Meteo Rwanda yatangaje uburyo bushya bwatangiye gukoreshwa mugukusanya amakuru

Taliki  ya 23 Werurwe 2018  n’umunsi mpuzamahanga wizihizwaho ubumenyi bw’ikirere  kigo cy'iteganyagihe mu Rwanda nacyo kizihirije uyu munsi ku kicaro cyacyo kiri ku Gitega.

Semafara umuyobozi wa Meteo Rwanda

 

Kuri iyiitariki ikigo k’iteganyagiye cyavuze ko u Rwanda rwashoye imari mu ikoranabuhanga rigezweho ryo gufata ibipimo by'iteganyagihe mu gihe gito kandi mu buryo bwizewe aribwo Automatic Switching System(AMSS).

John Ntaganda Semafara umuyobozi Mukuru wa Météo Rwanda, yavuze ko ubusanzwe amakuru y’iteganyagihe aturuka kuri sitasiyo zo hirya no hino mu turere yajyaga aza atinze maze uburyo bwo kuyageza kubo areba bikazmo ucyerererwe bikaba byateza rimwe na rimwe ingaruka runaka.

Yagize ati “Ubu buryo buzatworohereza guhuza n’ibindi bigo by’iteganyagihe byo ku rwego mpuzamahanga ndetse natwe bidufashe kubona ayo makuru hifashishijwe ibyuma kabuhariwe.”

Twahirwa umuyobozi w'ishami rishinzwe iteganyagihe

akomeza avuga ko mere y’uko ubwo buryo buza, amakuru y’ibijyanye n’iteganyagihe yaturukaga  kuri za sitasiyo zo hirya no hino mu Rwanda binyuze kuri email, none ubu babasha kwakira no kohereza amakuru mu gito kuko ubu buryo bwikoresha nta bidasabye uruhare rw’umuntu.

Météo Rwanda itangaza koyishimira kuba ifite imashini zigendanye n’igihe ku buryo bitakibatwara igihe bategereje amakuru kuko mbere byafataga igihe  kirekire kugirango amakuru agezwe aho agomba kugezwa.

Météo Rwanda ivuga  ko kimwe no mu zindi nzego zitandukanye, urushinzwe ubumenyi bw’ikirere rwahungabanyijwe cyane na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bitewe n’uko ibikorwaremezo byarwo byasenywe ku kigero cya 80% hirya no hino mu gihugu.

Twababwira ko gufata ibipimo by’imigwire y’imvura n’ubushyuhe mu Rwanda byatangiye ahayinga mu 1930, gusa ubupimiro bw’ibinyabihe (station) bwa mbere bwashyizweho n’abakoloni i Save mu 1906.

Muri uyu muhango wo kwizihiza umunsi ngarumwaka wahariwe ubumenyi bw’ikirere Meteo  Rwanda abanyeshuri bari bitabiriye beretswe ibikoresho bitandukanye bikoreshwa muri iki kigo banerekwa uko bigenda bikoreshwa mu gusanya amakuru agenda aturuka kuri station zitandukanye mu gihugu cyose.

abanyeshuri beretse uburyo bikoresho bitandukanye bikoreshwa hafatwa amakuru y'iteganyagihe

bimwe mu bikoresho bikoreshwa hapimwa uko ikirere kimeze

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *