari abakozi ba leta bizigamiye n’ikigo cy’igihugu cy’ubwiteganirize RSSB bataka bamenyekanisha ko amafaranga bahabwa ntacyo abamarira.

Dr.Daniel umuyobozi mukuru wa RSSB [photo archieves]

Niba nibuka neza mu mwaka ushije nko mu kwa kane nibwo uwari umuyobozi mukuru wa RSSBmuri icyo gihe yijeje abo bantu ko mu mezi atarenze ane icyo kibazo kizaba cyarakemutse ariko umwaka warinze urangira ntagikozwe. Ni mu mataliki yuku kwezi kwa kabiri 2018 havuzwe inkuru ko amafaranga yatangwaga yongerewe byatumye abayahwa bagira akanyamuneza.

Ibi byishimo byaranze aba basheshe akanguhe bifite aho bishingiye kuko ngo abafata make bongerewe  menshi naho abari batuwe bafata menshi  bongerewe ho make. Kuko uwahabwa ibihumbi bitanu (5000) ubu azajya ahabwa ibihumbi (10000) by’amafaranga y’u Rwanda.

Uwahabwa 7000 ubu azajya ahabwa cumi na bitandatu , uwahabwaga 80000 azajya ahabwa hagati ya 90000 ni 100000. Ariko se koko nuwaba atazi imibare yabura kubona aya macenga? Abarimu ,abasirkare n’abapolisi nibo bahembwa nabi  gusa bazakomeze bihangane.

Uwahabwaga ibihumbi bitanu ikintu yashoboraga gukoresha ayo mafaranga nukuriha facture y’amazi n’amashanyarazi gusa, kubona icyo agaburira umuryango ntibyari gushoboka.

Uwahabwa 80000 azongererwa hagati ya 10000 na 20000 nimba n’uyu ikibazo kiri kujyenda cyoroha kuko azajya abasha kugira icyo agaburira umuryango . ninde se wongerewe menshi muri abo bombi?

Hanyuma se kubeshya ku manywa y’ihangu bikemerwa biba byagenze gute?  Cyangwa nuko uwo wahabwaga make inzara iba yaramukamuye maze ikamumaramo ubwenge kuburyo atabona uko ibintu bimeze, gusa ikigaragara nuko ugize icyo afite azongererwa , ubwo nimba umuntu afata miliyoni akongererwa hagati y’ibihumbi 100000 na 300000 maze narangiza ngo azahurire mw’isoko rimwe nuhabwa ibihumbi ibicumbi 16000.

Erega isi ifite ibyatunga abantu bayiriho ndetse bakabaho neza ikibazo nuko ubukungu budasangirwa neza , dore ko umuntu w’imfura ituranye n’umukene aba akwiye kumufasha kugirango abana be batarara ubusa, gusa ikigaragara nuko hano mu Rwanda hari abantu bafata Pension irenga miliyoni kandi barakoreye igihugu nkuko abahembwa bitanu bagikoreye ndetse baranitanze kubarusha, ese ninde ukwiye kwirengagiza uruhare rwa mwalimu aba yaragize kugirango abantu babona za pension za miliyoni bahinduke abo baribo?

Kwirengagiza ntibikwiye rwose nk’ubu hari abantu bakoze igisirikare kuva muri 1990 wenda bagataha nka nyuma ya 2001 babwiwe ko nta Pension hababwa kuko batagejeje ku myaka cumi nitanu, abandi bati mwebwe ntimuragera ku myaka mirongo itandatu muzayahabwa mwujuje iyo myaka. Upfuye we sinirirwa mutindaho kuko ni inyungu za RSSB! Iyi si irasecyeje koko ese kuki bitashoboka ko abahabwa miliyoni bagabanirizwe ho make naho abahabwa bitanu bongererwe byibuze bahabwe ibihumbi 50000 nako ngo bitera n’umushahara umuntu yahembwaga ,ese kuki ba mwalimu batongererwa umushahara maze nabo bakazajya babona uburyo batunga imiryango yabo bageze muzabukuru? Aha ngo ntibyakunda kuko amafaranga adahagije kuburyo buri mukozi wa leta yakongererwa umushahara.

Gusa ntibyabujije benshi mu hababwa pension kwishimira amafaranga yongereweho kuko ubusa buruta ubusabusa nyine.

Abo bahembwaga inica nikize ariko icyo gihe ibirayi  byagurwaga 7, ikilo cy’inyama 50, ibishyimbo 2 primus 80 naho gutega imodoka kuva i Kigali kugera igitarama 60, naho ubu ibintu byarahindutse abagena imishahara y’abarimu ndetse nabandi bahembwa amafaranga make bakwiye kubyitaho. Ndaho da nzaba ndora.

NSABIMANA Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *