Muvunyi Paul na Ivan ninde uyobora Rayon sport

Ikipe ya Rayon sport yari imaze kabili nta bibazo,nta nduru none ubuyobozi bwa Muvunyi buratutumbamo ibyumurengera.

Paul Muvunyi perezida wa Rayon Sport[photo archieves]

Umupira w’amaguru uhora uvugwa kuko ukundwa na benshi.Ikipe ya Rayon sport ihora ivugwa kuko ikundwa na benshi.Ivan  Minnaert ashaka gukoroniza ikipe ya Rayon sport?Ivan kuki asenya ikipe ya Rayon sport ubuyobozi burebera?Umutoza Ivan yagaragaye mu ikipe ya Rayon sport atoza yungirijwe na Masudi Djuma aza kuyita  yerekeza mu gihugu cya Kenya aho yageze bikamunanira akaza kugaruka mu Rwanda ahabwa akazi mu ikipe ya Mukuravs nayo yarayijyanye mu cyiciro cya kabili.Ivan yageze mu Rwanda bivugwa ko azahabwa akazi ko gutoza Rayon sport agasimbura Karekezi Olivier bamwe barabihakana,ariko byagezweho ayegukanye.

Amayeri menshi ya Ivan kwari ukwigizayo umutoza wungirije Jeannot Witakenge kugirengo ashyireho mwene wabo. Ivan arashaka kwigizayo abakinnyi kugirengo azane abe,aha rero bizamugora kuko abo yazana baba ari abanyamahanga kandi nabo ikipe ifite barenze umubare ujya mu kibuga kuri buri mukino. Ubu bamwe mu bakinnyi ba Rayon sport batagikandagira mu kibuga bashobora kuzishakira izindi kipe.

Ivan yazanye mwene wabo kumwungiriza mu ikipe ya Rayon Sport[photo archieves]

Andi makuru acaracara ni uko Ivan yitwaza ko yahawe akazi na SKOL kandi Rayon sport idashobora kurwanya ibitekerezo bye niyo byaba bitubaka ikipe nk’uko yatangiye kubikora. Muvunyi we natareba neza ashobora kuzisanga wenyine na za Fan club zatangaga wa musanzu zikawuhagarika kubera akavuyo yaba ayoboramo. Abajyanama b’ikipe ya Rayon sport nimwe muhanzwe amaso.

Umurungi Aline

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *