Jenoside yakorewe abatutsi yateye ibikomere umupira w’amaguru

U Rwanda ruribuka rukanunamira inzirakarengane z’abatutsi zishwe muri jenoside 1994.Kwamagana jenoside n’ingengabitekerezo yayo ni ngombwa kugirengo bitazongera ukundi mu Rwanda,ibi  bikorwa mu nzira nyinshi cyane hagamijwe kwigisha abakiri bato kugirengo babimenye babyamagane kuko aribo jisho ry’u Rwanda rwejo.

Ubutumwa butangwa mu buryo bwinshi ,ariko ubunyuzwa mu mikino bugera k’urubyiruko .Inkuru yacu iravuga ku bakinnyi b’umupira w’amaguru bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.Iyo uganiriye n’uwarokotse jenoside cyangwa uwayikoze bose bakwemeza ko umupira w’amaguru wazahajwe cyane kandi bigakorwa na bamwe mubari bakinnyi.

Ikipe ya Rayon Sport[photo archieves]

Imyaka 24 irashize hibukwa jenoside yakorewe abatutsi ari nako hibukwa nabakoraga siporo,ubu rero kwibuka abakinnyi b’umupira w’amaguru bishwe muri jenoside bamwe bumva hakabaye hashyirwaho irushanwa ryihariye kugirengo basubizwe icyubahiro bambuwe. Iki gitekerezo cyo kumenya no gushakisha amazina  y’abakinnyi b’umupira w’amaguru bishwe muri jenoside yakorewe abatutsi byatangijwe n’abanyamakuru b’imikino bigenga mu Rwanda.

Ibyakusanyijwe byerekanaga ko abakinnyi bishwe bari mu makipe atandukanye y’umupira w’amaguru. Aba bibukwa bari abakinnyi beza bashimishaga abakurikiranaga imikino yabo,imikinire yabo, uburyo bakinaga abafana bakizihirwa, , uburyo bashimishaga abanyarwanda bakanyurwa buri wese azibuke ko batazize impano zabo ahubwo bazize ubwoko bwabo, hakwiye kugawa abatari babasha kumva ibikorwa nk’ibi byo kwibuka bakwiye kwikubita agashyi.

Ikipe ya Mukura[photo archieves]


Muri Kiyovu Sport ni: Kagabo Innocent, Murenzi Innocent Alias Gukuni, Rudasingwa Martin, Rusha, Kanyadekwe Norbert Alias Pirote. abafana: Kiyovu, Gashagaza Gaspard, Higiro Innocent, Eugène Mukimbiri, Dominika, Tojo.Mu ikipe ya Gishamvu: Mukimbiri François, Gahigira Romuald, Tharicisse Nyilingabo Ruberizesa Pascal, Senyange Justin , Kayisire Clément, Nkundiye Etienne, Sindikubwabo Bernard, Mu ikipe ya Terminus: Rutazibwa Pascal na Ruzindana Augustin.Mu ikipe ya  Kilo Volte: Kagabo. Mu ikipe ya Panthère Noire hari Rugumire, mu ikipe ya Etincelles FC: Rudasingwa Jean Marie Vianney bitaga Semukanya, Semutaga Faustin.Mu ikipe ya Mukungwa hari :Basebya.

Mu ikipe ya Rayon Sports: Murekezi Raphael Alias Fatikaramu, Kayiranga Eugène, Munyabitare Bernard, Ntirugiribambe Samuel, Mutaganda Fidèle, Rulinda Ignace, Enoki, Mujejende Benoit,  Rutagambwa Janvier, (Agronome), Kabalisa Palatin, Ramutsa Marcel,Gatera Carpophore, ,Ngizwenayo Anatole,Gatari vianny Terrible,Niyongira Justin,Viateur,Kayombya Selesi,Ntaganira Jean Pierre,,,Gasana Oscar.Abakinnyi:Murekezi Raphael bitaga Fatikaramu, Munyurangabo Longin, Bosco (Mwene Ruterana), Kiragi, Rutabingwa, Misili, Kayombya Charles, Mugemana Kibambasi.Mu ikipe ya Mukura birazw ko ariyo yiciwe abakunzi n’abakinnyi benshi muri jenoside yakorewe abatutsi 1994.

Ikipe ya Kiyovu[photo archieves]

Gakuba Paul, Kamugunga Evariste, Kayitakire Athanase, Kaberanya Laurent, Masabo, Nsonera Pierre.Abakinnyi:Ngarambe Faustin, Ngango Félicien, Ntagorama, Semana Paul Kanoba, Kanamugire, Karenzi Pierre Claver ,Busarabwe Modeste, Ndakaza Joseph wayibereye n’umutoza, Karungire Jean Baptiste, , Rutegaziga Martin, Rudasingwa Justin Alias Gaturira bavaga imwe kandi bari abavandimwe ba Gasangwa Celestin Alias Tigana, Kayihura Camille,  Rutagengwa Théophile, Musisi, Paul,  Rugema,  Géant Emmanuel, Mugirwa Eugène,Rutiyomba Janvier na Sitaki Charles wari umutoza.

Amahano yagwiririye yari yarushenye mu mpande zose,ariko  buhoro buhoro umupira w’amaguru wongeye gukinwa. Niba hari umukinnyi waba uzi utagaragara muri ru rutonde uzatwandikire uduhe amazina ye n’ikipe yakinagamo.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *