Amatsiko menshi ku mwanzuro w’urukiko rw’ikirenga kw’ifatirwa ry’imitungo ya Nzabonimana

Taliki 6/3/2018 Nzabonimana yajuririye kurukiko rw'Ikirenga umwanzuro w'urukiko rwa Nyarugenge wo gufatira imitungo ye byakozwe n’umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga Nkundabanyanga Celestin akabikora muburyo butari bwo, ubwo Nzabonimana yavuze ko bahayeho akarengane ndetse n’ihohoterwa.

Perezida w'urukiko rw'ikirenga Sam Rugege [photo archieves]

Urubanza rwatangiye mathias ari kumwe na nyirabukwe Josephine wabakaga muri iyo nzu Nkundabanyaga yafatiriye  aba kandi bari kumwe n’umwunganizi mu mateko Nubumwe Bosco

Perezida w’urukiko yabajije Nzabonimana icyo ashaka kujuririra, maze nawe ati “kubera ko ntishimiye imyanzuro y’urukiko rwa Nyarugenge kandi nshingiye ku ngingo 341 ivuga ko mu gihe hari ibyihutirwa ubushobora gusaba perezida w’urukiko gufata icyemezo cyo guhagarika ifatira ry’umutungo.

ndajuririra ko umuhesha w’inkiko yaje agafatira ibintu byange kandi nta nteguza nigeze mbona yarangiza akanategura kubiteza cya munara ariko ntize kuba kubera ko natanze ubujurire mu rukiko rwa nyarugenge ikaza guteshwa agaciro.”

 

Nubumwe Bosco wunganira Josephine wabaga muri iyo nzu igihe imitungo yafatirwa yabwiye perezida w’urukiko ko umuhesha w’inkiko yafatiriye imitungo itari aya nzabonimana kuko Josephine wabaga muri iyo nzu hari ibikoresho yavanye mu Budage nkuko urutonde rugaraza ibyo bikoresho rwatanzwe na Magerwa maze ntahabwe umwanya wo kwinjira mu nzu kugirango abashe kubona ibikoresho bye.

Bosco yakomeje abwira perezida w’urukiko ko ubuzima bwa Josephine bwahagaze kubera ko ibya fatiriwe harimo n’inyandiko z’umushinga yari gutegura ubu akaba yaraheze mugihirahiro kuko nta mahirwe yabonye yo gusubira mu nzu ngo afate izo mpapuro ze.

Uwunganira Josephine yasabye perezida w’urikiko ko rwatesha agaciro iri fatirwa maze Josephine agafata ibikoresho bye kuko ntaho ahuriye n’urubanza ruri kuburanwa.

Perezida w’urukiko yabajie Nzabonimana nimba mw’ifatira hari ikitarubahirijwe, maze mathiasa avuga ko nta na kimwe cyubahirijwe aho yagize ati “baje ntahari bahasanga mabukwe ndetse n’abana babasohora hanze mugicuku sibyo gusa kuko n’ibirahure by’amadirishya barimennye.”

Perezida w’urukiko yabwiye mathias na Josephine ko umwanzuro w’urubanza uzasomwa taliki 13/3/2018.

NSABIMANA Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *