Ubudehe bwateguwe neza bushyirwa mu bikorwa nabi

Kaboneka Francis Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu[photo archieves]

Ubudehe inzira imwe yizwe igamije gukura umunyarwanda mu gihirahiro,ariko iyo mu midugudu ni imirenge siko bifatwa,siko bikorwa  mbega?RGB  nk’ikigo  cya  leta gishinzwe  imiyoborere  kiragira  ki” 50% abanyarwanda ntibishimiye ibyiciro bashyizwemo by’ubudehe.

Inzego z’ibanze mu kinyoma gihanitse zigira ziti”abanyarwanda ntibashaka kuva aho bari mu byiciro by’ubudehe. Abanyarwanda nabo bati”Abayobozi badushyize mu byiciro umwe adakwiye  none  byatugizeho  ingaruka .

Umwe ati”nashyizwe mu cyiciro kitatumamfata inguzanyo kubera ko bangize    umukene    nyakujya.Kuva aho hatangiye kumvikanira ubufasha bunyuze mu byiciro by’ubudehe hakurikiyeho impaka ndende ziburirwa umuti.

Hamwe mu midugudu kugeza k’umurenge havugwagamo ikimenyane kugeza kuri ruswa.Uduce tumwe na tumwe tw’igihugu  impaka zabaye ndende kugeza naho byahagurukije Minisitri Dr Alivera Mukabaramba ariko ntibyagira icyo bitanga.

Hashize iminsi humvikana amagana y’abaturage bashyizwe mu byiciro by’ubudehe bagasaba kubikurwamo bavuga ko habaye ukwibeshya ku butunzi bwabo  yewe  ngo  bikabagiraho  ingaruka ku mibereho yabo ya buri munsi.

Mu mujyi wa Kigali niho bamwe mu bayobozi b’inzego zibanze bitwazaga ko hari uwibaruza muri Kicukiro akimukira muri Nyarugenge bityo kumushyira mu cyiciro cy’ubudehe bikagorana.Aha rero byumvikanishaga ko abenshi bakennye ari abakodesha batagira amazu yabo,naho mu cyaro byerekanaga ko byakozwe nabi bikozwe nabo mu mudugudu.

Umunsi waracyaga ukira ntagikozwe kugeza na n’ubu.Gahunda y’Ubudehe mu Rwanda yatangiye ahagana mu 2011 hagamijwe gushaka uburyo bunoze bwo  gufasha  Abanyarwanda  kugira uruhare mu iterambere hahurijwe hamwe imbaraga zabo mu kwikemurira ibibazo.Bikorwa harebwa ubushobozi bw’abaturage, umunyarwanda akazamura undi hashingiwe ku mibereho ye.

Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, itangaza ko yamaze gukora uburyo bw’ikoranabuhanga igiye kwifashisha mu gushungura imibereho  n’imimerere  y’abaturage ku  buryo  ngo  hazajya  hamenyekana  niba  umuntu  akwiye  kuba  muri iki cyiciro cyangwa kiriya cyangwa niba atakiri mu cyiciro runaka.

Ubwo Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu n’ibigo biyishamikiye byagezaga kuri Komisiyo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite, aho bigeze bishyira mu bikorwa ingengo y’imari ya 2017/2018, Minisitiri Kaboneka Francis, yavuze ko hamaze gukorwa uburyo buzafasha kumenya imibereho yose y’umunyarwanda kugeza naho atuye.

Yagize ati “Tumaze gukora uburyo bw’ikoranabuhanga bwo kugenzura abafashwa, ubu twamaze kurangiza icyiciro cya mbere, tugiye kujya no mu bindi, aho tuzajya tumenya buri wese uko ateye, nabwo uzajya utubeshya, tukazajya tumenya umubare  w’abantu  atunze  mu  rugo, ibyo ufite niba twaguhaye inka, niba ari amatungo magufi tukabikurikirana ku buryo tuzajya tumenya ko wavuye mu cyiciro kimwe ukajya mu kindi ku buryo udashobora kutubeshya.”

Yakomeje agira ati “Tuzajya tumenya mu rugo rwawe ngo abize ni bande abatarize ni bande, abafite bwaki ni bande, ubwo buryo rero turabufite.”Perezida w’iyo Komisiyo, Mukayuhi Rwaka Constance, yavuze ko bajyaga bibaza icyo bakora kugira ngo bamenye niba umuntu yavuye mu cyiciro kimwe akajya mu kindi.Yagize ati “Natwe abaturage twarakibabajije tuti ikigaragaza ko umuntu yazamutse yavuye mu cyiciro ajya mu kindi, Ministeri y’ubutegetsi bw’Igihugu   nta bigenderwaho yari yazana?.”

Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Ikurikirana n’Isuzumabikorwa muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’Igihugu, Yves Bernard Ningabire, yasobanuye uburyo bizakorwa.Yavuze ko Minisiteri  y’ubutegetsi  bw’Igihugu  izajya ijya  ku  muturage  hakarebwa  icyo afite, icyo atunze, umubare w’ihene afite, imbuto akoresha, uko ubutaka afite bungana, umubare w’abana afite, abiga, abatiga, abafite imirire mibi n’ikindi cyose afite ku buryo iryo koranabuhanga rizajya rihita rigaragaza icyiciro agomba kubamo.

Ubusanzwe, ibyiciro   by’Ubudehe   byifashishwa mu igenamigambi mu nzego zitandukanye za Leta, gusa ntibyagiye bivugwaho rumwe hagati y’abaturage na leta, byageze n’aho amazina yakoreshwaga nk’abahanya, abatindi, na ba ntaho nikora n’ayandi avanwa muri ibyo byiciro hatangira gukoreshwa imibare.

Abantu benshi hari igihe usanga badatanga amakuru amwe kubigendanye n’ubudehe.Raporo ku ishyirwaho ry’ibyiciro by’ubudehe ku mibereho y’Abanyarwanda, igaragaza ko benshi bari mu cyiciro cya gatatu.Mu cyiciro cya mbere harimo ingo 376,192 zigizwe n’abantu 1,480,167.

Ni ukuvuga ko ari 16% by’Abanyarwanda bose.Icyiciro cya kabiri cy’ubudehe kirimo ingo 703,461 zi- gizwe n’abantu 3,077,816 bangana na 29.8% by’Abanyarwanda bose.

Icyiciro cya gatatu cy’ubudehe cyo kirimo ingo 1,267,171 zituwe n’Abanyarwanda 5,766,506 bangana na 53.7% by’Abanyarwanda   bose,   mu   gihe icya Kane kirimo ingo 11,664 zituwe n’Abanyarwanda 58,069, bahagarariye 0.5% by’abatuye igihugu cyose.

Imibare igaragaza ko mu Mujyi wa Kigali ariho hari abantu benshi bifashije kuko 57.6% by’abari mu cyiciro cya kane niho babarizwa.

Komisiyo y’Imari n’Umutungo by’Igihugu mu Nteko  Ishinga  Amategeko  yatangiye gukurikirana aho ingengo y’imari igeze ikoreshwa, , ikazajya mu turere  twose  kureba  uko  yakoreshejwe mu bikorwa biteza imbere abaturage.

Kuva ubudehe bushyizweho hakomeje kugenda havugwamo ibibazo ,ariko hashakwa icyakumira amakimbirane ashingiye kwishyirwa mu byiciro.Inyito zahato nahato nazo ntizavuzweho rumwe.Mu gihe hari amazina 6 aranga icyiciro cy’ubukungu cya buri muturage abarizwamo mu Rwanda, aribyo byiswe (Ibyiciro by’Ubudehe), ubu byasubiwemo bishyirwa kuri 4 bivuye kuri 7 byari byateguwe ku ikubitiro mu mwaka wa 2001.

Imwe mu mpamvu bitazwi niba ariyo nyamukuru y’iri hindurwa ry’ibyo byiciro, ikaba ari uko abaturage bavugaga ko barambiwe amazina byari byiswe yasaga nk’aho abatuka.

Aya mazina ya buri nyito yasimbuye ayari asanzwe, ateye ku buryo bukurikira uko ari 4: Mu gihe hari amazina 6 aranga icyiciro cy’ubukungu cya buri muturage abarizwamo mu Rwanda, aribyo byiswe (Ibyiciro by’Ubudehe), ubu byasubiwemo bishyirwa kuri 4 bivuye kuri 7 byari byateguwe ku ikubitiro mu mwaka wa 2001.

Imwe mu mpamvu bitazwi niba ariyo nyamukuru y’iri hindurwa ry’ibyo byiciro, ikaba  ari  uko  abaturage  bavugaga  ko barambiwe   amazina   byari   byiswe yasaga nk’aho abatuka.Uko byategurwaga ni uko byavugwaga: a)Umuryango ubona ibyokurya biwugoye b)Umuryango udafite inzu .c) Umuryango  udafite  amikoro  yo  gukodesha inzu Nyakatsi ntibarwa nk’inzu.

Icyiciro 2.a)Umuryango ubona ibyo kurya.b) Umuryango ubona ibikoresho bimwe by’ibanze biwugoye (isabune, imyenda isukuye, uburyo bwo kumurika mu nzu)c) Umuryango ukunze kubona ibikorwa,imirimo yo gukora idatanga imibereho irambye.

Icyiciro 3a) Umuryango ufite ibikorwa birambye kandi bitanga imibereho irambye mu bukire buciriritse.Icyiciro 4 a) Umuryango ufite amahitamo mu mibereho   yawo.

Asobanura   impamvu yo guhindura ibi byiciro, Gatsinzi Yustin, Umuyobozi mukuru wungirije mu kigo cya leta gitera inkunga ibikorwa by’iterambere by’inzego z’ibanze akaba anayobora ishami rirengera abatishoboye na gahunda y’ubudehe na VUP, yavuze ko, ibi byiciro byasubiwemo kuko ngo byari bishaje, aha akavuga ko guhera mwaka wa 2001 bitangijwe, abaturage bari baratangiye kuvuga ko bifite amazina abasubiza inyuma ndetse bikaba byanatangaga amakuru atari yo.

Yagize ati: “Kuva mu mwaka wa 2001, hari byinshi Leta yakoze bihindura ubuzima  bw’abaturage. Aya  mazina  ntajyanye  n’ibihe  tugezemo,  abaturage bo mu cyiciro cy’abatindi, bavugaga ko icyo ari igitutsi kuri bo.”

Aha yavugaga ko isomo nk’abayobozi bavanye mu byari bisanzwe, ari uko aho kugira ngo umuturage ajye aho ashaka bitewe n’ibyo ari bubone muri icyo cyiciro, bigiye kujya byitabwaho, umuturage akajya ahantu koko yakagombye kuba abarizwa.

Uburyo abaturage bagiye bashyirwa mu byiciro byari bisanzwe, abenshi bakomeje kujya batabyishimira, bavuga ko bidakorwa neza.

Muri ibi bishya, abaturage basabwe kuba inyangamugayo, umuntu akajya aho yakagombye kuba ari, nyamara abaturage bo bavuga ko abayobozi nabo bakunze guhindura ibyiciro aba baturage babaga bashyizwemo na bagenzi babo, ariko bamwe mu bayobozi babwiye ikinyamakuru Ingenzi ko ayo makuru atariyo.

Ibyiciro by’ubudehe byari bisanzweho:1. Abatindi Nyakujya; (Umuhanya, Umutindi buriburi, Umudirigi, Impezamaryo, Umuhirimbiri,  Umwinazi,  n’ayandi)2. Abatindi3. Abakene.4. Abakene bifashije (Abifashije)5. Abakungu (Jumba).6. Abakire.Ibi  byiciro  byaje  kuvanwaho   hashyirwaho   ubudehe.

Umwe mu basaza twaganiriye yambwiyeko ayo mazina yavutse ayasanga ,ariko yaragamije gutandukanya abanyarwanda bakurikije ubutunzi bwa buri umwe.

Isesengura mu mujyi wa Kigali mu murenge wa Nyakabanda ,kagali ka Munanira II hagaragayemwo ikibazo cyo gushyira abaturage mu byiciro by’ubudehe.

Icyagaragaye ni uko inzego zibanze zabigiraga ubucuruzi cyangwa  imfashanyo  isa  nkaho  ari Ubuntu bayibahereye bakirengagiza ko ari inkunga Leta igenera abanyarwanda.

Intara y’iburasirazuba akarere ka Rwamagana umurenge wa Rubona ho byabaye agahomamunwa kuko ahitwa Byinza na Mabare habonetse icyegeranyo cyuko ufite azongererwa naho utagira nakimwe akaguma aho.

Intara y’amajyepfo akarere ka Ruhango  mu  murenge  wa  Bweramana ho hagaragaye ikibazo cyarenze kuba ikibazo kuko ngo inzego zibanze bakoreraga iyemeza byiciro babikoreye muri buri rugo.Intara y’iburengerazuba akarere ka Rubavu mu mujyi wa Gisenyi ho habaye agasumbane bivuye kuyobora umudugudu bifatiye ku idini.

Niba Minisitri Kaboneka Francicis avuga ko bazakora urutonde rushya rugaragaza uko umunyarwanda   abayeho   nibyiza,gusa   ikibazwa ko abakoze amakosa yo gusumbanya abene gihugu aribo bakiyobora ntibizakomeza kwakundi?umwana aravutswa kwiga,undi akavutswa kuvurwa kubera amakosa yakozwe n’inzego zibanze.

Ese uwakoze ikosa nk’iri we ntacyemezo yafatirwa?Umuyobozi niwe ureberera umuturage uko ubuzima bwe bugomba kumera ,ariko ikibabaje hari abayobozi batabikozwa ,ahubwo bakicara bategereje ko babatura.Muzibuke ikibazo cyo mu karere ka Nyamagabe mu murenge wa Kamegeli aho umuturage yimwe inka kubera ko atatanze ikiziriko. Abo bireba nimwe muhanzwe amaso.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *