Amazi ni ingenzi mu buzima gusa hari ibikorwa bya muntu biyabangamiye

Kuba amazi ari nyambere mu buzima bwa muntu ni imvugo izwi na benshi kuko burya nta mazi nta buzima bwaba buhari kuko baha ibyo tunywa cyangwa turya buri gihe ahanini byiganjemo amazi kuburyo bibaye ngombwa ko abura ubuzima nabwo bwahagararira aho. Gusa mu bikorwa umuntu akora bya buri munsi harimo guhinga, gucukura ndetse ni bindi bitari bicye biracyabangamira uyu mutungo kamere udasimburwa mu buzima bwa muntu.

Ubuhinzi bwegereye imgezi buri kw'isonga mu byanduza amazi cyane[photo ]

Ibibazo byugarije  umutungo kamere w’Amazi ni bimwe mu byagarutsweho mu nama y’iminsi ibiri yatangiye i Kigali kuri uyu wa Kabiri tariki 20 Werurwe ihuje impuguke mu micungire Ikomatanyije y’umutungo kamere w’Amazi. Iki ni kimwe mu bikorwa by’icyumweru cyahariwe amazi mu Rwanda mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’amazi uba tariki 22 Werurwe buri mwaka.

Mu bushakashatsi bwagaragajwe n’impuguke mu micungire y’amazi, bagaragaje ko ibibazo birimo ubuhinzi busatiriye imigezi cyangwa ibiyaga, inyongeramusaruro zimanurwa n’amazi y’imvura ari bimwe byanduza amazi.

inama yitabiriwe n'abantu benshi

Si ibi gusa kuko hari aho usanga abantu basukurira ibinyabiziga ndetse n’imashini za moteri hafi y’imigezi n’ibibaya ugasanga amavuta ari kuva kuri ibyo binyaziga aruhura mu migezi. Ibi kandi byiyongeraho isuri ikiri kwisonga mu byanduza amazi ugasanga ikibazo cy’amazi yanduye kurushijeho kuba ingume.

Dismas Karurangwa, umukozi ushinzwe ubwiza bw’amazi mu kigo cy’amazi n’amashyamba, avuga ko ubwiyongere bw’abaturage bugira uruhare runini mu kwanduza amazi, yagize ati "Ikibazo cy’ubwandure bw’amazi gifite imizi cyane cyane ku bwiyongere bw’abaturage, uko abaturage biyongera, bashaka ibibatunga ndetse n’aho batura,ugasanga hari ibikorwa bakorera hafi y’imigezi bikayanduza, mu buhinzi, ugasanga uko dushaka kongera umusaruro iyo imvura iguye ya miti igenda ikajya mu migezi"

Akomeza avuga kandi ko abantu bahinga ku misozi ihanamye bautza isuri intege iyo imvura yaguye kuko ibitaka byose bimanuka nayo bigafungira amaferi mu migezi.

 

Umuyobozi w’Ikigo cy’Amazi n’amashyamba, Prime Ngabonziza, avuga ko kubungabunga amazi atari inshingano ya Leta gusa kuko n’abaturage bafite inshingano zo gutuma amazi aboneka ari meza.

Mu kigabniro n’itangazamakuru yagize ati "Amazi ni ubuzima, iyo udafite ubuzima bwiza uhugira kwa muganga mu gushakisha imiti, ariko iyo ufite ubuzima bwiza uba ufite imbaraga zo kwikorera no gukorera igihugu".

hanafunguwe imurikabikorwa by'abafatanyabikorwa mu rwego rw'amazi

Akomeza avuga kandi ko kubera ikibazo cy’amazi acyenewe ari meza bafashe iyambere mukubwira abahinzi kusiga byibuze metero 10 hagati yaho bahinga ndetse n’imigezi begereye.

Frederique Deman Ambasaderi w’Ubuhorandi mu Rwanda avuga ko kubungabunga umutungo kamere w’amazi bisaba ko hakomeza gutekerezwa ku ngamba zo kwishakamo ibisubizo, ahera no kuri gahunda ya ’Water for Growth’ ubuhorandi butera inkunga muri gahunda zo kubungabunga amazi mu Rwanda.

Ambasaderi w’Ubuholandi mu Rwanda n’umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe amazi n’amashyamba[photo]

Iyi nama yahuje impuguke azarebera hamwe uburyo nyabwo bwakoreshwa ngo komeze kuboneka amazi meza harebwa cyane uburyo ibyogogo byakwitabwaho maze bikaba isoko nyakuri y’amazi meza.

Ntihabose

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *