Uwimbabazi Beatrice aratabaza kubera akarengane yakorewe na Gitifu w’umurenge wa Muyumbu Muhigirwa David

Umukuru w’igihugu buri gihe akangurira abayobozi kuva ku rwego rw’umudugudu kugera kuri Minisiteri ko bagomba gukemeura ikibazo cy’umuturage kandi batamuhutaje.

Uwimbabazi Beatrice akomeje gutakamba ngo arenganurwe[jphoto archieves]

Bamwe  mu bayobozi hari ababyumva bakabyubahiriza hakaba nabandi bavunira ibiti mu matwi ukagirengo bo ntibibareba. Inkuru yacu iragaragaramo  ikibazo cy’umuturage witwa Uwimbabazi Beatrice wo mu kagali ka Nyarukombe mu murenge wa Muyumbu biherereye mu karere ka Rwamagana mu ntara y’iburasirazuba.

Intandaro yako karengane irava ku isambu ya Uwimbabazi yaciwemo imihanda bakamwangiriza umutungo we kandi nta ngurane.Uwakora igikorwa rusange wese yaba azamura igihugu cyane ko umuhanda wo byaba ari akarusho,hano rero mu murenge wa Muyumbu siko byagenze  ku isambu ya Uwimbabazi  kuko Rwiyemezamirimo yafashe imashini yararika ubutaka amashyamba ,intoki n’indi myaka yarihinzemo arayirandaguza atereriyo.

Ikibazo kingorabahizi kivugirwa na Uwimbabazi kiragira kiti: Jyewe Uwimbabazi natangajwe no kubona Gitifu w’umurenge wa Muyumbu ariwe Muhigirwa David njya kumubaza ishyamba ryanjye barimbaguye uwabahaye uburenganzira,yarangiza akambwira ko ari jyewe nabutanze,namubajije  aho nabutangiye arahabura ariko kambeshyera ko nasinyiye ko baririmbura.

Nabajije Gitifu aho ibiti barimbuye babishyize ashaka no kunkubita akampakanira ko nta mashini yahageze kandi byigaragaza ko ariyo yaririmbaguye. Si jyewe jyenyine wangirijwe umutungo mu murenge wa Muyumbu kuko undi we yaje gusarana Rwiyemezamirimo aramwishyura naho jyewe nabandi Gitifu Muhigirwa  akatubwira ngo nitujye mu itangazamakuru ritwishyurize. Uwimbabazi ati: Navutse  1970 mvukira ku Muyumbu ariko natangajwe naho Gitifu w’umurenge andenganya aho yakandenganuye avuga ko niyo sambu nta burenganzira nyifiteho.

Twahamagaye Gitifu w’akagali ka  Nyarukombe ariwe  Nyiramahoro Epiphanie aratwitaba dutangiye tumubaza ku kibazo cya Uwimbabazi Beatrice ahita akupa umurongo wa telephone. Twahamagaye Gitifu w’umurenge wa Myumbu Muhigirwa David dutangira tumubaza ku kibazo cy’isambu ya Uwimbabazi Beatrice yacishijwemo umuhanda ntahabwe ingurane ahita atubwirako ari mu nama yanga kugira icyo agitangazaho .

Uwimbabazi afite ibyangombwa by’isambu ko ariye uwagira ingufu zamufasha yamufasha akarenganurwa kuko yahohotewe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Muyumbu kandi bizwi ko iyo ahagiye kunyura umuhanda haba harateganijwe ingurane yibizangirika.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *