Musoni James yasimbuwe ku mwanya wa Minisitiri w’ibikorwa remezo na Gatete Claver

Perezida wa Repubulika Paul Kagame yakoze impinduka muri Guverinoma, aho uwari Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni yasimbuwe kuri uyu mwanya na Gatete Claver wari Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi.

Musoni James wari minisitiri w'ibikorwa remezo yasimbujwe

Mu mpinduka zatangajwe kuri uyu wa 6 Mata 2018, Dr Ndagijimana Uzziel yagizwe Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi naho Gatete Claver wari kuri uyu mwanya agirwa Minisitiri w’ibikorwaremezo asimbuye Musoni James wari uwumazeho igihe. Dr. Uzziel Ndagijimana yari asanzwe ari Umunyamabanga wa Leta ushinzwe Igenamigambi.

Mu yindi myanya, Dr Uwera Claudine yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi ku mwanya yasimbuyeho Uzziel Ndagijimana.

Rugigana Evariste yagizwe Umuyobozi Mukuru mu biro bya Minisitiri w’Intebe; Mirembe Alphonsine agirwa Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri yo muri Perezidansi ya Repubulika.

Mu bandi bahawe imyanya mishya harimo Kagarama Doreen wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’Inama y’Abaminisitiri; naho Makolo Yvonne agirwa Umuyobozi Mukuru wa RwandAir ku mwanya yasimbuyeho Col Chance Ndagano.

Karake Charles yagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma naho Byusa Michelle agirwa Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe gukurikirana ibikorwa bya Guverinoma.

Musoni James wakuwe muri Guverinoma ni umwe mu bari bayimazemo igihe kinini nyuma yo kuyobora Minisiteri zitandukanye. Yabaye Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi (2006-2009), Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu (2009-2014) na Minisitiri w’Ubucuruzi, Inganda, Iterambere ry’ishoramari, Ubukerarugendo n’amakoperative (2005-2006).

Yanayoboye izindi nzego zirimo ko yabaye Komiseri Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (2001-2005); mbere yaho akaba yari Komiseri Mukuru wungirije (2000-2001).

Gatete Claver niwe wagizwe minisitiri w'ibikorwa remezo

 



 

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *