Kuki mu turere hahoramo ubwoba?

Imiyoborere ihamye ishingira kuri Demokarasi,kandi bivugwa ko itangwa n’abaturage.Ubu rero iyo uzengurutse mu turere hafi ya twose ukegera ba Meya cyangwa se nababungirije kugeza kuri babandi bashinzwe amasoko usanga bakorana igihunga cyo kweguzwa.

Francis Kaboneka Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu[photo archieves]

Inkubiri y’ubwo bwoba yatangiye beguza ba gitifu b’imwe mu mirenge hakurikiraho ba gitifu b’uturere Hakurikiraho ba meya. Amakuru dufitiye gihamya ni uko mu gihe gito hegujwe ba Meya batatu:Rubavu mu ntara y’Iburengerazuba Kamonyi na Nyamagabe mu ntera y’Amajyepfo. Uturere twinshi usanga hahora urwikekwe.

Abayobozi b’uturere bafata ibyemezo byihuse nko kwirukana umukozi ku giti cye akabyitirira akarere. Umujyi wa Kigali watsinzwe imanza nyinshi zimwe warishyuye izindi wanze kwishyura . Ubu ahavugwa ibibazo by’ubwumvikane buke. Akarere ka Kicukiro birakaze .

Akarere ka Ruhangoko karinzwe n’Imana gusa naho ubundi ntikaba mu Rwanda. akarere ka Gatsibo nako baracyatinya igitsure cyo muri FPR gusa naho ubundi buterana amakofe. Akarere ka Gakenke ko bivugwa ko visi meya ushinzwe ubukungu avanga vanga meya n’abandi bakozi kugeza naho yanze ko hishyurwa bamwe mubakoreye ibyari amakomine yabyaye Gakenke.

Akarere ka Nyabihu visi meya ushinzwe imibereho myiza we bivugwa ko ari indakoreka kugeza naho avogera ibigo by’amashuri ajya kwirukana ababiyobora. Akarere ka Gatsibo nako bivugwa ko meya Gasana nawe ashyiramo igitugu. Akarere ka kirehe naho ishyamba siryeru kuko meya meya avugwaho ko agirana ibibazo nabo mu nzego z’imirenge.

Ibi byose ngo bisozwa no guhamagara bamwe muri ba bakozi ngo andika wegure. Abagitifu b’imirenge beguzwa nta nteguza kubera ko baba banga ko bazarenga ngo yeguye ku mpamvu ze bwite. Umuti uhamye niwo ukenewe kugirango haboneke umusaruro.

Ikindi bivugwa ni uko buri wese aba yaragabiwe kubera inzira y’ikimenyane, icyenewabo nibindi nk’ibyo byose. Abashinzwe imiyoborere nimwe muhanzwe amaso kugirango mukemure ibibazo byugarije uturere

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *