Kwita ku byogogo bizafasha abanyarwanda kugira amazi menshi yo gukoresha

Ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba mu Rwanda kivuga ko hatangiye ingamba zo kwita ku byogogo by’imigezi irimo Nyabarongo, Sebeya, Nyabugogo, Muvumba, … igatunganywa ku buryo bufata amazi bityo ajya mu migezi igihe imvura yaguye akagabanuka.

Umugezi wa Nyabarongo[photo ingenzi]

Icyogogo cy’umugezi runaka ni ahantu hose amazi ashobora gutemba aturutse ahantu runaka maze akagera muri uwo mugezi.

Tetero Francois, umuyobozi w’ishami rishinzwe amazi mu kigo cy’amazi n’amashyamba, avuga ko gutunganya ibyogogo bishyirwaho uburyo bwo gufata amazi nk’amaterasi, amashyamba n’ibindi bifasha ubutaka kuyafata, bituma ayinjira mu butaka aba menshi ngo kuko ahari amaterasi nka 70% by’amazi yagombaga gutemba ahita amanuka mu butaka, bityo atemba ajya mu migezi akagabanuka.

Bwana Tetero yagize ati "Iyo amazi avuye mu misozi agatemba ajya nko muri Nyabarongo, nyuma y’amasaha atarenga abiri aba amaze kwambuka umupaka w’u Rwanda, ariko iyo hari uburyo ubutaka buyagumana, aramanuka akibika mu butaka".

Gahunda yo Guhinga amaterase ituma amzi yibika mubutaka[photo ingenzi]

Ubwo abanyamakuru basuraga icyogogo cya Nyabarongo ya ruguru kuri uyu wa Kane tariki 15 Werurwe nka kimwe mu bikorwa biri mu cyumweru cyahariwe kwita ku mutungo kamere w’amazi kibanziriza umunsi mpuzamahanga w’amazi uzaba tariki 22 Werurwe, byagaragaye ko ahakozwe amaterasi mu rwego rwo gufata amazi byanongereye umusaruro ubutaka bwahaga abahatuye.

Manirarora Godefroid, umuyobozi w’akagali ka Matyazo, mu murenge wa Mushishiro ho muri Muhanga, avuga ko amaterasi yahinduye isura y’ubuhinzi muri ako gace, yagize ati "Ubu urabona ko hasa n’icyatsi kibisi imyaka iratoshye, batarubaka amaterasi aha izuba ryatubashaga ukabona nta kiri mu murima, n’imyaka irimo ntiyere". Avuga ko muri aka kagali hamaze kubakwa hegitari 15 z’amaterasi. 

Mu cyogogo cya Nyabarongo muri rusange hamaze kubakwa amaterasi ya hegitari 1000 ziri mu turere twa Muhanga na Ngororero.

Umukecuru watubwiye ko ashobora kuba arengeje n’imyaka 100, ni umwe mu batuye i Matyazo, yavuze ko ibikorwa by’amaterasi byabahaye icyizere cyo kweza kuko babona imyaka imeze neza, ati "Muzadushimirire abadukoreye ibi".

Ibikorwa byo kubungabuga icyogogo cya Nyabarongo ya ruguru, byakozwe ku bufatanye n’umushinga ’Water for Growth’ w’abaholandi, hakaba hari gukorwa inyigo yihariye yo kubungabunga ibyogogo 4 byahereweho ku ikubitiro mu icyenda biri mu Rwanda nk’uko Tetero yabidusobanuriye.

Ntihabose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *