Mbondi na Caleb batsindiye Rayon Sport ihita irara ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona

Ikipe ya Rayon Sports itsindiye Espoir FC ibitego 3-0 kuri stade ya Kigali I Nyamirambo, ihita iyobora urutonde rwa shampiyona aho irusha  Kiyovu Sports ibitego 3 ariko bakaba banganya 24.

ikipe ya Rayon Sport inyagira Espoir fc [photo archieves]

 

Mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’u Rwanda AZAM Rwanda Premier League,ikipe ya Rayon Sports inyagiye Espoir Fc iri muzisatira kujya mu kiciro cya kabiri ibitego 3-0 byatsinzwe na Kabuhariwe Christ Mbondi watsinze 2 (Umunota wa 39,90) na Bimenyimana Bonfils Caleb (ku munota wa 47).

Ikipe ya Rayon Sports yiyubakiye icyizere gihagije kuri uyu mukino ubanziriza uwo bazakina na Mamelodi Sundowns ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha kuri stade Amahoro I Remera.

Bimenyimana Bonfils Caleb yiyunze n’abafana ba Rayon Sports bamuhozaga ku nkeke kubera kubura ibitego dore ko aheruka gutsinda igitego muri shampiyona ku munsi wa mbere wa shampiyona wabaye mu kwezi kwa Nzeri umwaka ushize.

Mbondi n'umutoza Ivan bishimira igiteego[photo from ruhagoyacu.com]

Umutoza Ivan Minnaert atangiye akazi ke yereka abafana ba Rayon Sports ko agaruye ibitego byari byarabuze dore ko ikipe ya Rayon Sports itaherukaga gutsinda ibitego byinshi muri shampiyona.

Rayon Sports yari yahinduye ikipe yari isanzwe ibanza mu kibuga cyane,ihise iyobora urutonde rwa shampiyona n’amaota 24 inganya na Kiyovu Sports ariko bagatandukanwa n’ibitego kuko izigamye 10 mu gihe Kiyovu Sports izigamye 6,AS Kigali n’iya gatatu n’amanota 23.

muri rusange imikino yose yabaye kuri uyu munsi wa 13 w' Azam Rwanda premier League irangiye:

Rayon Sports 3-0 Espoir FC
Musanze FC 0-2 Sunrise FC
Marine FC 2-1 Amagaju FC
Bugesera FC 1-1 Kirehe FC

NSABIMANA Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *