Bihumiye ku mirari:amakipe yafashwaga n’uturere ashobora kujya mu manegeka ya ruhago nyarwanda

Aha niho bigiye kugaragarira kuko amakipe amwe aravaho azasigara nayo azahora arwaye muzunga.Imihigo yajyaga igaragaramwo amakipe y’umupira w’amaguru ese noneho nibahiga ntibazongera kuwushyiramo?Ibyemezo bya hato nahato bitera umuturage ikibazo.

Kaboneka Minisitiri w'ubutegetsi bw' igihugu[photo archieves]

Amakipe n’ubundi yarariho atariho.Iyo utokoje ufite ijisho riwe uba utumye atongera kureba imbereye.Minisitiri Kaboneka  biravugwa ko umupira w’amaguru awurangije burundu.Abasesengura politiki y’u Rwanda ruyobowe na FPR bemeza ko umupira w’amaguru bawirengagije byaba bitangaje.

Umupira w’amaguru niwo watanze icyizere cyo kwereka abanyarwanda ko Inkotanyi atari abagande ,atari udusimba nk’uko babibwirwaga ko ari abanyarwanda bakina umukino ku Mulindi wa Byumba n’ishyaka PSD mu 1993.Ikindi ntawakwirengagiza intambara ikirangira ko umupira w’amaguru ariwo watangiye ukinwa abanyarwanda bakava mu bwigunge bakabona ko Inkotanyi ari ngabo z’u Rwanda zirubohoje. Turebe umupira w’amaguru kuva u Rwanda rubaye Repubulika ingorane zagiye ziwuzitira.

Rayon Sport ikipe yifasha buri cyose[photo archieves]

Politiki mbi yariho icyo gihe yari yiganjemo ivangura moko,ikaba inzitizi yo kuniga umupira w’amaguru. Icyo gihe nta bihembo bihambeye byabagaho . Kuva 1980 kugera mu 1990 nibwo bivugwako umupira w’amaguru wateye imbere kuko buri Perefegitire yagiraga ikipe ikayifasha kandi asesengura bavuga ko ntagihe kigeze cyumvikana ko umukinnyi yabuze umushahara kuko ho bari batangiye kujya bahembwa. Amasosiyete yafashaga ikipe bitarinze kunyura muri Ferwafa. Amatora yabagaho utorwa gatorwa  kubera kumubonamo ubushobozi.

Imyaka 24 umupira w’amaguru wazamutse nk’isabune kuko  amakipe y’u Rwanda yaje gukomera none yarazimye mu Ruhando mpuzamahanga  ,noneho byagera ku ikipe y’igihugu Amavubi ukibaza niba ari imwe yigeze kujya muri CAN.Inkuru yacu irerekana ukuntu amakipe agize shampiyona y’u Rwanda yose afashwa n’uturere agiye kuyiyirukanamo kubera kuzabura imishahara y’abakinnyi.

Miloplast fc nayo nta nkungu ijya ibona[photo archieves]

Ikipe zidafashwa na Leta ni Rayon sport yimenya kuri buri kimwe cyose. Ikipe ya Milo plast fc nayo yimenya kuri buri cyose n’ubwo yatangiye kunanirwa guhemba.Ikipe  zifashwa na Leta buri cyose: APR FC,POLICE FC,MARNES FC.

Ubu birerekana ko ikipe 11 zibarizwa mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda zishobora kuvaho burundu mu gihe inkunga yatangwaga n’uturere yaba ivuyeho burundu.Niba izi kipe ntakibaye ngo zigumane inkunga shampiyona irasigaramo ikipe eshanu gusa. Abakunzi b’umupira w’amaguru baribaza aho amafaranga yahabwaga amakipe y’uturere azajya,niba bayakuyeho?tubitege amaso.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *