Mu ngengo y’imari ikorwa na Leta uruhare rw’umwana muriyo narwo rukwiye kwitabwaho, CLADHO

Ku nshuro ya mbere mu Rwanda imiryango itegamiye kuri Leta iharanira uburenganzira bw’ umwana  irangajwe imbere na (CLADHO)  yahuye mu kuganira ku ruhare rwagirwa n’umwana mw’itegurwa ry’ingengo y’imari irebana no kubahiriza uburenzara bwe hasabwa Leta kugaruka kuri iyi ngingo.

Me. Safari Emmanuel Umunyamabanga nshingwabikorwa w’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO)

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) Me. Safari Emmanuel yavuze hakoze ubuvugije ku buryo butandukanye hagarukwa kuri iyi ngingo avuga ko igihe kigeze ngo ubu buvugize babugeze mu nzego Leta ngo harebwe icyakorwa rwo mu guha ijambo abana mw’itegurwa ry’ingengo y’imari ibagenerwa.

Yagize ati “Ubu rero ubuvugizi tumaze igihe dukora twizera ko bwamaze kugera ku ntego, kuko iyo tuvuga ingengo y’imari itangira muri Nyakanga ikarangira muri Kanama, iyo umwaka ugitangira dushingiye ku bufatanye dufitanye na MINECOFIN mu kumenyekanisha uruhare rw’umuturage mu ngengo y’imari, tugomba no guteganya uruhare rw’umwana.”

Me. Safari akomeza avuga ko bashatse kuzana  umwana mu itegurwa y’ingengo y’imari (pre-budget hearing) kuko usanga akenshi umwana yirengagizwa.

 Ati “ mu bufatanye na Save the Children twashatse ko umwana agira ijambo, akagira uruhare mu itegurwa ry’ibigomba kumukorerwa, akaganairizwa ku kigero runaka agatanga ibitekerezo byanderweho mu ngengo y’imari mu kubahiriza uburenganzira bwe.Ni ngombwa rero ko abana bumva ntihakagire n’umwe usigara inyuma mu gutegura ingengo y’imari,”

Sibomana Marcel ushinzwe porogaramu yo gutezimbere uburenganzira bw’umwana muri Save the Children yavuze ko ingengo y’imari ariyo iri ku isonga mugutuma ubuzima bw’igihe ndetse n’abaturage bukomeza gutera imbere.

Sibomana Marcel ushinzwe porogaramu yo gutezimbere uburenganzira bw’umwana muri Save the Children

yagize Ati “Politiki z’igihugu ntizishobora kugerwaho neza hatarimo ingengo y’imari ireba umwana, tugomba kureba uko iyo ngengo y’imari yaboneka kugirango ibibazo by’abana byitabweho kuko kubitaho nukwita kw’iterambere rirambye.”

Akomeza avuga  kandi ko iyo havuzwe ingengo y’imari igenewe abana haba harebwa amafaranga bafasha abana kurindwa imirimo itabagenewe, abana bafatwa kungufu bagasambanywa, abana batabasha kubona uburezi n’ubuvuzi ,abazerera ku mihanda ndetse n’ibindi.

Nyirabahire Languida, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gasabo yavuze ko abana bahura n’ibibazo byinshi bikwiye kwitabwaho binyuze mu ngengo y’imari bakwiye kugenerwa na Leta y’u Rwanda.

Nyirabahire Languida, Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu karere ka Gasabo

Ati “Hari abana bahura n’ibibazo by’imirire mibi tugomba kwigisha ba nyina uko babategurira indyo yuzuye, hari abacikiriza amashuri, hari abahura n’ibibazo byo kubura ubuvuzi, ibyo byose byitaweho mu ngengo y’imari byaba ari byiza, navuga ko urugendo rukiri rurerure, ariko Leta y’uRwanda ikomeza kubishyiramo ingufu, rero ni byiza ko n’ababyeyi babyumva kugira ngo umwana agire uruhare mu ngengo y’imari imugenewe.”

Ushinzwe porogaramu zo gutezimbere uburenganzira bw’umwana no kurwanya ihohoterwa rimukorerwa muri CLADHO Evariste Murwanashyaka avuga ko iyo ubajije uturere ibijyanye n’ingengo y’imari yo gukora ubukangurambaga  bwo guhangana n’ibibazo abana bahura nabyo harimo  kurwanya inda zitateguwe ,gukura abana ku mihanda usanga iyi ngengo y’imari ntayo bagira.

Evariste Murwanashyaka ushinzwe porogaramu zo gutezimbere uburenganzira bw’umwana no kurwanya ihohoterwa rimukorerwa muri CLADHO

Iki kiganiro kandi cyari kitabiriwe n’abana bahagarariye abandi mu turere twa nka Kicukiro, Gasabo ndetse  Nyarugenge, Uwera Zamida, umwana uhagarariye abandi mu karere Nyarugenge, yagaragaje imbogamizi zikiri mu itregurwa ry’ingengo y’imari aho yavuzeko asanga abana batitabwaho mkuko byari bikwiye.

Uwera Zamida, umwana uhagarariye abandi mu karere Nyarugenge
Uwera Zamida, umwana uhagarariye abandi mu karere Nyarugenge
Uwera Zamida, umwana uhagarariye abandi mu karere Nyarugenge[/caption]

Yagize ati “Umwaka ushize twatanze ibyifuzo by’ibikwiye kudukorerwa ariko si ko byose byakemuwe, dufite ibibazo nk’abana muri Nyarugenge dufite abana benshi ku muhanda, niba koko habaho ingengo y’imari igenerwa abana kuberiki ibyo bibazo bidakemuka ?”

Uyu mwana ariko yanashimye icyakozwe na karere ka Nyarugenge cyo kugenda begereza amavomero abaturi byatumye hacyemurwa ubucyerererwe bw’abana ku mashuri.

Nk’uko byagarutsweho na Coalition Umwana ku isonga, ingingo ya 8 y’amasezerano nyafurika y’uburenganzira bw’umwana avuga ko umwana agomba kugira uruhare mu bikorwa byose cyane harebwa ibikorwa bimufasha mu iyubarizwa ry’uburenganzira bwe.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *