Mukura V.S, kera habayeho !

Ikipe ya Mukura yagize ibigwi byagiye nka nyomberi,izize iki? Abatabara nibatabare idasanga A.S Muhanga mu cyiciro cya kabiri.

Mukura V.S isigaye ikina byo kuzuza umubare w'amakipe muri shampiyona y'ikiciro cya mbere gusa[photo archieves]

Amahindira ya Mukura yagiye  he?ese  ubu  Mukura ihagaze ite?kuki Mukura itakivugwa nka kera?Ikipe ibarizwa mu majyepfo y’u Rwanda ikambara umuhondo n’umukara isigaye kera kuri habayeho cyangwa karahanyuze  muri Ruhago  nyarwanda.

Mukura irateraguza bikanga igahora ishakisha kutamanuka mu cyiciro cya kabiri.   Abakunzi  ba  Ruhago    nyarwanda     bibaza icyo Mukura izira kikabayobera.Amavu n’amavuko y’umupira w’amaguru akomoka mu bisekura bya Mukura Victor sport kuko, muri  Astrida  niho  hakiniwe bwa mbere umupira w’amaguru.   

Ikipe   Mukura byavuye kuri Komine Mukura mu1961 kugeza n’ubu.Ikipe ya Mukura mu myaka yo  hambere    yagize ibigwi byiza igatwara ibikombe igatinya icya shampiyona gusa. Turebe Mukura  kuva 1980  kugera1994 yari ihagaze ite?ikipe Mukura yari ihagaze neza muri Ruhago nyarwanda kuko yatwaraga ibikombe bya Trophe Habyarimana cyangwa uwa gatanu Nyakanga kuko yagitwaye 1986 yongera kugitwara 1990.

Ibikombe byacaracaraga nabyo ntiyabireberaga izuba kuko yarabitwaraga. Mukura yagiraga abakinnyi mu ikipe y’igihugu kandi babanzaga mu kibuga uwo twaganiriye yampaye urugero rwabamwe  mu bakinnyi    bakinaga  mu  Amavubi:Rutayisire Emmanuel, Ngiruwonsanga      Emmanuel, Rutagengwa Charles  Alias  Runuya n, Camille Kayihura   na Gasangwa Celetsin Alias Tigana.Ubu Mukura ikinira kuzuza umubare w’amakipe akina shampiyona.

Ubwo twaganiraga  na bamwe mu bakunzi bayo   bo hambere bagize bati”ikipe yacu izaturwaza umutwe kuko nta kintu itweraka kandi tuba twashyizemo imbaraga nyinshi.

Ikindi kivugwa ku ikipe ya Mukura ni ukubura inkunga kuko kera Surfo yarayifashaga. Umwe mu basaza babanye na Mukura namubajije nimba hambere sosiyete yarajyaga   gufasha ikipe bikanyura muri Ferwafa?Ajya kunsubiza yagize  ati”ibyo  ntibyabagaho mwariyumvikaniraga   gusa.

Ese    ihungabana    ry’ikipe yanyu Mukura  rivahe?Hassan  riva  kuri  byinshi  kubera ko umukinnyi umaze kumenya gukina ikipe nka APR FC na Rayon sport zihita zimutwara,kandi kera ntawavaga  muri  Mukura ngo apfe kugenda gusa.Ikipe yawe bivugwa ko itaratwara igikombe    cya    shampiyo na kuva yakwitwa Mukura?Hassan  niba  itaragitwara ariko yatwaraga ibindi bisigaye  kandi  igaserukira u  Rwanda  mu  marushanwa ya Afrika.

Kuva urebye Mukura ni uwuhe mukino yakinnye ikawutsinda ukagushimisha?Umukino twatsinzemo ikipe ya Pantheres Noire kuri stade Regional tukayitwara Trophe Habyarimana hari tariki 05/07/1986 tukayitsinda   2 kuri 1   bigoranye. Umukino        Mukura  yatsinzwe  ukakubabaza n’uwuhe mwari mwahuye n’iyihe kipe?Hassan nabwo n’uwo twahuye na Pantheres noires kuri Trophe Habyarimana mu 1987 twatashye Stade Amahoro  ku munota wa mbere w’igice cya kabili tunanirwa kucyishyura idutwara igikombe.

Kuva watangira   kureba   umupira   ninde   Mukinnyi   haba muri Mukura cyangwa mu Rwanda wagushimishaga? Hassan ni uwitwa Runyinya Barabwiliza kuko yawuteraga agaramye kikajyamo. Ubuse nyuma yibi watanga izihe  nama  ku  ikipe  yawe ya Mukura?Hassan  ni uguhamagara abakunzi bayo tukayubaka n’ubwo bigoye kuko kera abacuruzi bo mu cyarabu nahandi hose batangaga umusanzu none ifaranga ririhishe  imikorere yarahindutse.

Mukura y’ubu iyo ubona nta gikombe itwara igahora irwanira kujya gukina mu cyiciro cyakabili ubyakira gute?Hassan bintera agahinda kenshi nta n’ubwo ari jyewe jyenyine kuko abakunzi ba Mukura twarumiwe, niba ari ubuswa bw’umutoza niba ari ubuswa bw’abakinnyi ntabwo tuzi impamvu kandi ikindi ntabwo Mukura ijya ibura umushahara nk’izindi kipe.

Abafana ba Mukura bahuye n’ibibazo bya jenoside,bityo bigera no ku bakinnyi   nabyo n’ikindi kibazo gikomye. Gusa Nyuma y’intambara ntabwo ikipe Mukura iritwara neza . Abashinzwe Mukura nimutange umuti amazi atararenga inkombe.

 

UMURUNGI Aline

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *