kubungabunga amazi birengera ubuzima bwa muntu buri munsi

Amazi acunzwe neza afasha isi nabayituye kubaho neza .kandi gukora ibikorwa biyabungabunga ,birinda ibiza bihitana ibidukikije .

Umugezi wa Sebeya

Nanone iyo ibidukikije bifashwe nabi bitera amapfa ,imyuzure imiyaga idasanzwe ni bindi bishobora guhungabanya igihumeka cyose .kubwiyo mpamvu kuwa 21 werurwe isi yose yizihiza umunsi wokubungabunga amazi .nubwo hariho ingamba ,zo gucunga no kubungabunga amazi mu gihugu cyacu haracyaboneka abantu ni bintu bahitanywa  nibiza biterwa namazi ,ava kumisozi akabura ibiyafata cyangwa kuyoborwa nabi bikuzuza imigezi nibibaya bikangiza byinshi mubidukikije harimo nabantu .

igihugu cyacu nkuko leta ifite ingamba zokubungabunga ibidukikije kuburyo bukomeye .ni muri urwo rwego kuwa22 u Rwanda rwijihije umunsi wokubungabunga amazi wijihijwe mukarere karubavu umurenge wa………. aho imvura iherutse kwangiza ibintu byinshi nyuma ikaza guhitana na bantu abatuye muri uwo murenge bavugako iyomvura yaguye idasanzwe bati twaratunguwe bikomeye, tuganira nuyu witwa ,Habimama j claude wo mu murenge wa nyundo akagali ka mukondo avugako iyimvura yabashegeshe cyane kuko yabangirije byinshi birimo abantu amatungo imyaka amazu ati “twasigaye ntakintu tugira” gusa ahanini icyabiteye nuko abantu bangije amashyamba yo kumisozi ,ni bindi bikorwa bifata amazi bityo rero iyo imbura iguye nta kindi gikorwa kitari ukwangiza ibikorerwa remezo.”

ingabo z'igihugu nazo zari zitabiriye umunsi wahariwe kubungabunga amazi

Asoza asaba leta kubafasha kubungabunga ibidukikije hashyirwaho ingamba zihamye zo guhana abantu bose bangiza ibidukikije. Ibi kandi byashimangiwe na mugenzi we witwa Ntirivamunda Viater ukomoka mukagari kamusabike umudugudu ryamigongo we avugako kuva yabaho ari ubwambere yarabonye imvura nkiyo ati “iyimvura yadutwaye ibintu byinshi inahitana na bantu kuko nabashije kumenya batatu(3) bapfuye.”

Mugusoza asaba leta kurushaho kwigisha abaturage kubungabunga amazi batera amashyamba nibindi bigabanya amazi amanuka ku misozi nko guhinga ku matarasi.

Mugikorwa cy’umuganda cyahuje abayobozi nabaturage bakaba ragaragaje ubushake bafite mugukumira ibiza biterwa no kutabungabunga amazi nibidukikije. Mwijambo ry’umuyobazi wa karere ka Rubavu,bwana Habyairmana yihanganishije abaturage avuga ko nubwo ikiza cyabatwaye byishi hagiye gushyirwaho ingamba zituma bitazongera, mu kiganiro ni itangazamakuru yavuze ko bagiye gufasha abatura bahuye nikiza. Yagize ati “mu ngo zigera 1200 tumaze gufasha imiryango igera kuri 300 ni indi isigaye nayo ikazajya ubufasha uko ubushobozi buzajya buboneka.”

Habyarimana meya w'akarere ka rubavu

Mwijambo ry’umuyobozi mukuru w’ikigo cy’amazi n’ amashya wari uhagarariye minisitiri w’umutungo kamere yavuze ko bagiye gukora uku bashoboye kugira ngo abantu barusheho kubungabunga amazi ati “amazi agomba gufasha abantu ni ibintu mu buzima bwa buri munsi ntakwiye kubabera imbongamizi yo kubura ababo ndetse bagahomba imitungo yabo kubera imiza byatejwe nayo”. Mu kiganiro n’itangazamakuru yavuze ko bari gushishikariza abaturage kwitabira igikorwa cyo gutera amashyamba ndetse hanahingwa ibiti bivangwa n’imyaka mu rwego rwo gukomeza gukumira isuri ituruka ahanini mu kubura igitangira amazi bikarangira ateje Ibiza bigira ingaruka ku buzima bwa muntu.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *