Rutahizamu Tchabalala agiriye amahirwe mu ikipe ya Rayon Sports ahabwa igihembo cya MG Best Player

Iyo hatanzwe igihembo biba arukugirango buri wese akoreshe imbaraga zo kuzakibona mu bihe bikurikiraho. Ni bwo bwa mbere igihembo cyagombaga  gutangirwa mu myitozo Rayon Sports yakoze mu rwego rwo kwitegura umukino wo kwishyura wa Total Caf Champions League izakina na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo ku cyumweru tariki 18 Werurwe 2018 ariko biranga kubera imvura nyinshi yagwaga mu Mujyi wa Kigali.

Tchabalala wahawe igihembo cy'umukinnyi w'ukwezi muri Rayon Sports[photo archieves]

Byabaye ngombwa ko gahunda yimurira aho ikipe iri mu mwiherero ku Kicukiro, gitwangwa ku isaha ya saa mbiri z’ijoro. ubuyobozi bwa Rayon Sports busanga ari intambwe nziza yo guha abafana agaciro mu rwego kubaka ikipe yabo.Rayon sport igomba kuba ikipe y'indashykirwa kubera ubwinshi bw'abakunzi bayo,ikindi kigomba kwigwaho ni ugushyira imbaraga zo guhuriza hamwe hakarebwa ejo hazaza h'ikipe.

Abakinnyi bose bari mu mwiherero bari bahari , abatoza ndetse n’umunyamabanga mukuru wa Rayon Sports, King Bernard.

Abakinnyi 3 ba Rayon Sports nibo bahataniraga iki gihembo ni HusseinTchabalala, Kwizera Pierrot na Ndayishimiye Eric Bakame.

Mu gutora umukinnyi witwaye neza mu kwezi kwa Gashyantare 2018 hifashishijwe abafana bagize March Generation, abandi bafana bo muri Rayon Sports, abanyamakuru ndetse n’abatoza ba Rayon Sports (Coaching Staff).

Abafana bo muri March Generation bari bafite uruhare rwa 40% , abanyamakuru 15%, abafana basanzwe 15% naho Coaching Staff ikagira uruhare rungana na 30 %.

Muri rusange mu majwi, Hussein Tchabalala yabonye amajwi 58.6% by’abatoye bose, Pierrot abona amajwi 23.8%, naho Bakame abona 17,6%.

Uretse guhabwa igihembo, Tchabalala yanagenewe ibihumbi mirongo itanu (50.000 FRW). Igihembo ubwacyo gifite agaciro ka 25.000 FRW.

Tchabalala amaze gukinira Rayon Sports imikino 6 ayitsindira ibitego 3 harimo ibitego 2 byafashije Rayon Sports kurenga ijonjora ry’ibanze muri Total CAF Champions League.

Tchabalala niwe watsinze igitego cyatumye Rayon Sports inganya 1-1 na LLB Academique y’i Burundi mu mukino ubanza wa Total CAF Champions League tariki 10 Gashyantare 2018 ndetse ninawe watsinze igitego cyatumye Rayon Sports isezerera LLB mu mukino wabereye i Bujumbura mu Burundi tariki 21 Gashyantare 2018. Ikindi gitego yagitsinze APR FC ku mukino usoza irushanwa ry’igikombe cy’Intwali tariki ya 1 Gashyantare 2018.

Tchabalala kandi ni umwe mu bakinnyi bitwaye neza mu mukino ubanza Rayon Sports yanganyije 0-0 na Mamelodi Sundowns yo muri Afurika y’Epfo.

Nyuma yo guhabwa igihembo Tchabalala yavuze ko atari icye wenyine ahubwo agikesha gukorana na bagenzi be.

Yagize ati " Ndishimye cyane kuri iki gihembo mpawe. Sinavuga ko iki gihembo mpawe ari ukubera ingufu zanjye ku giti cyanjye, ahubwo giturutse ku gushyirahamwe na bagenzi banjye ari nayo mpamvu ntazakirya njyenyije ahubwo tukaba tuzagisangirira hamwe. Ndabashimiye."

Bakame wavuze mu izina rya bagenzi be, na we yahamije ko bashimishijwe no kuba hari abantu babatekerezaho ndetse ngo ni ubwa mbere hateguwe ibihembo nk’ibi muri Rayon Sports.

Yagize ati " Kuva twagera muri Rayon Sports nibwo bwa mbere bibayeho. Ni ikintu cyiza cyo gutera imbaraga abakinnyi. Ni intera nziza yo kwishimirwa, yaba njyewe , yaba na bagenzi banjye.

Nkeka ko utibonyemo uyu munsi, ejo na we ashobora kwibonamo. Bizaterwa n’uburyo umukinnyi ari gukora. Twe iyo turi mu kibuga hari ibyo tutabona ariko mwebwe muri hanze hari ibyo mubona …Niwo musaruro uvuyemo, ni ibintu twakwishimira uko turi hano.

Nta mukinnyi numwe utatunguwe n’iki gikorwa kandi buri wese cyamushimishije. Yaba ku ruhande rwanjye, yaba ku ruhande rwa bagenzi banjye, turaha felicitations Tchabalala kubw’iki gihembo atangiranye , akaba ariwe utubimburiye …Ejo n’ejo bundi ni abandi. Harimo abakinnyi bato bagomba kukijyamo ..Harimo n’abashaje. Ni ingero zose muzafata bitewe n’uko buri mukinnyi atanze umusaruro. Iki gikorwa twakishimiye na bagenzi banjye."Abakinnyi ba Rayon sport babashje kuganira n'itangazamakuru bakanga ko amazina yabo ajya ahagaragara bavuze ko bagiye gukoresha imbaraga nabo bakazahabwa igihembo cy'ubutaha.

Ivan Minnaert na we yashimiye Tchabalala umuhate akoresha mu ikipe ariko aboneraho kuvuga ko bose hamwe biteguye gukora amateka bakageza ikipe ya mbere y’u Rwanda mu matsinda ku rwego rwa Afurika.

Yagize ati " …Umukinnyi ashobora gukora itandukaniro ariko gushyira hamwe nk’ikipe nibyo bihora imbere. Turashimira Tchabalala uburyo akora cyane ngo afashe ikipe. Ni byiza. Iyi kipe iri hano niyo izakora amateka ku banyarwanda.

Niyo kipe izakora amateka yinjire mu matsinda bwa mbere. Nibwo bwa mbere bizaba bibayeho ariko nkeka ko atazaba aribwo bwa nyuma bibayeho. Nitugaruka inaha nizera ko hazabaho iminsi 3 yo gukora ibirori kuko Rayon Sports ni 80% by’Abanyarwanda niyo mpamvu atazaba ari kubwa Rayon Sports tuzatsinda uriya mukino ahubwo ni k’u Rwanda rwose, ibyo turabizirikana."

 

MG Best Player Award izajya itangwa buri kwezi gihabwe umukinnyi witwaye neza muri Rayon Sports muri uko kwezi. Mu mpera za saison nabwo hazahembwa umukinnyi witwaye neza , ahabwe 200.000 FRW naho umukinnyi ukiri muto mwiza wagaragaje impano na we azahabwe 100.000 FRW.

Ahishakiye Phias yatangaje ko amafaranga bageneye buri gihembo ashobora kwiyongera bitewe n’uko abafatanyabikorwa bazagenda biyongera.

Fan Club ya March Generation izajya itanga MG Best Player Award yashinzwe muri 2013 mu kwezi kwa 3 ari naho hakomoka izina ryabo ‘March’. Kugeza ubu ifite abanyamuryango 150. Ni bamwe mu bafana ba Rayon Sports bazwiho kuyiherekeza aho yagiye gukina hose ndetse ni imwe muri Fan Clubs zahembwe muzitwaye neza muri shampiyona Azam Rwanda Premier League 2016-2017 mu birori byabereye muri Marriot Hotel tariki tariki 9 Nyakanga 2017.

Abakunzi ba Rayon sport ngo bagomba kwadukana udushya tugomba gutera ishema abakinnyi bityo bakajya bahora bifuza kuguma muri Gikundiro.Abafana ba Rayon sport nibakomeza ibi bikorwa byo guha abakinnyi ibihembo  bizatuma buri mukinnyi wese yifuza kuyibamo akaramata.Umwe mu bakunzi ba Rayon sport we yatangaje ko ashimishijwe no kubona hategurwa guhemba umukinnyi wahize abandi.Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *