Jenoside yakorewe abatutsi yashenye Gishamvu

Imyaka 24 irashize Gishamvu no mu Rwanda hose hibukwa jenoside yakorewe abatutsi. Ihangane wowe wahekuwe iby’isi niko bimera.Uyu munsi uri mu mubabaro ejo uzajya mu munezero izaguhoza iyaguhanze.

Gishamvu imwe mu makomine y’u Rwanda  yari ituwe n’abatutsi benshi  bakaza kwicwa muri jenoside 1994.Imana ibakire  mu bwami bwayo. Abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mwihangane.

Amateka meza ahora avugwa akibukwa kuko aba afite icyo yasigiye abanyarwanda,amateka mabi nayo ahora avugwa agahora yibukwa nk’uko abanyarwanda n’isi bibuka jenoside yakorewe abatutsi 1994.Inkuru yacu iravuga kuri Gishamvu,irerekana Gishamvu iyo yariyo mu gihe cya jenoside yakorerwaga abatutsi. Icyari Komine Gishamvu kizwi ku bintu byinshi ariho hahandi twahereye ku mateka meza ,cyangwa amabi aba yarabaye.

Kambanda wakoze jenoside[photo archieves]

Komine Gishamvu yari imwe mu makomine 20 yari agize Perefegitire ya Butare,ikaba itarakoraga ku gihugu na kimwe  kuko yari yubatsemo sous perefegitire ya Busoro yayihuzaga na Komine Runyinya,Nyakizu na Kigembe.Iyo uvuze Gishamvu uhumva Semineri nkuru ya Nyakibanda,ukahumva Paruwase ya Nyumba ukongera ukumva abacuzi bacura amasuka n’ibindi bikoresho bitandukanye,ikindi cyaranze Gishamvu ni umupira w’amaguru kuko hari ikipe yari ikomeye kuva 1962 kugeza 1976 ibuzwa kujya mu marushanwa y’igihugu bikozwe na Mukura.

Gishamvu yari igizwe na Segiteri icumi arizo:Gishamvu,Sholi,Mubumbano,Liba,Kibingo,Buvumo,Nyakibanda,Gikunzi,Sheke na Mukuge.Amateka yerekana ko abatutsi batangiye guhunga kuva 1961 kugeza 1973. Kuva  igihe cyo 1973 kugeza 1990 Gishamvu abatutsi bakoraga imirimo y’ubucuruzi kandi ugasanga irabatunze n’imiryango yabo. Inkotanyi zitera  kuya 01/Ukwakira 1990 muri Komine Gishamvu wabonaga nta kibazo kirekire gihari hagati y’abahutu n’anbatutsi.Hagati y’inkotanyi n’inzirabwoba uko urugamba rwakomeraga niko abasore babatutsi bitabiraga urugamba rwo kubohoza u Rwanda. Gishamvu kimwe no mu Rwanda hose hatojwe insore sore kugirango zizakore jenoside.

zimwe mu nsoresore zigishwaga uko zizakora jenoside[photo archieves]

Igihe cya jenoside byabaye akarusho kuko Kambanda Jean wabaye Minisitri w’intebe muri Leta yiyise iy’abatabazi niho yavukaga ahitwa mu Kizenga muri Segiteri Mubumbano. Abatutsi bari batuye Gishamvu bamwe babonye interahamwe zibagabyeho ibitero bahungira mu bisi babasha kwirwanaho kugeza hiyambajwe abasirikare bo muri Camp Ngoma. Murara Gabriel waje kuba Burugumesitri wa Gishamvu yaje kwiga amayeri yo kubakusanyiriza muri semineri Nkuru ya Nyakibanda hamwe no ku Kiliziya cya Nyumba. 

Aha rero ntawaharokotse kuko Kubwimana Celestin Alias Cyuma hamwe n’interahamwe zindi  bagabye aho abatutsi bahungiye babatera amagaerenade kugeza naho babagaburira amacuma bayaseye. Abatutsi ba Gishamvu banyujijwe inzira y’umusaraba kuko babatanze imbere  kugirango hatagira uhungira mu gihugu cy’u Burundi. Interahamwe zari zikaze muri Gishamvu zose zaheze mu mahanga.

Ikindi gihangayikishije abarokotse jenoside yakorewe abatutsi ni uko batarabona imibili yababo ngo bayishyingure mu cyubahiro.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *