U Rwanda n’u Burundi bazarebana igitsure cya politiki kugeza ryari?

Ibihugu  by’u Rwanda n’u Burundi bisangiye amateka bihuje n’ururimi kuko aho umurundi ari aravuga umunyarwanda akumva,nawe aravuga umurundi akumva.Amateka yerekana ko igihe cy’ubukoroijwe n’igihugu cy’u Bubiligi afite icyicaro gikuru muri Astrida mu Rwanda ariyo Huye y’ubu.

Perezida Nkurunziza na Mushiwabo Minisitiri w'ububanyi na mahanga[photo archieves]

Intandaro yabaye ubwigenge kuko hari abarundi bahungiye mu Rwanda n’abanyarwanda bahungira mu Burundi bikaba byari muri Repubulika ya mbere.Ubu rero biravugwa ko n’ubu urwikekwe rwabyukije umutwe hagati y’ibi bihugu.

Impamvu ingana ururo muri politiki, kuko ntaherezo ryayo,nk’uko byagaragaye mu isi.Ibihugu bibili bisangiye amateka,ururimi n’ibindi biravugwa ko muri iki gihe umubano utifashe neza kubera impamvu zitarajya ahagaragara.

Abasesengura politiki hagati y’ibi bihugu u Rwanda n’u Burundi bemeza ko idahagaze neza kuva igihe bamwe mu barundi bahungiraga mu Rwanda kubera ibibazo by’umutekano wari mu Burundi. Ikindi cyaje kuzana igitotsi ni igihe Depte Sezibera Richard wari uhagarariye u Rwanda muri EALA yajyaga mu gihugu cy’u Burundi bakabangamira umutekano we.

Abandi nabo bakemeza ko ikindi cyakomeje igitotsi ari igihe mu nama ya EALA byavugwaga ko igihugu cy’uBurundi kidatanga umusanzu. Ubu rero noneho igihugu cy’u Burundi cyatanze ikirego mu rukiko rwa EALA basaba ko Martin Ngoga nk’Umunyarwanda uyobora uwo muryango yakurwa k’ubuyobozi.Aha niho rwari ruzingiye kuko  Martin Ngoga yatorewe kuwuyobora.

Urukiko rw’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba rwanze ubusabe bwa Guverinoma y’u Burundi yasabaga ko ruhagarika Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’uyu muryango (EALA), Martin Ngoga, hamwe n’ibikorwa by’inteko byose kugeza igihe urubanza icyo gihugu cyashoye kivuga ko yatowe binyuranyije n’amategeko ruzarangirira.Urukiko rwa Afurika y’Iburasirazuba rwatangiye ukwezi kw’akazi kenshi kugeza ku wa 29 Werurwe 2018, aho rufite ingingo 15 rugomba kwigaho zirimo ibirego bitanu bigomba kumvwa.

Ibyo birego harimo icy’u Burundi bwareze busaba ko ibikorwa bya EALA bihagarikwa kugeza igihe urukiko ruzafatira umwanzuro ku itorwa rya Martin Ngoga ku buyobozi bwa EALA, buvuga ko ritakurikije amategeko ngo rikwiye gusubirwamo.Ku wa 19 Ukuboza 2017 nibwo Martin Ngoga yatorewe kuyobora EALA ariko ntibyishimirwa n’u Burundi bwifuzaga uwo mwanya kimwe na Tanzania. Icyo gihe amatora yashobotse ku munsi wa kabiri kuko uwabanje yasubitswe ubwo abadepite ba Tanzania n’ab’u Burundi batasubiraga mu cyumba cy’Inteko nyuma y’akaruhuko kakurikiye irahizwa ry’abadepite.Ku munsi wa kabiri nabwo amatora ntiyabaye abadepite b’u Burundi na Tanzania badahari ariko Umurundi Leontine Nzeyimana yari yiyamamaje abona amajwi atatu n’ubwo atari ahari.

Ibyo nibyo baheraho bavuga ko amatora atari akurikije amategeko kuko ngo ubusanzwe kugira ngo EALA ifate umwanzuro bisaba nibura buri gihugu kuba gihagarariwe na bibiri bya gatatu by’abadepite icyenda gifitemo.Mu gihe urubanza rutararangira, Guverinoma y’u Burundi yari yasabye ko urukiko rutegeka ko ibikorwa byose bya EALA byaba bihagaze nyamara iyi Nteko Ishinga amategeko yaratangiye imirimo itinze kubera ko Kenya yatinze gutora abayihagarariye.

Urukiko rwanze icyo cyifuzo, ruvuga ko ikirego cyatanzwe Martin Ngoga yaramaze gutorwa ndetse yararahiriye inshingano ze n’ibindi bikorwa by’inteko byaratangiye.Intumwa ya Leta y’u Burundi, Nestor Kayobera, ntiyanyuzwe n’uwo mwanzuro kuko ngo baregeye urukiko basaba ko rwihutira guhagarika ibikorwa bya EALA, kugira ngo habanze hemezwe niba Ngoga yaratowe bikurikije amategeko.Gusa abacamanza babaye nk’abagaragaza ko urubanza rwarengeranye ahubwo icyiza rwaburanwa byihuse kugira ngo rutazabangamira ibikorwa bya EALA.

Uwaburanaga mu izina rya EALA, Stephen Agaba, yashimye imyanzuro urukiko rwafashe.Iburanisha ryimuriwe ku munsi utaramenyekana.U Burundi muri aya matora bwavugaga ko ari bwo bugomba kuyobora EALA.Kuva iyi nteko yajyaho yayobowe na Abdulrahman O Kinana wo muri Tanzania (2001-2006); Abdirahim Haithar Haji Abdi wo muri Kenya (2007-2012); Margaret Nantongo Zziwa wegujwe agasimbuzwa Daniel Fred Kidega bo muri Uganda (2012-2017) na Martin Ngoga wo mu Rwanda watangiye manda y’imyaka itanu mu Ukuboza 2017.Mu bibazo byakurikiye itorwa rya Martin Ngoga harimo n’ishyirwaho rya Komisiyo ya EALA nk’urwego rufite inshingano nkuru z’Inteko zirimo gukurikirana ibikorwa byayo; kugena ibikorwa na gahunda z’inteko; gushyiraho abagize za komisiyo zisanzwe z’inteko n’ibindi.Abadepite ba Tanzania n’u Burundi basabye kuvana abadepite bayo muri iyo komisiyo, ku Burundi biremerwa ariko kuri Tanzania ntibyashoboka.

Gusa Abarundi baje kwemera gushyirwa muri iyo komisiyo.Mu iburanisha , Martin Ngoga yari mu rukiko Arusha, yaherekejwe na bamwe mu badepite bagenzi be barimo Fred Mukasa Mbidde wo muri Uganda. Depite Mbidde uri mu bakomiseri ba EALA ni umwe mu bagize iyi nteko baheruka guhabwa uburenganzira bwo gukurikirana imikirize y’urubanza mu izina ry’inteko.Burundi: Inyota y’ubutegetsi ikomeje kubiba urwangano.Ibihugu byinshi byo kumugabane w’Afurika usanga bigotwa n’inyota yo kugundira ubutegetsi .Isesengura butegetsi ryo muri Afurika ryerekana ko Abaperezida benshi bajyaho binyuze mu nzira z’intambara kuko haba harabayeho ubuhunzi.Igihugu cy’u Burundi nikimwe mubyugarijwe na Demokarasi igeze mu marembera kubera ko Perezida Nkurunziza ashaka guhindura itegeko nshinga ashingiye ko ngo byifujwe n’abaturage.Ubu rero biravugwa ko bamwe mu barundi badashyigikiye ko itegeko nshinga rivugururwa kugirengo Perezida Nkurunziza akomeze gutorerwa gutegeka abarundi batangiye kugerwa amajanja,bivugwa ko ubuzima bwabo bugeraniwe.Perezida Nkurunziza yafashe ubutegetsi anyuze inzira y’ishyamba,ikindi ni uko ubu bigaragarira buri wese ko u Burundi buri mu kaga kuko ingoma mputu yigaranzuye ingoma ntutsi.Ibi bigiye kuzamera nk’ibyo mu bihe byashize igihe nabwo yatorwaga hagakurikiraho ubuhunzi n’ubwicanyi.

Aha rero niho bahera  bagira bati:Ubutegetsi bw’u Burundi burateganya amatora ya referendumu muri Gicurasi uyu mwaka, abatavuga rumwe nabwo n’abadashyigikiye ko Itegeko Nshinga rivugururwa batangiye guterwa ubwoba,bagerwa amajanja bishobora no kubashyira mu kaga.Ese Demokarasi nimena amaraso?Demokarasi niyiharira ubutegetsi?Igihugu cy’ u Burundi kiba mu miryango mpuzamahanga cyangwa Perezida Nkurunziza azakora ibyo yifuza kugeza akuweho n’Imana yonyine. Imvugo yigeze kuba mu Burundi yagiraga iti:Nishyizeko nzikurako!!

Ibikorwa byo kwegera abaturage no kubasobanurira ingingo zizavugururwa mu itegeko Nshinga, rizaha amahirwe Perezida Nkurunziza yo kuguma ku butegetsi kugeza nibura mu 2034 , byaratangijwe ,kandi kubimukuraho birasaba imbunda nk’uko bivugwa nabatemeranywa nawe.Mu bigaragara ngo ubutegetsi bw’u Burundi buri gushishikariza rubanda kuzatora ‘yego’ aho abashaka guhingutsa ‘oya’ batazihanganirwa.Iri terabwoba kubadashyigikiye ivugururwa ry’itegeko Nshinga rishobora kubyutsa ubwicanyi n’ubuhunzi mu Burundi.Ibi rero ababitangaho amakuru bashingira kubyabaye mu matora y’ubushize.Itangazamakuru mpuzamahanga ry’Abafaransa RFI ryatangaje  ko abarwanashyaka ba FNL ya d’Agathon Rwasa ryatangiye kugabamwo ibitero ,bamwe bagafungwa kubera  kwigomeka kwihindurwa ry’itegeko Nshinga riha Nkurunziza amahirwe yo gukomeza gutegeka Abarundi.

Abarenga 50 bo muri FNL batangiye gutabwa muri yombi ,mu rwego rwo kubaca intege.Andi makuru yavuzwe cyane ngo Nkurunziza hamwe n’Imbonerakure zo mu ishyaka rye zakoze video ziyikwirakwiza aho zizi ko batemera ivugururwa ry’itegeko Nshinga nko mu ntara ya Muyinga babatera ubwoba.Amakuru ahamya ko iyo video igaragaza umuyobozi w’ishyaka riri ku butegetsi muri ako gace ashishikariza abaturage gufata no gushyikiriza ubutegetsi umuntu wese bazabona akangurira abandi kuzatora ‘oya’. Amakuru dukesha bamwe mu barundi bahungiye mu Rwanda bavuganye na bene wabo bakiri mu Burundi ngo iyo video imara iminota itatu n’amasegonda cumi na rimwe,iba yerekana uko umuyobozi w’ishyaka rya CNDD-FDD, akaba n’umunyamabanga wa Komini Butihinda, yatanze ubu butumwa ku baturage b’ahitwa Gahahe, bari bitabiriye ibikorwa by’umuganda.

Nk’uko twakomejwe tubitangarizwa n’uwo mudasigana ngo bamwe mubari muri uwo muganda urangiye bakorewe urugomo n’imbonerakure z’ishyaka riri k’ubutegetsi.Birababaje kubona umutegetsi wa Komine agira ati« Mubacungire hafi igihe cyose kuko bagamije gutoba; uwo muzafata ashishikariza abandi gutora ‘oya’ muzamudushyikirize. Si ngombwa ko polisi izirirwa ibizamo.Ibi rero ngo byateye abarundi benshi ubwoba kuburyo batangiye gufata utwangushye bagana mu bihugu bituranyi amayira akigendwa.Ikindi cyakangaranije abarundi ni ijambo ryavuzwe rigira riti: Abadutobera tuzakura amenyo ni bene abo.Abarwanashyaka b’ishyaka rya FNL ryo kwa Agathon Rwasa nibo bashyirwaga mu majwi n’uwo mutegetsi ,hamwe nabandi badashyigikiye  ko Perezida Nkurunziza yakwiha indi manda ya gatatu.

Perezida Nkurunziza yaherukaga gutorwa 2015 ,kandi nabwo imivu y’amaraso yaratembye mu gihugu hose.Abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagaragaje ko hari kubibwa umwuka w’iterabwoba hagamijwe kuzatoresha ‘yego’ ku ngufu.Iyi manda ngo ishobora kuzasiga  amatongo mu gihugu kubera ko bamwe bazaba barapfuye abandi barahunze. Imiryango mpuzamahanga niba ibaho nitabare abarundi Perezida Nkurunziza aveho.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *