akarengane inzira imunga iterambere ry’umuturage uko Nzabonimana yarenganyijwe

Amatsiko yari ategerejwe na benshi  kw' iburanisha ry'urubanza rwa Nzabonimana aburanamo na Me Nkundabanyaga P. Celestin umuhesha w'inkiko utari uw'umwuga wafatiriye imitungo ye akabikora avuga ko yatumwe na Leta y' u Rwanda aragenda asobanukira abanyarwanda ku butabera bw’igihugu cyacu.

Johson Busingye Minisitiri w'ubutabera[photo archieves]

Taliki ya 13/03/2018, ubwo hari hateganyijwe urubanza mu mizi rwari gucibwa n’umucamanza NYIRAHUKU Londa Joseph. hari sa 11h00 z'amanywa Imanza  zari zateganyijwe gucibwa zari 6 kuri iyi saha bisa nibigoye kumvikana uburyo imanza zingana gutya zose  zabera isaha imwe.

Urubanza rwa  Nzabonimana  rwateguwe kuburanishwa nyuma y’izindi zose. urubanza ruratangira maze Nzabonimana yaka perezida w'urukiko ijambo ati " nyakubahwa perezida w'urukiko ngewe ndihana iyi ntego"

ibi byatumye umucamanza NYIRAHUKU LONDA JOSEPH amubaza impamvu yihannye inteko  kandi ishingiye kw'itegeko ry'iburanisha ry'imanza mbonezamubano, maze Nzabonimana ati " nshingiye ku ngingo y'itegeko 99, igika karyo cya 5, N0 21/1912 ryo kuwa 14/06/2012

Gusa icyatangaje abari bitabiriye urubanza n’uko umucamanza aho guhita yumva icyo bivuga ngo akore ibijyanye nuko amategeko abiteganya,  yakomeje gushaka kuguma mu iburanisha kuko yabajije ababurana  n’ababahagarariye uko bo babyumva  ariko birangira n’ubundi ubwe yanzuye ko urubanza ruza buranishwa ku italiki ya 19/03/ 2018 . saa tanu. 

Gusa umucamanza yasabye Nzabonimana ko agomba kwandikira perezidante w’urukiko ibaruwa  kugira ngo bizigweho haboneke umwanzuro wa perezida  kuri icyo kibazo.

Igitangaje cyane n’uko   yamaze gufata umwanzuro perezida w’urukiko  uzandikirwa  ibaruwa y’ubwo bwihane itaramugeraho. aha umuntu akaba yakwibaza nimba  perezida azabivuguruza cg azubahiriza icyemezo  cy’uwo mucamanza? Ibi nabyo biteye amatsiko akomeye, iyo mikorere n’imikoranire ntiyumvikana.

 

Ni kuri iyi taliki ya 13/ o3/2018, Nzabonimana yabwiye ingenzinyayo ko yatangaje cyane na gatsiko ka bantu bashatse kumuriganya ibyo atunze maze bakamushora mu manza zo kumuteranya na Leta y'u Rwanda Nzabonimana avuga ko ari umubyeyi we kandi naho ageze akaba ariwe uhamugejeje.

Nzabonimana avuga  ko   yaherukaga  ubutabera muri izi manza zateguwe  na Yusufu NIYITEGEKA; umukozi muri KOMISIYO icunga imitungo mu karerre ka nyarugenge,  zigitangira  igihe yaburanishijwaga na imaculee ari kumwe n’umwanditsi  we KATABOGAMA Aroni kuko  yemeza ko wabonaga batifuza  ko LETA y’urwanda  itakwinjizwa mu manza na Nzabonimana zidafite ishingoro n’inyungu n’imwe ku mpande zombie ahubwo ari ugukurura ibihombo ku mpande zombi bitagira urugero. 

Gusa  ngo abateje aka  kavuyo  kagaragaramo ubugome n’ubusambo bwinshi baje gukora ibishoboka  imanza zihabwa  umucamanza wundi ariwe Nyirahuku Londa Joseph wakomeje kudatanga agahenge kuri  uyu muryango wa Nzabonimana mu  rwego rw’ubutabera kugeza uno munsi ari nako barushaho kwinjiza LETA y’ u Rwanda   mu bibazo bitanayirebaga kuko ubundi KOMISIYO Y’IMITUNGO ITAGIRA beneyo ifite ubuzima gatozi kandi ntabwo ari urwego rwo mu buyobozi  bwite rwa LETA, rero  iyo komisiyo niyo yari kuba ifite n'impamvu zigarargara zo kurega, yagombaga kurega ubwayo itiriwe izana Leta  y'u Rwanda mu manza zitayireba.

Ku kirego Nzabonimana yari yatanze murukiko rw'ikirenga asaba ko urukiko rwatesha agaciro ifatira ry'imitungo ye ryakozwe na Me Nkundabanyanga .P Celestin mu buryo yavuze ko butemewe n'amategeko , urukiko rwasuzumye ikirego maze rusanga gifite ishingiro,maze Taliki 13/03/2018 umucamanza wo mu rukiko rukuru ategeka ko Me NKundabanyaga .P Celestin  azitaba urukiko akiregura ku byaha bikomeye aregwa, urukiko rwanzuye urubanza ruzasubukurwa taliki 16/03/2018 saa 11h00.

Amatsiko rero aracyari yose kuko abantu biteguye kumva ukuntu ME Nkundabanyanga P. Celestin yisobanura imbere y’urukiko.  Ku italiki ya 19/03/2018 saa tanu. Reka tubitege amaso. 

NSABIMANA Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *