CLADHO yagaragaje ko ingengo y’imari ishorwa na Leta mu buhinzi ikiri ku kigero cyo hasi

Impuzamiryango iharanira uburenganzira bwa muntu (CLADHO) yavuze ko igiye gufasha abaturage mu guhangana n’ibibazo bikomeje kudindiza ubuhinzi n’ubworozi birimo imvura nyinshi igwa igatwara ibihingwa n’izuba ryinshi rikunze kugaragara mu bice by’Uburasirazuba bw’u Rwanda.

Sekanyange umuyobozi wa sosiyete sivile[photo archieves]

CLADHO yatangaje ibi mu kiganiro n’abanyamakuru harimo gukumira Ibiza byiganjemo izuba rikabije ryibasiye intara y’ Uburasirazuba mu mwaka ushize wa 2017 ayo mapfa akaba yariganje mu turere dutatu tw’Intara y’i Burasirazuba aritwo Kayonza, Kirehe na Nyagatare aho abaturage batuye utwo turere bendaga gusuhuka kubera ayo mapfa.

Mu kiganiro n’Abanyamakuru yagaragaje ko ingengo y’imari ishyirwa mu buhinzi ikiri hasi cyane hakurikijwe ikwiye kuba yakoreshwa kandi ko uruhare rw’umuturage mu kugena uko izakoreshwa rudakunze kugarukwaho.

Raporo y’imbanziriza mushinga y’ingengo y’imari ijya mu buhinzi yakozwe na CLADHO ku nkunga ya Actionaid na European Union.

Sekanyange Jean Leonard umuyobozi wa sosiyete sivile  yavuze ko Raporo y’imbanzirizamushinga y’ingengo y’imari y’ubuhinzi ikiri mu nyigo kandi ko ishobora guhinduka.

Yagize ati “Ibi tubikora  kuko Leta ingengo y’imari ishyira mu buhinzi igenda igabanuka buri mwaka, nubwo ingengo y’imari muri rusange yaba yiyongereye. Ubusanzwe umwuga w’ubuhinzi  ni umwe mubakorwa n’abaturage barenga 70% by’abanyarwanda niyo mpamvu bari guharanira yuko ingengo y’imari bakoresha yakwiyongera.

Ati “Imiryango itari iya Leta ifite impungenge z’uko ishoramari Leta ishyira mu buhinzi binyuze mu ngengo y’imari na ryo rigenda rigabanuka bishobora kuzateza ikibazo ku bukungu bw’u Rwanda,”

Bamwe mu baturage bitabiriye iki kiganiro banyunzwe niyi Raporo ariko bagaruka ku kibazo cyuko batabonye ingamba ndetse n’agahunda shya zijyanye n’ibiza kuko ni kimwe mubiteza umusaruro muke mu buhinzi.

Sekanyange yavuze ko iyi mbanziriza mushinga iri kuganirwaho kugirango bungurane ibitekerezo nk’uko mu minsi ishize bitabye inteko nshingamategeko y’u Rwanda kugira ngo na bo batange ibitekerezo cyangwa bagire bimwe bafataho ibyemezo bizeye ko bizashyirwa mu ngiro maze ubuhinzi butanga umusasururo bwitezweho bityo bizafasha abakora umwuga w'ubuhinzi kwihiza mubiribwa no gusagurira amasoko.

Nsabimana Francois

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *