Ibikorwa remezo birugarijwe

Hazakorwa iki?hazarekwa iki?Ministri Gatete niwe warushinzwe imali y’igihugu,ibyangirikaga bingana iki?ese raporo yahawe ihagaze ite?

Gatete Claver Minisitiri w'ibikorwa remezo[photo archieves]

Ibikorwa remezo umusingi w’iterambere mu gihugu ho bihagaze gute?.Intugunda zahato nato mu itangwa ry’amasoko nizo zabaye inzitizi zo gukora ibikorwa remezo ibiramba ,ahubwo hakarebwa inyungu za bamwe aho kuba iza rusange.Kugaba no kugabirwa no kunyagwa nimwe mu nzira iba muri politiki.Umunyepolitiki iyo agabiwe umuryango we n’inshuti bakoma amashyi naho yanyagwa bose bagahirima.

Gusimburana ku mwanya wa politiki bisaba gushishoza none Minisitri Gatete  azavugurura gute ibikorwa remezo bigaragaramo intege nkeya. Ijambo rikakaye ryakanze bamwe niryo Ministri Gatete yavuze mu ihererekanya bubasha we n’uwo yasimbuye,aho yavuzeko atazareberera imikorere mibi muri Ministri y’ibikorwa remezo(Mininfra)abumvise iryo jambo bose bagize bati:Ese ni ukutareberera ikorwa nabi?ni ukutareberera inyerezwa ry’umutungo wahatikiriraga?ni ukutareberera itangwa ryayo masoko yahabwaga bamwe akimwa abandi?Ikindi kibazo cyavuwe na Minisitri Gatete naho yavuze ngo ashyize imbere ibikorwa  byose bikajya binyura mu mucyo,nyuma y’imikorere idahwitse yagiye ivugwa mu bigo bishamikiye kuri Minisiteri yahawe kuyobora.

Aya ni amawe mu magambo yivugiwe na Ministri Gatete ubwe.Umunyepolitiki avuga ataziga yamara kunanirwa atangiye gusabwa ibisobanuro akicuza impamvu yavuze rya jambo.Ibikorwa remezo ubundi bihagaze gute mu Rwanda?Imyaka irenga 35 ishize bivugwamo ibibazo by’ingutu,hibukwa iyubakwa ry’imwe mu mihanda mu gihe cya Nzirorera Joseph ayobora iyo Minisiteri.

Mwibuke ibikorwa byatagangaye. Minisitri Gatete arasabwa kuvugurura Gaz yo ku kiyaga cya Kivu yaheze mu mishanga.Ministri Gatete ntabwo yavuga ko atazi umushinga wa Rukarara kandi ariwe warushinzwe Imali y’Igihugu?ubuse Rukarara yarakoze cyangwa ntiyakoze?ese niba yarakoze icanira abaturage bangana gute?Umushinga w’Akanyaru mu murenge wa Ngoma wo ucanira abaturage bangana iki mu karere ka Nyaruguru?Umukuru w’Igihugu yigeze kugaruka ku ikorwa ry’imihanda bikaba byari muri Kanama 2017 ubwo icyo gihe yakiraga indahiro zabagize guverinoma nshya,kuko icyo kigihe yatangaje ko bubaka imihanda ukagirengo n’inzira y’ibirenge. Umukuru w’Ihiguhu yabanengaga ko bubaka metero zirindwi ukazasanga zahindutse eshatu.

Icyo gihe yanenze imikorere ya Mininfra, ati “Bikorwa n’abakozi. Abakozi bawe nimutavugana nabo, niba mudakurikirana ibyo bakora mukora iki?”Aha rero bose bigira ba ntibindeba ,nzakorera ku ijisho byapfa byakira ntumbaze.Kudatinya umugayo ngo nibyo byica ibikorwa bimwe na bimwe.

Amasoko atubutse atangwa  hakurikijwe,nigererayo,nziranye na Afande,nziranye na Ministri,nziranye no mu cyama n’ibindi nk’ibyo bituma bamwe bahorana amasoko yo kubaka ibikorwa bya Leta kandi bakabikora nabi.Ibitaro bya Karongi byubatswe muri stade Gatwaro byatangiye kwiyasa.Ni ikibazo Minisitiri Gatete yavuze ko azashyiramo imbaraga, kuko iyi Minisiteri inyuzwamo amafaranga menshi kandi aba ategerejweho guhindura ibintu byinshi mu buzima bw’igihugu.

Yagize ati “Nicyo kintu gikomeye mu by’ukuri kuko birababaje, cyane ko amafaranga menshi dushyira mu mihanda ni amafaranga aba yagujijwe, ayo tuba twavanye mu baterankunga, ni amafaranga tuba tuzishyura nk’umwenda.”Imvugo n’ingiro bizahura ryari?nonese ni gute hafatwa ideni rigakoreshwa nabi?ikindi abanyarwanda bibaza ni nide wanyereje umutundo akaba yarawugaruje?Kwiga imishinga neza igakoreshwa nabi nibyo bikomeje kuba ikibazo ,nkaho Ministri Gatete yagize ati”iyo adakoreshejwe kugira ngo tubone icyo ayo mafaranga yagombaga gukora, ntabwo twaba tubonye umusaruro twaba twiteze.

Niyo mpamvu rero kureba uburyo iyo mihanda ikorwa, n’uburyo habaho kuyisana iyo imaze gukorwa kugira ngo ntiyangirike vuba, ari inshingano zacu tugomba kuzashyiramo imbaraga zidasanzwe.”Umuhanda wubakwa satanu ugatahwa bwacya ugasanga wangiritse byo byabazwa nde?Minisitiri Gatete yanabajijwe ikibazo kijyanye n’ibaruwa bivugwa ko yanditswe n’ibigo bishamikiye kuri Mininfra birimo WASAC, abakozi bamwe bagaragaza icyenewabo mu mitangire y’akazi, bikagaruka cyane kuri James Musoni wari Minisitiri w’ibikorwa remezo?Haribazwa niba abo Musoni James yahaye akazi bazirukanwa cyangwa niba bazakagumamo?Ubusesenguzi niba hari abo yagahaye batagashoboye basererrwa niba hari abo yagahaye bagashoboye bagakomeza.

Minisitiri Gatete yavuze ko aribwo agishyikirizwa inshingano zo kuyobora iyi Minisiteri, ariko akaba agiye kumenya ibiyiberamo kugira ngo amenye ikigomba gukorwa.Yakomeje agira ati “Ibyo aribyo byose, icyo dukurikiza nka leta gusa, ni ibisanzwe kuko ubundi guhabwa akazi bigira uburyo bikorwa buciye mu mucyo, kandi nta cyenewabo, nta ki, ibyo ntabwo ari ibintu bikibaho.”

Ihomba rya Elctrogaz ryo ryazabazwa nde?ese ubu ho bihagaze gute?Umuhanda Remera ,Kicukiro  na Nyabugogo washinzweho amapoto y’amashanyarazi hatanzwe isoko bukeye batanga isoko ryo kuwagura,ubwo icyo gihombo cyabazwa nde?Ubu rero twese, kimwe n’ibindi bigo bitari ibya Mininfra, tugendere ku mabwiriza amwe ya leta kugira ngo abantu bose bajya mu kazi babe bafite ukuntu bakajyaho, mu buryo buzwi bikorewe mu mucyo, kandi noneho n’ibyo bagiye gukora tureba uko buzuza inshingano zabo ku buryo ari ikintu tuzashyiramo n’ingufu cyane.

Kuko iyi ni Minisiteri ijyamo amafaranga atagira uko angana, kandi agenewe kugira ngo atange umusaruro ku banyarwanda bose.”Yavuze ko igihe yasanga icyo kibazo cyarabayemo hagomba kurebwa uko gikemurwa, hakurikijwe amategeko. Abantu batandukanye bose basanga imvugo za bamwe mu bayobozi zibatera kwibaza,kuko ibivugirwa mu ruhame cyangwa ibitangarizwa itangazamakuru bitandukanye nibyo bakorera mu biro.

Ibintu  bikorerwa abanyarwanda bagomba no kumenya impamvu bitakozwe.Ibikorwa remezo bitakozwe neza bigira ingaruka ku ba nyagihugu cyane nk’iyo imvura iguye ari nyinshi umuhanda ugacika kubera gukorwa nabi .

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *