Ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bwugarijwe n’ubujura

Muri ikigihe biravugwa ko abashoramari bakora ubucuruzi bw’amabuye y’agaciro bwibasiwe n’abajura bakaba batabaza inzego z’umutekano kugirengo hakumirwe ubwo bujura.

Sam Rugege Perezida w'urukiko rw'ikirenga[photo archieves]

Ibi biravugwa mu gihe uwitwa Rurangwa  Frank yigize umupolisi akambura Zahabu sosiyete  yitwa AFRISET,ubu we akaba afungiye muri gereza ya Kigali .Inkuru yacu irerekana akandi gatsiko kayobowe na Mulindwa Andre nako kagamije guhungabanya abashoramali.Mulindwa Andre nawe akaba afunzwe kubera gushaka kwiba bagenzi be amabauye y’agaciro akoresheje imbaraga.Ubu hari impungenge ko Mulindwa yarekurwa adakurikiranyweho ibyaha akomeje gukorera bagenzi be.

Ikindi kivugwa ngo hari abafashwe bagashinja Mulindwa ko ariwe muyobozi wabo muri ibyo bikorwa byo kwiba amabuye y’agaciro no guhungabanya ishoramari ryayo mu Rwanda.

Gasana Emmanuel umuyobozi wa Polisi[photo archieves]

Amakuru ava mu nzego z’umutekano ngo Mulindwa kugirengo abashe kujya ahungabanya bagenzi be yashinze kampani yitwa  MINERAL  SUPPLY. CO Ltd”.bityo ikamufasha kumenya uwabonye amabuye menshi cyangwa ugiye kuyagemura ahanze.

Ubu Murindwa akaba afunganwe n’abantu hafi 10 barimo :Nzabana Denis wari umushoferi ,Ndayisaba Abubacar, Vital , Jean Bosco, Komezusenge na Byukusenge naho uwitwa  Gatuzo, akaba atarafatwa .Bakaba bakekwaho ubujura bukoresheje intwaro.Mbere ngo bibye Rutongo, biba Phoenix, batera mu birombe by’ahitwa kwa Viateur, muri Tromeye  no kwa Iddi ariko barabatesha

Simoni wibwe na Mulindwa[photo archieves]

Tariki ya 01/03/ 2018, bamwe muri abo twavuze hejuru ngo bateye ku kigo MINER SOLUTIONS, hanyuma abazamu baratabaza barabatesha, ariko biza kurangira hari abafashwe abandi baracika barimo debande Gatuzo   ngo kugeza ubu  ntarafatwa, bikavugwa ko yaba nibura  yibera  mu Ruhango.

Nzabana Denis,umwe mu bafashwe mu kwisobanura  kwe,  yemera ko yahuje Gatuzo na Abubacar mu gushaka imodoka ijya gupakira amabuye.Ndayisaba  Abubacar akaba na none  ashinjwa na Vital Tuyisenge ndetse na Iraguha . Cyane ko Abubacar, ariwe wagombaga kwerekana aho bimura umuntu( niko babyita ku mpamvu zo kujijisha) mbese aho bajya kwiba amabuye y’agaciro.

Bikavugwa ko  mbere yo gutangira akazi , icyo gico cyose cyaba nibura cyarahuye na Murindwa André ku Kinamba basangira inzoga.Komezusenge akaba yaravuze ko  hafi mu masambiri z’ijoro yiboneye Murindwa aha Gatuzo amafaranga yo guhemba abo bajura no kwishyura ibyo banyoye.

Bamwe mubo twaganiriye ariko bakanga ko amazina yabo yatangazwa kubera umutekano wabo bagize bati”birababaje binateye agahinda aho Mulindwa agira agatsiko kiba  kakayogoza igihugu kakagira abakihisha inyuma bagamije gutera ubwoba abibwe.Ikibazwa na benshi ese Mulindwa azaryozwa ibyo yibye cyangwa azarekurwa akomeza yibe nabo atariba?“Murindwa Andre Ni umujura wo ku rwego rwo hejuru kuko si umujura wiba kuko ashonje ahubwo bigaragara ko afite abo akoresha kuko bigoranye kumufata kuko n’abantu akoresha baba bataziranye”Mulindwa ngo nawe yaba afite abo bakorana kuko iyo afashwe ahita arekurwa.

Umwe mubashoramari wibwe na Mulindwa yatangarije ikinyamakuru ingenzinyayo .com ko icyo bifuza ari uko Mulindwa yaryozwa ibihombo yateje abo yibye kuko hari nabakoresha amafaranga y’inguzanyo.Mulindwa yibye umuntu batahanye ubukwe amwiba

 toni 3 n’ibiro 300 na toni 2 za gasegereti.”Nyuma yibi byose ngo barasaba iperereza ryimbitse kugirengo nabitwa Kayiranga Alexis afatwe hiyongereho nuwaba abaha intwaro kuko batazibona batazihawe nabazitunze.Ubwo bari mu rukiko ku ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo wasangaga udutsiko twabo twiyemerera ko badashobora gufungwa bafite ifaranga kandi hari abanyabubasha babari inyuma.

Tubitege amaso turebe niba Mulindwa yarekurwa kandi abibwe bakomeje gutakira ubutabera ngo bubarenganure.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *