Ivan Minnaert umutoza mukuru w’ikipe ya Rayon sport ashobora kuyibera ikibazo

Umutoza wungirije mu ikipe ya Mukura ariwe Rwaka Claude ngo niwe wifuzwa na Ivan ko yasimbura Jeannot bityo akamwungiriza.

Ivan kuki yirukanye Jeannot[photo archieves]

Umutoza iyo atsinda ahabwa amashyi yatsindwa akavugirizwa induru.Ikipe ya Rayon sport buri mutoza wese yemera ko ifite abakinnyi umwe k’uwndi babahanga,ariko ikibazo kikaba ku batoza bayitoza. Abasesengura iby’umupira w’amaguru n’ibyo mu ikipe ya Rayon sport barasanga Ivan Minnaert kwirunakana umutoza wungirije Jeannot Witakenge bishobora kuzana umwuka mubi bigatuma n’intego yo gutwara ibikombe itagerwaho.

Witakenge Jeannot yabaye umukinnyi wakunzwe mu ikipe ya Rayon sport hamwe n’ikipe y’igihugu Anmavubi,nyuma yaje kwerekeza mu ikipe ya APR FC MU 2003 ntibyamuhiriye kuko nta gihe yayimazemo. Witakenge Jeannot yaje kongera gusubira iwabo muri Congo nanone ikipe ya APR FC iramugarura biranga kubera n’imyaka asubira ku ivuko.

abakinnyi bakeneye umutoza ubishoboye[photo archieves]
 

Jeannot  yagarutse mu Rwanda aje kuba umutoza w’ikipe ya Rayon sport mu gihe uwari umutoza mukuru Olivier Karekezi yari yafungiwe kuri polisi.Jeannot yaje kuba umutoza wungirije wa Karekezi akomerezaho no kwa Ivan Minnaert none aramwirengeje. Ivan yasabye ubuyobozi bwa Rayon sport ko Jeannot yahindurirwa inshingano ntakomeze kumwungiriza.

Jeannot ntariyumvisha ihagarikwa rye nk'umutoza wungirije wa Rayon sport[photo archieves]

Andi makuru azunguruka ngo Ivan arifuza ko  Jeannot niyigirayo burundu we azategeka Rayon sport  kwihitiramo ugomba kumwungiriza bakwanga inkunga igahagarara. Bamwe mu bakunzi b’ikipe ya Rayon sport uyiba hafi wari muri stade Regional bakina n’ikipe ya Aspor yatangaje ko Ivan we ngo yifuza ko Jeannot yanakwirukanwa burundu. Niba Jeannot yambuwe inshingano agahabwa izindi zo kutavugana na buri mukinnyi nabyo bishobora kuzana ikindi kibazo bikaba byanatera kudahuza mu bakinnyi.

Rwaka wifuzwa na Ivan ngo amwungirize mw'ikipe ya Rayon Sport[photo archieves]

Ivan Minnaert aganira na ingenzinyayo com ku kibazo cye na Jeannot yahakanye avuga ko ntacyo kandi ko guhindurira umutoza wungirije imirimo ko ntagitangaza. Ivan aravugwaho ko hari abakinnyi atagiha umwanya ngo bakine mu gihe abakunzi b’ikipe ya Rayon sport babyibazaho byinshi.

Ivan Minnaert  yatoje ikipe ya rayon sport arayita aragenda isigarana Masudi . Ibyo uyu Ivan akora nibimuhira nibyo ariko nibitamuhira ntazakangisha ko SKOL itanga inkunga mu ikipe ya Rayon sport azerekwa umuryango uyisohokamo.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *