Mageragere:hibutswe abatutsi basaga igihumbi na Magana atatu(1300) baguye mu tugari tugize uwo murunge

Ku masaha yo guhera saa 14h00 zo kuri uyu wa Kane tariki ya 12 Mata 2018 abatuye, Umurenge wa Mageragere n’abaharokokeye bibutse abatutsi basaga igihumbi na Magana atatu (1300) bashyinguye mu rwibutso rwa mageragere.

Kuba hibutswe umubare wabazize jenoside ungana utya ntabwo bisobanuye ko ari bonyine bishwe muri uno murenge wa Mageragere nkuko byagaratsweho n’uhagarariye Ibuka muri uno murenge mu buhamya yagejeje ku bitabiriye uyu mu hango wo kwibuka ku nshuro ya 24 jenoside yakorewe abatutsi.

Murangwa Jean Bosco uhagarariye Ibuka mu murenge wa Mageragere[photo]

Yagize “mu gihe cya jenoside uyu murenge warufite abatutsi babarurirwa kubihumbi 10.000 benshi muri bo barapfuye mu gihe cya jenoside yakorewe abatutsi harokoka mbarwa, abandi barabashoreraga bakabajyana kuri nyabarongo ndetse no ku kanyaru bamara kubica kabajugunyamo abo nabo dufata umwanya tukabibuka."

Urubyiruko rwo muri uyu murenge uyu murenge rufatanije n’abayobozi batandukanye bari bitabiriye uyu mugoroba wo kwibuka bacanye urumuri rw’ikizere ari nako bibuka ababyeyi,abavandimwe n’inshuti zabo bazize akarengane bashyinguye muri urwo rwibutso.

Urubyiruko rwacanye urumuri rw'ikizere[photo ingenzi]

Umuyobozi w'umurenge wa Magaragere , Ntirishwa Christopther mu kiganiro n'itangazamakuru yasabye abaturage gutanga amakuru yahaboneka imibiri yabazize jenoside yakorewe abatutsi 1994.

yagize ati:"Turasaba abaturage gutanga amakuru yaho bazi imibiri y'abatutsi bishwe muri jenocide iri kugirango imiryango yabo ibashyingure mucyubahiro, nibyiza ko abarokotse jenocide babasha kubona imibiri yababo bishwe muri jenocide kugirango babashyingure mucyubahiro". Akomeza avuga ko abaturage bo mu murenge wa Mageragere batahiriza umugozi umwe mu rwego rwo rwego kwirinda ko jenoside yazongera kubaho ukundi.

umuyobozi w'umurenge wa Mageragere Ntirushwa Christopher[photo ingenzi]

Asoza avuga ko ashimira ubufatanye bw’akarere ka Nyarugenge n'izindi nzego yuko bagiye gusana inzu z'abarokotse jenocide yakorewe abatutsi ubu zari zimaze kwangirika intumbero ikaba ari ukuzisana mu gihe gito kiri imbere

Mu ijambo Visi Perezidante w'umutwe wa Sena , wari n'umushyitsi mukuru yagejeje kubari bitabiriye uyu muhango wo kwibuka  yasabye  abaturage bo muri uyu murenge gutanga amakuru y’ahiciwe Abatutsi kugira ngo bashyingurwe mu cyubahiro. 

Yagize ati “ Turabizi ko hano mu Murenge wa Mageragere hari abaturage beza ariko hari abatarahinduka ngo bagire umutima w’impuhwe wo gutanga amakuru yaho imibiri y’abazize jenoside ngo nayo ishyingurwe mu cyubahiro. Turabasaba mwebwe mwabashije kwitabiri uyu muhango guhindura imyumvire mukadufasha ku menya aho imibiri yizo nzirakarengane ziri maze igashyingurwa mu cyubahiro kuko u Rwanda twifuza kubaka arukubona umunyarwanda atera imbere.”

Visi Perezidante w'umutwe wa Sena wari umushyitsi mukuru[photo ingenzi]

Asoza yasabye abari bitabiriye uyu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 24 azize jenoside yakorewe abatutsi kutijandika mu bikorwa bikurura amacakubiri kandi ashishikariza ababyeyi guha abana babo umuco wo gukunda igihugu kugirango bazavemo abagore n’abagabo u Rwanda rwifuza.

umuyobozi w'umurenge wa Mageragere aherekeje Visi perezidante w'umutwe wa sena

uyu muhango wo kwibukwa wari witabiriwe nabatari bake[photo ingenzi]

NSABIAMANA Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *