Bimwe mu bikorwa remezo nta cyerekezo bifite

Imishinga yigwa neza igakorwa nabi. Niryari mu Rwanda imvugo ningiro bizagendana. Inkuru ikomeje gusakara nigendanye n’ibibuga by’umupira w’amaguru(amasitade)byubatswe nabi kandi byaratwaye akayabo k’amafaranga.

James Musoni Minisitiri w'ibikorwa remezo[photo archieves]

Imvura iragwa abagiye kureba umupira bagataha batawurebye kandi bishyuye amafaranga yabo. Duhere kuri stade Umuganda mwibuke ko yasanwe igatangwaho amafaranga menshi igihe u Rwanda rwakiraga CHAN ,igitangaje nta muriro  ubamo kuko imashini zayo wagirengo zaguzwe mu gakiriro kwa kw aba Rugigana.

Stade Huye yo imvura iyo iguye isanga abicaye aho bise mu cyabhiro. Stade Mumena yo iteye ubwoba kuko nta nubwugamo igira. Stade Regional nayo ikoze nabi. Ibi byose bishimangirwa n’uburyo ibi bibuga cyangwa izi stade zuzuramo amazi iyo imvura iguye.

Stade Mumena imvura yahagaritse umupira[photo ingenzi]

Bizabaza nde?Mnisitiri Musoni James niwe wakabaye atanga ubusobanuro bw’ibi bibuga ni ukuntu bitagira ejo hazaza. Abaturage bari kuri stade Mumena bagiye kureba ikipe ya Kiyovu sport aho yakira iya Bugesera fc mu irushanwa ry’igikombe cy’Amahoro.

imvura yuzuye mu kibuga batangita gukamya amazi[photo ingenzi]

Buri umwe wese yatashye ababaye yibaza amafaranga yakoreshejwe hubakwa ikibuga kikubakwa nabi uzabibazwa,kongersaho n’imvura ibanyagira. Stade Regional APR FC yahuye na LA JEUNESSE naho ikibuga cyari cyadishye kandi ari cya kibuga kigiterano nk’uko Minisitri wa siporo yabitangaje. Abasesengura basanga ibibuga by’umupira w’amaguru bikozwe nabi cyane bikwiye gusubirwamo.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *