Politiki mbi itera abanyagihugu kugihunga

Inkuru zikomeje gucicikana ko impunzi zimwe z’abarundi ko zavuye mu gihugu cy’u Rwanda zisubizwayo ku mbaraga.

impunzi z'abarundu zigeze ku mupaka

Leta y’u Rwanda ibihakana yivuye inyuma mu gihe imiryango mpuzamahanga yo ivuga uko ibyumva.

Twabashije kwegera abasaza baba abanyarwanda cyangwa abarundi badutangariza ko kuva ibihugu byombi bibaye Repubulika hatangiye ubuhunzi.Uruhande rw’u Rwanda hahunze abatutsi naho uruhande rw’u Burundi hahunga abahutu. Ayo mateka yerekanaga imitegekere ya buri gihugu.

aha impunzu z'abarundu zari mu nzira zisubira iwabo

Amatora ya Perezida Nkurunziza mu gihugu cy’u Burundi yateje ubuhunzi bwatumye abatariyumvagamo ingoma ye bahungira mu bihugu bituranye nabo.Uburero ikitavugwaho rumwe nisubizwa rya zimwe mu mpunzi zari mu Rwanda? Leta y’u Rwanda yashyikirije iy’u Burundi impunzi 1607 zari mu nkambi y’agateganyo ya Gashora mu Karere ka Bugesera, zinjiye mu gihugu ziva mu nkambi ya Kamanyola muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zikagaragaza imyemerere idasanzwe ishingiye ku idini, yo kutemera bimwe mu byo zasabwaga mbere yo guhabwa ubuhungiro mu Rwanda.

Ikibazwa na benshi ni imyumvire yo mu idini ishobora gutuma uwahunze asubizwayo kandi yerekana ko nta mutekano azasanga nk’uko yawuhunze?

impunzi z'abarundu zafashijwe gusubira iwabo

Umunyamabanga uhoraho muri MIDIMAR, Kayumba Olivier yavuze ko izi mpunzi zageze mu Rwanda ku wa 7 Werurwe 2018 zisubiye i Burundi ku bushake, nyuma y’igihe ziganirizwa n’inzego zitandukanye. Aha rero niho hazamo ikibazo kuko abahagarariye imiryango irengera ikiremwa muntu yo iravuga ko ntawirukana impunzi,ariko Leta y’u Rwanda ikavuga ko itazirukanye. Leta y’u Rwanda ifatanyije n’ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, bafashe umwanzuro wo kubaherekeza bakabageza ku mupaka w’u Burundi. Icyatangaje ni uko nta muyobozi wo mu gihugu cy’u Burundi kva ku rwego rwa Komine wari waje kwakira izo mpunzi. Bamwe bati”musubireyo muryozwe icyatumye muhunga mukanga gutora Perezida Nkurunziza.

Impunzi z’Abarundi 1574 mu ziherutse kuva muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, zikaza mu Rwanda zifite imyemerere idasanzwe, zafashe icyemezo cyo gutaha iwabo aho kubahiriza amategeko agenga impunzi ku butaka bw’u Rwanda..Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga, Mushikiwabo Louise, yagiranye n’itangazamakuru  yaritangarije ko impunzi z’abarundi zateje ikibazo giteye inkeke nk’aho yatangaje ko zifite imyumvire yo kutemera kubarurwa hakoreshejwe ikoranabuhanga kandi ari bwo buryo dufite bwo kwandikisha impunzi, mu myemerere yabo ntabwo bemera ubuvuzi busanzwe mu gihugu, gukingira abana ntibabyemera.

abarundi basubiye ku ivuko

Ntabwo rero nk’igihugu wazana abantu bashobora kuba bafite indwara zandura, badashaka kwivuza.”Minisiteri ishinzwe impunzi n’izindi nzego yakomeje ibiganiro na zo ariko byabaye iby’ubusa, zirananirana.Ibi byaje gutuma Polisi ifata 33 mu bayobozi bazo bashinjwa kuyobya izindi bazikangurira kutakira ubufasha bahabwa no kubangamira ibikorwa by’inzego zibafasha.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Mpunzi (UNHCR), Minisiteri y’Ubuzima (MoH), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima (WHO) n’irishinzwe ibiribwa (WFP), bamenyesheje abasaba ubuhunzi ko bagomba kugira ibyo buzuza bakabona kubuhabwa.Zasabwe ko mu rwego rwo kurengera ubuzima rusange bw’abantu, zagomba guhabwa inkingo z’iseru , Rubeole n’Imbasa ndetse izirwaye muri zo zikavurwa hakurikijwe uko bikorwa ku butaka bw’u Rwanda.Uretse icyo, Guverinoma y’u Rwanda yari yanabasabye kwemera kubarurwa, hakamenyekana umwirondoro wa buri wese muri bo.Izi mpunzi zasabye guhita zifashwa kuva ku butaka bw’u Rwanda.

Impunzi z’Abarundi zaturutse muri RDC, zashyizwe mu nkambi eshatu z’agateganyo; 1607 bari i Bugesera, 522 bashyizwe i Nyanza, abasigaye 394 bagumye Nyarushishi mu Karere ka Rusizi aho bahise bajyanwa bakigera mu Rwanda.Ibi byose bikurura amakimbirane kandi bivuye ku myumvire ishindiye ku idini. Abakurikiranye iby’izi mpunzi z’abarundi zavuye mu Rwanda cyane itangazamakuru mpuzamahanga bavugaga ko zimwe uburenganzira,mu gihe Leta y’u Rwanda yo yerekana ko ubwazo arizo zanze kubahiriza amategeko zikisabira kwisubirira ku ivuko.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *