MDR Parimehutu intandaro ya jenoside yakorewe abatutsi 1994

Urukundo rwarakonje ruhinduka nk’imbeho ya gahinga urwangano rubibwa mu mitima y’anbanyarwanda kugeza jenoside yakorewe abatutsi ishyizwe mu bikorwa.

Mbonyumutwa MDR PARIMEHUTU Perezida w'agateganyo[photo

Kuki habayeho ubwoko?kuki ubwoko bwabaye ikiraro cy’urwagano?kuki u Rwanda rwabayemo ivanguramoko?ninde wasabye kuba ubwoko ubu n’ubu?ninde wasabye kwica?ninde wasabye kwicwa?ni iki cyateye jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda?yaba yaratewe se ni uko Perezida Habyarimana yarashwe?jenoside se yatewe ni uko inkotanyi zateye  zigaruka mu Rwanda?Amakuru twakusanije twayahereye kuva 1957 igihe Habyarimana Joseph Alias Gitera yashingaga  amategeko icumi y’abahutu akubiyemo amacakubili n’ivangura. Aha rero  niho hatangiye ubwoba mu banyarwanda kuko urukundo rwari rutangiye gukonja.

Kayibanda Perezida wa MDR PARIMEHUTU [photo archieves]

Urwangano rwarakoeje kugeza igihe havuzwe ko u Rwanda rubonye ubwigenge abanyuramatwi bafata umwanya barahimba karahava.Repebulika ya mbere yarimo Kayibanda Geroire,Mbonyumutwa Dominique, Makuza Anastase,Nkeramugaba,Bicamumpaka,Rugira Amandin,Sindikubwabo Theodore.Abasirikare harimo Captaine Habyarimana Juvenal ,Lt Kanyarengwe Alexis nabandi bakaba aribo bari ku isonga mwimeneshwa ry’abatutsi mu Rwanda.

Gitera perezida wa APROSMA[photo archieves]

Andi makuru yerekana ko muri Congo Kinshasa havuye abasirikare ahitwa i Kamina bazanywe n’Ababiligi bakaba aribo bakongeza amazu y’abatutsi bari bamaze guhunga  n’undi wari mu gihugu yibasirwa n’inkongi y’umuriro. Ibi rero ntibyahagaze kuko abari abatware cyangwa abandi bari bafite ubutegetsi bari bamaze kumeneshwa mu Rwanda hakomeje ibikorwa by’urwangano byibasiraga abatutsi.Uko Inyenzi zagabaga ibitero niko abatutsi bibasirwaga ,bafungwa,bicwa abandi bakameneshwa. Perezida Kayibanda n’uwari Minisitri w’Uburezi Makuza Anastase bashyizeho umupaka mu mashuri yisumbuye.

Haje kuzategerezwa 1972 hatezwa imvururu mu mashuri yisumbuye kongeraho UNR,IPN na Grand Seminaire de Nyakibanda kugirengo babone uko bibasira abatutsi.1973 Gen Habyarimana Juvenal hamwe na bagenzi be barangajwe imbere na Lt Col Kanyarengwe bafashe ubutegetsi.Ubutegetsi bwa Gen Habyarimana bwongeye kuzana urwangano mu banyarwanda 01/ukwakira 1990 inkotanyi zinjiye Kagitumba ,umututsi yarafahwe  arahangayikishwa uwagiriwe neza yajyanywe muri gereza.Uko urugamba rwo kubohoza igihugu rwakomeraga niko umututsi imbere mu gihugu yarushagaho kumererwa nabi.Imishyikirano yaje kunanirana hagati ya FPR yashakaga ubutegetsi hamwe na MRND yashakaga kubugumana biba ngombwa ko hategurwa jenoside.

Gen. Habyarimana Perezida wa MRND[photo archieves]

Ubutegetsi bwa Gen Habyarimana bwateguye interahamwe hamwe n’impuzamugambi wo kuzatsemba abatutsi. Umugambi mubisha waje kongerwa no kuvuga ko hari abasore bagiye mu nkotanyi. Iraswa ry’indege yari itwaye Gen  Habyarimana niryo bamwe bita intandaro kandi ari ikinyoma kuko byari byarateguwe nk’uko  Turatsinze Jean Pierre yabihamije mu buhamya bwe. Ikindi Col Bagosora Theoneste hamwe na Mugenzi Justin wayoboraga PL Power barwanije anmasezerano ya ARUSHA.Col Bagosora yivugiye ko agiye gutegura umunsi w’imperuka ,kandi yabitangaje indege ya Gen Habyarimana itararaswa.Interahamwe zari zaratojwe uko zizakora jenoside ntacyatunguranye.

Leta yiyise iyabatabazi yakoze jenoside[photo archieves]

Ubu se ninde utarabonye interahamwe zitoza? Abagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi biyise Leta y’abatabazi bazengurutse igihugu cyose babiba urwangano bayobowe na Kambanda Jean Alias Kiguri afatanije na Sindikubwabo Theonstse kugeza naho yabwiye abanyabutare ko bigize ba ntibindeba. Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda yasize ibikomere byinshi mu mitima yabayirokotse.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *