Amwe mu mashyaka menshi kuki atinya guhatanira imyanya y’ubutegetsi?

Demokarasi ni ihame ry’ubutegetsi butowe n’abaturage.Ubu rero mu Rwanda harategurwa amatora y’abadepite.

Mwizerwa Sylve PS imberakuri[photo ]

Bivugwa gute mu itorwa ry’abadepite?Byumvikana gute mu itorwa ry’ abadepite?Buri wese afite uko abyumva ni uko abibona ni muri urwo rwego ikinyamakuru ingenzinyayo.com cyegereye Prezida wa PS Imberakuri Mwizerwa Sylver  we akaba asanga Demokarasi iri mu nzira y’inzitane.Imiterere ya politike ishamikiye kuri Demokarasi bivugwa ko itangwa n’abaturage kuko baba bitoreye abayobozi.

U Rwanda havugwa amashyaka menshi ariko usanga amashyaka atatu: FPR ari nayo iyoboye ubutsegetsi ihora igira imyanya myinshi mu nteko ishinga amategeko imitwe yombi, PSD ishyaka rikura nk’isabune kuko abarwanashyaka baryo barishizemo bajya muri FPR kwishakira umugati wa politiki,ishyaka PL ryo rirazimira nk,iryenda kuzima kuko naryo abarishinze bamwe bayobotse FPR.

Andi mashyaka ntagira ibiro,ntaho agaragara abarizwa keretse ku ihuriro ry’amashyaka ku Kacyiru(Forum),ikinyamakuru ingenzinyayo .com cyabashije guhura n’umwe mu banyepolitiki wo mu ishyaka PS Imberakuri witwa Mwizerwa Sylver akaba ari nawe muyobozi wayo w’agateganyo,tuganira ku gikorwa cy’amatora y’abadepite ateganywa kuba muri uyu mwaka wa 2018 uko abibona ashingiye kuri amwe mu mashyaka amaze imyaka atinya kwiyamamaza agahora ashaka gufatwa akaboko na FPR mu nzira ya Demokarasi?

Mwizerwa: Njyewe mbona amashyaka menshi akwiye kuvaho kuko atagira abarwanashyaka bityo hakaba amashyaka makeya afitiwe icyizere n’abayayobotse,bityo buri mu rwanashyaka akagira uko yibona mu ishyaka rye.

Ingenzinyayo com: ko bivugwa ko umunyarwanda ajya mu ishyaka ashaka wowe ubibona ute kuki uvugako yavaho?

Mwizerwa: Niko bivugwa ariko siko biri kuko ariya mashyaka yose ubona n’andi atinya guhatanira intebe nyobozi biboneka ko ari aya FPR bityo igahora mu bwiganze bw’amajwi mu nteko ishinga amategeko.

Ingenzinyayo com:bivugwa ko aya mashyaka yanyu muyashinga mwishakira imyanya mu butegetsi mwayibona ntimwongere kwikoza abarwanashyaka,niba ntabanga ririmo byaba bimeze bite?

Mwizerwa: Tandukanya PS Imberakuri n’ayo mashyaka navuze haruguru,ishyaka mbereye umuyobozi amateka yaryo arazwi kuva mu mwaka wa 2008 ryashingwa ntabwo ryigeze ryereka FPR  hagomba impinduka mu matora ninayo mpamvu twanze kumera nk’ayo yose.

Ingenzinyayo com:ko uvuga ko amatora atanyura muri demokarasi kandi umurwanashaka wa buri shyaka kuva kuri FPR yiyamamaza avuye mu kagari agatorwa na bagenzi be kugera ku rwego rw’igihugu,wowe ushingira he ko nta demokarasi iba mu Rwanda?

Mwizerwa: Ibi mbivuga mbifitiye ibimenyetso bihagije kuko ntiwambwira ishyaka nka PDI,PSR,PCP n’andi ntarondoye uburyo amara ibihembwe bibiri atarabasha kwiyamamariza no kuyobora umudugudu,ibi biri mubyo nshingiraho nerekana ko ngaya ayo mashyaka kuko hakabaye hagaragara ko buri shyaka ryose ryagahagarariwe kuva ku rwego rw’umudugudu kugerera mu nteko ishinga amategeko.

Ni gute wavuga ngo hari demokarasi uturere twose tuyoborwa n’ishyaka rimwe,ubwo se uwo meya yakemura ate ikibazo cy’uwo badahuje ishyaka. Aha nashakaga no kukwereka ko n’iyo demokarasi ivugwa ko ihari no hagati mu barwanashyaka umuriro uhora waka,wibuke nko mu ishyaka PL,uko birukanye Protain Mitali,n’uko muri PSD muri kongere yabo hajemo umwuka mubi kugeza n’aho baje kwirenza uwarurihagarariye muri EALA ari we Kabahizi kugeza n’ubwo bamwandikishije ibaruwa bakamutegeka kwamagana mwishywa we birukanye binyuranyije n’itegeko kuko bamubuzaga kwiyamamaza mu rubyiruko ruhagarariye PSD nk’uko yagiye abitangaza mu itangazamakuru ndetse n’amabaruwa yandikaga yirenganuza,tutanibagiwe uburyo abayoboke benshi ba PSD batangiye kwamagana igitugu cya bamwe mu bayobozi babo.

Ingenzinyayo com: niki wasozerezaho ukurikije uko amashyaka ahagaze mu ruhando rwa politike?

Mwizerwa: Ibyerekeye aya matora y’abadepite ateganywa biravugwaho byinshi ariko bibabaje,natangiye kumva agahinda k’abayoboke b’ayo mashyaka ngo bari gucibwa amafaranga y’umurengera ngo bahabwe intebe y’ubudepite,twe muri PS Imberakuri ibi tubibona nka ruswa, kuko umuturage aba agomba kwitorera uwo akunze aho guhatirwa uwo atora kandi wanashyizwe kuri iyo risiti yanaguze,ariko kandi ibi mbivuze nongera gushimangira ibyo navuze haruguru ko no muribo ari agahato gusa .

Ikindi ni uko twe muri PS Imberakuri tutakwirahira ngo dutekereze ayo matora abaturage batagizemo uruhare.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *