Umupira w’amaguru mu rujijo:Ferwafa ijye ibaza ikipe igiye gukina shampiyona umutungo fatizo.

Miroplast fc yananiwe kugera ku kibuga kubera amikoro. Abibuka mubihe byo hambere ikipe ya Miroplast yari ikomeye ntabwo yigeze inanirwa guhemba cyangwa kugera ku kibuga.Kuva FPR ifashe ubutegetsi nibwo ikipe ya Miroplast yarigarutse mu cyiciro cya mbere muri shampiyona y’u Rwanda,none isubiye mu cyiciro cya kabili aho yaturutse.Abandi bati:Iyi kipe yari ifite uruganda rwa Plastic rwari rukomeye kandi na Mironko nyirizina yaragifite imali nyinshi.Gushinga ikipe ntamikoro biteza ikibazo.

Ikipe ya Miroplast FC mu marembera[photo archieves]

Ikipe ya Miroplast niramuka itagarutse muri shampiyona izo yatsinze nta gihombo zizagira,ahubwo kizagira izayitsinze ,kuko buri kipe yatsinze Miroplast izaba igize igihombo kinini,kuko amanota zayikuyeho zizayamburwa.Imyaka isaga  iyindi yerekana ko Ferwafa ntaho iva ntanaho igana ,aho kwerekana ko ruhago nyarwanda itera imbere berekana ko isubira inyuma.

Abakunzi ba ruhago nyarwanda baganiriye n’ikinyamakuru ingenzinyayo .com bagitangarije ko mu mupira w’amaguru mu Rwanda harimo ikorosi rigoye kurisimbuka.Aha bagize bati:Amakipe yose arakennye,yewe nafashwa n’uturere nayo ararira ayo kwarika kuko inkunga bemera ntitangirwa igihe,bagakomeza  berekana ko niba bibananiye bareka kujya batangira shampiyona. Nk’ubu amakipe ntahembwa,amakipe aratanga amanota kugirengo umukinnyi abashe kubaho.Umwe mu bakozi ba Ferwafa baganiriye ni ingenzinyayo .com bakanga ko amazina yabo yatangazwa ,badutangarije ko ikipe zihemba ari imbarwa ,ahubwo bakaba bafite ubwoba ko shampiyona itazatangira cyane ko iziva mu ntara bizazigora kugera Kigali,mugihe nihatuye nka Miroplast yananiwe kugera ku kibuga.

Umurungi Aline

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *