Guverineri Munyentwali niwe utezweho igisubizo mu karere ka Nyabihu.

Kuki bivugwa ko Mukansaga Clarisse visi meya ushinzwe imibereho myiza nabayobora ibigo by’amashuri bahanganye birava kuki?

Munyentwali Alphonse Guverineri w'intara y'Iburengerazuba[hpoto archieves]

Ubushishozi bwa Guverineri Munyentwli Alphonse nibwo buzakemura ikibazo cyaburiwe umuti  mu karere ka Nyabihu. Akarere ka Nyabihu ni kamwe mu tugize intara y’iburengerazuba ni kamwe mutwakunze kurangwa n’ubwimvikane buke kuko Perezida Kagame ubwe yigeze kweguza Njyanama na Nyobozi kubera kutuzuza inshingano.

Akarere ka Nyabihu nyuma kaje kuyoborwa na Twahirwa warangije manda nabwo ari ugusunika. Ubu rero meya Uwanzwenuwe Theoneste ashobora kutazarangiza manda ye kubera visi meya Mukansanga Clarisse ushinzwe imibereho myiza.Akarere ka Nyabihu baritana bamwana,bikabura gica na gicana kugirengo umuturage ahabwe serivise imugenewe.

Abaturage bo mu karere ka Nyabihu bati”kuki birukanye Mugwiza hagasigara mugenzi we visi meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Visi meya Mukansanga  yageze mu karere ka Nyabihu aho yaravuye iwabo ku ivuko mu karere ka Ngororero aho yakekwagaho kunyereza amabati yaragenewe abatishoboye kugeza n’ubwo ayaburana mu rukiko.

Ibi byose tubifitiye kopi kuko inzego zishinzwe kugenzura ubuyobozi zaduhaye amakuru. Mukansanga ageze mu karere ka Nyabihu bamushinze uburezi mu murenge wa Rambura biza kuvugwako yahavuye harabuze amafaranga yari kubaka ishuri ryisumbuye rya Rugamba na St Raphail.

Ubu byavuzwe ko mu bigo by’amashuri ariyo Rambura y’abahungu na Kibihekane byaje kuba ibigo bye bwite nk’uko dukomeza tubikesha abo mu nzego z’umutekano zikorera mu karere ka Nyabihu ngo inama yabereye i Shyorongi barabimureze ntiyabihakana abisabira imbazi,kuko bavuagagako habuze miliyoni 4 z’amafaranga y’u Rwanda yari kubaka amashuri ,nyuma bayaka abalimu kugirengo ibyo byumba byayo mashuri byubakwe.

Abalimu bamwe bayobora ibigo by’amashuri ntibacana uwaka kuko nk’ubu uwitwa Nyirashyaka Marigarita ibyabo bigeze mu nzego z’umutekano hakaba hari n’undi yandikiye yirunakana bikaba byaramunaniye.Mugwiza Antoine yari umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe ubukungu ,ibye na Meya ngo byaba byaragiye byenyegezwa nabandi bakozi bagamije kuba abatoni.Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu, Uwanzwenuwe Théoneste  nawe avugwaho ko yagiye akunda kutumvikana na Mugwiza Antoine ahubwo agakunda kumva amagambo ya Mukansanga Clarisse.

Abo dukesha aya makuru bo mu nzego z’umutekano twaganiriye ariko bakanga ko twatangaza amazina yabo bagize bati”igihe cyose wasangaga mu nama visi meya Mukansanga aregwa nabo yahohoteye cyane abalimu bayobora ibigo by’amashuri yisumbuye meya Uwanzwenuwe agashaka kubikingira ikibaba.  

Uwo munsi Mugwiza yeguzwa meya Uwanzwenuwe  Théoneste kandi yavuze ko bategereje icyo Inama Njyanama iza kubagenera niba hashakwa uba amusimbuye cyangwa undi mwanzuro wose wafatwa n’abagize Njyanama.

Ahandi twakuye amakuru ni mu kiganiro Minisitiri Francic Kaboneka yagiranye n’ikinyamakuru Igihe .com aho yavuze ataziguye ashimangira ko kwirakana abayobozi batubahiriza inshingano ari ngombwa nyuma y’impanuro bahawe n’umukuru w’igihugu  mu mwiherero wabereye mu kigo cya gisirikare cya Camp Gabiro kuko zari zuzuzyemo kwinenga no guha umuturage serivise nziza.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *