Intebe y’ubudepite ishiraniro mu mashyaka

Ubudepite icyubahiro kiguha byose.Ubudepite butangwa   hakurikijwe iki muri buri shyaka?Amatora y’ubudepite aregereje.

Mukabalisa perezidante w' ishyaka PL[photo archieves], Francois Ngarambe umuyobozi w’ishyaka rya FPR[photo archieves] na Biruta perezida w’ishyaka rya PSD[photo archieves]

Imyaka igiye kuba myinshi kuko iyi ni inshuro ya gatatu hagiye kuba amatora y’Abadepite amwe mu mashyaka atatinyuka guhatanira uwo mwanya. Bizwiko amashyaka  ahatanira  ubudepite  ari:FPR Inkotanyi,PSD na PL naho asigaye yose akajya mu kwaha kwa FPR.

Aha rero niho hibazwa niba aya mashyaka azahora mu kwaha kwa FPR agatinya demokarasi  kugeza  ryari?Ikindi rero gikomeye ni uko amwe mu mashyaka yatangiye kwaka abarwanashyaka bayo umusanzu utubutse kugirengo babone ubudepite.

Amakuru yizewe ava ahizewe ngo ushaka umwanya ni ukuwugura. Inkubiri y'amashyaka menshi niyo yadukanye ubutegetsi bushingiye ku matora. Igihe cyo mu 1960 nibwo humvikanye uburyo bw'ubutegetsi bushingiye ku matora hifashishijwe amashyaka.

Ubu rero muri ikigihe abanyarwanda bakomeje kwibaza kuri amwe mu mashyaka ari mu Rwanda ,niba akora cyangwa   adakora?   Bigaragara ko mu Rwanda hari amashyaka cumi na rimwe yemewe afite ibyangombwa.Ikindi     kivugwa ni amwe yitwa ko abaho kandi wayashaka ukayabura.

Umurwanashyaka  ugaragara  hashize imyaka itanu ubundi akibera Kigali ntasubire mu cyaro aba afasha iki wa muturage?Niba koko nk’uko bamwe mu barwanashyaka bamwe mu mashyaka atagira abarwanashyaka babivuga byaba biteye agahinda.Ubu ngo hagomba kuba umusanzu utubutse kugirengo umurwanashyaka ahabwe ubudepite.

Izi manda zose zirangiye FPR niyo yagiye itsinda amashyaka abili ariyo PSD na PL zabaga zihatanira imyanya myinshi y’ubudepite. Dore urutonde rugaragara rw'amwe mu mashyaka akorera mu Rwanda:FPR iyobowe na Paul Kagame,ni nayo iyoboye andi kuko Perezida wayo ninawe perezida wa Repubulika kuko niyo inafite ubwiganze  bw'abadepite benshi mu nteko ishingamategeko. I

shyaka PSD riyobowe na Dr Vincent Biruta,iri shyaka rigeze mu ikorosi kuko abarwanashyaka baryo bamaze kugera muri FPR ari benshi duhereye kuri Bazivamo Christophe,Makuba Aron,Ndayisaba Fidele ,Habumuremyi Pierre Damien nabandi.

Nyuma ya FPR biboneka ko ariyo igaragaza amadarapo menshi mu gihugu ,kandi niyo igira abadepite ku mwanya wa kabiri.

Ishyaka  PL iyobowe  na  Mukabarisa Donathira nayo isatira PSD gusa bamwe mu barwanashyaka bayo barayikwepye bigira gushaka umugati muri FPR,kuko basangaga bazicwa n’inzara.Ishyaka D.G party riyobowe na Frank Habineza naryo ryihagazeho kuko ryanze kujya mu matora y'abameya mu gihe hatagaragajwe uburyo amashyaka yose yagiramo uruhare,iri shyaka naryo rigira ibiro n'idarapo ryaryo urisanga aho bakorera.

Ikindi  ryanatinyutse  kwiyamamaza  ku  mwanya  wa  Perezida wa Repubulika n’ubwo ryatsinzwe bikabije.Ishyaka PDI ryo riyobowe na Fazi Mussa Harerimana ntahantu rigira ribarizwa kuko uretse kuri From y'amashyaka  ntahandi  wabona  idarapo mu gihugu. Ishyaka PDI rimaze igihe ritashobora kujya mu matora  rihora  mu  mugongo  wa FPR.

Iri shyaka rishingwa ryari rishingiye ku mahame ya Islam ariko bose barishizemo biganira mu gituza cya FPR ngo barebe ko nabo bakwibonera  isukali ya politiki.Bivugwako iri shyaka ritagira abarwanashyaka barenze   batanu,ikaba   ariyo   mpamvu ritinya guhatanira amatora.

Ishyaka UDPR ryo riri mukaga kuko ubu ryaranacukijwe kuko ubu ritagaragara mu nteko ishingamategeko. Ishyaka PPC riyobowe na Mukabaramba Alivera ntabwo riragira ibiro kuko kashe uriyobora ayitwara mu isakoshi.

Ishyaka PDC riyobowe na Agnes Mukabaranga naryo wagirango ryabaye nk'impehe kuva uwari ariyoboye Mukezamfura Alfred ahunze igihano cya burundu kubera jenoside yakorewe abatutsi yari imaze kumuhama.Iri shyakarihora ritegereje umwanya umwe w’ubudepite kuko ritakwishakira uwa kabili.Ntabwo riratanga igitekerezo   muri iy'imyaka yose Leta y'ubumwe imaze iyoboye igihugu,ikimenyimenyi uretse kuri From ntahandi wasanga idarapo  ryabo  bahora  biheshe mu kwaha kwa FPR nayo ikabihorera.Kashe y'ishyaka itwarwa mu isakoshi.Ishyaka PSR ryabohojwe na Rucibigango Jean Baptiste rikaba ryarasinziriye kuko kashe  iba  mu  mufuka  w'ikote rye.

Iri shyaka ntabwo rishobora kunenga ibitagenda neza cyangwa ibibangamiye abaturage kuko ryabaye irya Rucibigango ntabayoboke rigira.Iyo hagiye kuba  itariki  01/Gicurasi  umunsi mpuzamahanga w’abakozi Depte Rucibingango nibwo agaragara naho ubundi aba yibereye mu  nteko  ishinga  amategeko.

Iri shyaka rishingwa ryari iryo kuvugira abakozi none byararangiye .Ishyaka PSP ni irya Kanyange Phoibe n'umugabo we gusa,kandi umugabo we ni FPR cyane gusa iri shyaka ntabwo rigira aho ribarizwa nta n'ubwo rirratinyuka   kuvuga ikibazo na kimwe kibangamiye abanyarwanda.

Kanyange nta n'ubwo yavuga ko i Gikondo aho atuye ahitwa mu Migina kurya gatanu hari urugomo rukorwa n'indaya nawe kashe iba mu isakoshi ye.Ibibazo biba mu ngo cyangwa  amakimbirane  y’umuryango    ntibatinyuka    gutangaho igitekerezo kuko baba banga kwivana umugati mu kanwa.

PS Imberakuri ryagabiwe Mukabunani Christine nirye n'umugabo gusa nawe kashe ayitwara mu isakoshi ntazi iyo ava niyo ajya kuko politiki yaramusize. Abanyarwanda batandukanye twaganiriye badutangarije ko bashaka kuzandikira RGB nk'uko bandikiye inteko bagahindura itegeko nshinga hanafatwe ingamba kuri amwe mu mashyaka.

Ibi nibikorwa amwe mu mashyaka azavaho agabanye akajagali.Dore uko babibona niba ngo ishyaka ritagira ahantu hazwi ribarizwa riveho kuko rirateza icyugazi politiki y'u Rwanda.

Umuturage umwe wo mu karere ka Gasabo tuganira ku kibazo cy'amashyaka menshi we ntiyazuyaje yantangarije ko amashyaka mu Rwanda ari abili gusa .

Ikindi kivugwa ni uko ayo mashyaka yose ahora muri munzunga nta musaruro atanga.Umuturage wo mu karere ka Kamonyi yagize ati:Reba nk'umudepite nka Mukama Abas  ntabwo  yashobora  kubaza impamvu ibiro by'umurenge byubatswe nabi kuko aba yanga kwiteranya na Gitifu kuko ari uwo muri FPR.

Ibibazo byugariza abaturage bikazarindira igihe umukuru   w'igihugu   azabasurira biterwa n'abadepite bataba babavugira ahubwo baramya umugati wabo wo muri politiki.

Kimenyi Claude

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *