EAC mu nama yo gushyiraho amabwiriza mashya agenga imiti yo gutera ku myaka

Ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Uburasirazuma (EAC), byatangiye inama y’iminsi 3 yo kwemeza bwa nyuma amabwiriza ahuriweho agenga imiti y’ibihingwa azafasha koroshya ubucuruzi bwayo ndetse no kugabanya ingaruka ziyikomokaho.

Umuyobozi unshinzwe iterambere ry’ubuhinzi muri minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Dr. Charles Murekezi, avuga ko uku guhuza amabwiriza agenga imiti y’ibihingwa birimo inyungu nyinshi zirimo no koroshya ubucuruzi bwayo muri ibi bihugu, yagize ati "Ibi bizoroshya ubucuruzi, kuko niba umuti warapimwe ukemezwa ugakoreshwa muri Kenya cyangwa Tanzania, umunyarwanda najya kuwugura ntibizagorana cyangwa ngo bitwara igihe nk’uko byari bisanzwe bimeze".

Avuga kandi ko uretse koroshya ubucuruzi bw’iyi miti, bizanafasha mu kugabanya ingaruka ziyiturukaho, ati "Ubundi umuti iyo winjiye mu gihingwa ukora inshingano yawo yarangira nawo ugashwanyagurika ugashira ku buryo umuntu uzarya ibicyezeho atazawuryamo, uwo niwo muti mwiza, hari ubwo rero usanga umuti ukoze ku buryo iyo umaze kwinjira mu gihingwa utagira ubushobozi bwo kwishwanyaguza ngo ushiremo, noneho uriye ibicyezeho nawo akawuryamo ukaba wamutera ibibazo ku buzima bwe, uwo rero ni mubi ntituwushaka".

Mathew Abang, umukozi wa FAO ushinzwe umusaruro muri Afurika y’Uburasirazuba, avuga ko basanze ari ngombwa guhuza aya mabwiriza kugirango umutekano wizerwe ku bakoresha iyi miti kandi n’ubucuruzi muri ibi bihugu bworoshywe, yagize ati "Twasanze hakwiye uburyo bwo guhuza amabwiriza agenga inyongeramusaruro by’umwihariko imiti y’ibihingwa hagendewe ku mabwiriza mpuzamahanga kugirango twizere umutekano mu ikoreshwa ryayo ndetse n’akamaro igirira ibihingwa".

Atangiza iyi nama, umunyamabanga wungirije w’umuryango wa Afurika y’Uburasirazuba, Christophe Bazivamo, yagarutse ku kuba aya mabwiriza ahuriweho akwiye kugira uruhare mu kongera ibiribwa bikiri ikibazo mu baturage b’ibihugu bigize uyu muryango.

Bwana Bazivamo yagize ati "Turi mu bihe akarere kacu gafite ikibazo cyo kutihaza mu biribwa, bamwe mu baturage b’ibihugu byo muri EAC bafite ikibazo cy’ibiribwa bidahagije".

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buhinzi n’ibiribwa (FAO), ari naryo ryafashije mu buryo bw’amafaranga ihuzwa ry’aya mabwiriza, rivuga ko iyi nama yatangiye kuri uyu wa mbere tariki 19 Werurwe, ari nayo ya nyuma bityo ko izasozwa yemeje burundi amabwiriza ahuriweho.

ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *