Kiliziya Gaturika irasaba Perezida Kabila kwegura

Intambara yo mu gihugu cya Kongo –Kinshasa iburiwe umuti.Abasesenguzi batanga ingero nyinshi ariko ugasanga ntizihuza.Abavuga ko nyirabayazana yabaye abahoze mu butegetsi ku ngoma ya MRND mu Rwanda kuko bari batsinzwe bagahora bashaka kugaruka gutera.

Perezida Kabila ari kumwe na Papa Francis[photo archieves]

Abandi nabo bati:Intambara mu gihugu cya Kongo ibaye urudaca kuko irabica ikabicikiriza bamwe mu banyagihugu babaye uruvunge bahunga gakondo yabo ibaye nyamuranda kuko yabuze ikiyirandura ngo amahoro aboneke.Umwene gihugu wo muri Kongo yabuze kirengera kandi imwe mu miryango ivuga ko irengera ikiremwamuntu yibereye mu bucukuzi bw’amabuye y’agaciro.

Ese iki gihirahiro bazakivamo ryari?Burya ngo uziko hari igihe intambara itagira bayifuza ikajya kurangira batakiyifuza.Abakongomani intambara bayimazemo imyaka 22 none ibageze kubuce nk’imbagwa.Nta kitagira intangiriro ntanakitagira iherezo,ariko intambara yo muri Kongo yo yabuze iherezo. Imitwe y’inyeshyamba zirwanya buri gihugu niho zicumbika.

Intambara yatangiye bikino ikuraho ingoma ya Zayire none niya Perezida Kabila yabaye nka ya nkunguzi y’igikoba yikururira umunyotwe bigahana inkoyoyo.Intambara ziri muri Kongo yatewe no gucumbikira inyeshyamba zirwanya ubutegetsi bw’ibihugu biyikikije.Ibihugu byavugwaga mu 1996 harimo Rwanda,Uganda ni Burundi.

Intambara yararwanywe ikuraho Ingoma ya Zayire hamwe na Perezida wayo Mumbutu warumaze imyaka myinshi k’ubutegetsi.Muzee Kabila Ingoma ye ntiyamaze igihe kuko yabonye ubutegetsi 1997 ahita araswa asimburwa n’umuhungu we Gen Kabila.Umuriro waratse kuko ibihugu byahahuriye bishaka gupima intwaro byahawe n’amahanga kandi nayo yashakaga kugerageza izo mbunda bakoze.Ikindi cyatumye intambara ikara ikabica bigacika muri Kongo ni umutwe wa kinyeshyamba uhamaze imyaka myinshi warigometse ku ngoma ya Perezida Museveni w’igihugu cya Uganda hamwe ni inyeshyamba zigometse ku ngoma ya Perezida Kagame w’u Rwanda.Ibi rero nibyo byakajije intambara kandi  n’abamwe mu bazungu batishimiraga uko Kabila yabonye ubutegetsi.Amateka yerekana ko Muzee Kabila yigeze kuba mu ngabo za Murere zarwanyaga Mubutu ariko zikaza gutsindwa.

Intambara muri Congo iranze ibaye urudaca, ibicikiriza, kubera inyota y’ubutegetsi,ariko ubwo babagabo bambara amakunzu bateyemo ingoma ya Perezida Kabila irarangiye.Abakongomani bariho bararindagira mbese baheze mu gihirahiro.Intambara itangira uyifuza ikajya kurangira utayifuza. Abakongomani batangiye intambara none ibagejeje ku buce nk’imbagwa, buri kintu kigira imvo n’imvano. Inkunguzi y’igikoba yikururiramo umunyotwe, reka mbikore irabanza, narabikoze igaheruka. Abakongomani batangiye bigaragambya batwika amapine none urusasu rurabavugira mu mubili uwibyaga akahasiga ubuzima.Amabi yose ari muri Conga abakongomani nibo bayikururiye umunsi bifatanya n’umwanzi bakemera kugambanira ubutegetsi bigaragambya kandi ingoma ya Kabila nta kindi yakora itabarashe ngo ibatatanye.

Amateka y’ubukoloni hari igihe yanga akagaruka urugero:Nuko rero Rumumba yamaze kumenesha abakoloni agapfunyika ka kabutindi ukarenza urugo kakagaruka inkubirane maze abakoloni mu iturufu ya neo-colonilisme bakoresheje amafaranga yaguzwe umwana w’Imana agambaniwe n’intumwa ye Yuda Esikaliyote maze Yesu ati; ararutwa nutaravutse nyamunsi ntirengwa na Lumumba abazungu baba koloni baramwishe agambaniwe n’abakongomani bene wabo. Gasavubu, Cyombe,Kalonji, Leon, Nendaka na Mobutu wari ku isonga ry’abagambaniye, Lumumba yari yarababatije “cumvi ca bakoloni” byabagizeho ingaruka bibakoma ihanga Mobutu bose arabahumbahumba arabivugana maze nawe uti iki?Nti byaje gucira aho Mobutu nawe Kabila yaje kumwivugana ahorera Lumumba dore ko yari umutoni we cyane ariko Kabila yaje kubigeraho atewe inkunga n’u Rwanda hamwe na Uganda.

Uvoma yanga avoma ibiroha cyangwa se kuvomera mu rutete ntibyaje gutera kabiri, Kabila yaje gusubiranamo n’u Rwanda maze urwango ruba urudaca kugeza aya magingo ruba rurakaze haba indili ya FDLR kuko ihora ishaka gutera u Rwanda. Baje gupfa iki rero ntumbaze uko byagenze ibara umupfu gusa ikimbabaje kinteye n’agahinda n’inzirakarengane z’abantu bakomeje kubigwamo, bashira, barimbuka. Burya hangana abakundanye, abanyarwanda baba kongomani bafatanije na Kabila baje gushwana nawe uretse Ruberwa w’umunyamurenge wari umwe mu ba visi Perezida ba Congo, jye nemera kandi nshima yaje gutsindwa mu matora akemera Demokarasi ko atsinzwe none ubu akaba nta ngorane afite nta nabamuteraho amahane. Abaswayile bati; asiye kubali kushindwa si mushindaji (ubugabo ni ukwemera ko utsinzwe) kunyerera siko kugwa, na nanone kwemera gutsindwa ukayoboka niyo mahoro mu banyagihugu.

Ruberwa nawe yaje gukurikirwa na Gen. Nkunda waje nk’iya Gatera ari umurwanyi ruharwa yarakubitaga bagakangarana bakagwa bagwirirana babyuka bakamarana, vuba na bwangu afatanije na Mutebutsi bafashe umujyi wa Bukavu ntibawumazemo kabili maze bawuhubukamo esemama bashakaga iki?

 Wenda nibo bakizi amafuti y’umugabo nibwo buryo bwe sinjye wa hera hahera intambara zurudaca. Intambara irasenya niyubaka Nkunda akubutse i Bukavu yagarutse iwabo ku ivuko muri Nord Kivu ahashinga ibirindiro ntibyatinze ngo bimare kabiri maze Gen. Nkunda na Gen Ntaganda Bosco ubu ufungiye  mu munyururu w’i burayi aba aramugambaniye nk’uko nawe yagambaniye Thomas Rubanga ubu bafunganywe mu Buholandi mu rukiko mpuzamahanga.

Umurundi ati; urya muvandimwe ikonogora intumbi,  Gen Ntaganda, mbere yo kumwohereza mu rukiko mpuzamahanga yabanje gukozanyaho na Gen Mkenga Sultani kandi ari mwene wabo, maze Gen Makenga amurahira aho binikaga amamera, amwereka igihandure ubu abo bose barasubiranamo bapfa iki? Bapfuye urw’iyihe?

Kandi ari bene umugabo umwe bavuga ko umwanzi wabo ari FDLR nonese ubwabo bapfaga iki? Ubwabo barisubiranamo FDLR irimo ibarebera ibasekera mu gipfunsi ikubita agatwenge nk’aka bakame yagize iti; abandi bariho barya abana babo najye ndaho ndi Bakame. Koko Nkunda, Ntaganda, Mkenga bapfaga iki?barwaniriraga nde? Baroga kwinshi aba bavandimwe bapfuye iki? Reka najye ngire ndekeraho nawe uti iki?.Nyine ni ukonguko natangiye mbivuga Congo iraryozwa amaraso ya Lumumba yamenye dore ko Lumumba yapfuye gitagatifu, umwambari w’umwana agenda nka shebuja Lumumba rwose yapfuye nka Yesu Kirisitu bamushinyagurira bamupfuka ibitambaro mu maso bakamukubita bagira bati; fora  ninde ugukubise? Bamukubise urugendo rwose ari mu ndege kuva i Kinshasa  mpaka Lubumbashi mbese kwari nk’ukwa Yesu ku i Gologota. Lumumba yaguye hagati ya bagenzi be babili Mpolo na Okito nk’uko Yesu yaguye hagati y’ibisambo bibili maze nawe uti iki? Lumumba yapfuye yarabanje kubihanura nk’uko na Yesu yari yarahanuye urupfu rwe inshuro eshatu na Lumumba yagize ati; nzapfa nzira igihugu cyanjye.

Nzicwa n’umwirabura wahawe imbunda n’umuzungu nguko uko abazungu basize banduje itaka rya Congo bakarimenaho amaraso ya Patirice Lumumba wari inzira karengane none abakongomani aho gusyhira hamwe ngo bibuke umugenzi Camarade Lumumba ngo  bikure icyaha batewe n’abakoloni barasubiranamo ubwabo bitesha agaciro, umukoloni ariho abasekera mu gipfunsi, abakoloni ubwabo ejo bundi biyemereye ko aribo bishe Lumumba basabwa n’abana ba Lumumba babasaba impozamarira kuko abakoroni aribo bishe se, ukoze hasi akwibutsa gutera ibuye erega natwe abanyarwanda twari dukwiye gusaba impozamarira abakoloni kuko aribo bagandaguye umwami Rudahigwa,hamwe na se Musinga.

Ni byiza ko yagizwe intwari y’igihugu ku rwego rw’Imena ariko yagombaga kuba imanzi ku rwego rwa mbere kimwe na Fred Rwigema. Impfizi ibyara uko ibyagiye, intwari irapfa hakavuka iyindi,dore ko Rwigema yatangiye urugamba rwo kubohoza u Rwanda, yizigamye ku bamubanjirije, aragira ati; reka mvuge ku batubanjirije nibo baduteje iyi ntambwe n’intwari zacu, n’intwari zawe wowe gihugu cyiza kandi gifite itoto, urakabaho ndakotana nkugana.Na Rwigema akomoza kubamubanjirije aribo Rudahigwa nabandi. Ngarutse ku ntambara irimo ihindira muri Congo nubwo iri kure y’u Rwanda ariko sibyiza ko amaraso y’inzirakarengane ameneka.

Amatora ya Perezida muri Congo ashobora gusiga ihiye nihadafatwa izindi ngamba. Abasesengura baragira bati: Kuki umufaransa n’umubiligi batarwana ariko abakongomani bakabashuka bakarasana ?Kuki  abanyarwanda barwana n’abakongomani basangiye ubumwe muri Afurika yunze ubumwe, tubarirwa mu bihugu bimwe by’ibiyaga bigari barapfa iki na Kabira icyo bapfana kiruta icyo bapfa, barapfa iki na Kabila ?Abazungu baracyakoroniza Afurika.

Abakurikirana ibyo muri Congo na Perezida kabila na Kiliziya Gatulika imweguza basanga byararenze intera y’Amahoro kuko bikaze. Imiryango ishinzwe Amahoro nitabare.

 

Umusomyi wa journal ingenzi i Goma

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *