Kaminuza ya Gitwe: Nta bomboli bomboli yigeze iharangwa

Kaminuza ya Gitwe  ibarizwa mu murenge wa Bweramana mu karere ka Ruhango yafunguye imiryango mu 1993, ikaba ari Kaminuza yigenga, ifite abanyeshuri bagera ku 1000, umwihariko wayo ni uko ariyo Kaminuza ya kabiri mu Rwanda yunganira iya Leta  kwigisha ishami ry’ubuganga (medicine).

Dr. Rugengande Jered wari umuyobozi w'univerisiti y' i Gitwe[photo archieves]

Iyi Kaminuza yahinduye ubuzima bw’abaturage b’i Gitwe kuko uwubatse inzu irakodeshwa,ucuruza aragurirwa n’ibindi byose byungura rubanda wo mu cyaro.Nta byera ngo de!! Dr Rugengande Jerad nabo bari kumwe ntibabikozwa nyuma yahoo birukaniwe.

Ukuri kwatsinze ikinyoma kuko umwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza ya Gitwe yamennye ibanga ryiherekeje ruwa ingana  2.500.000 frw kugirengo batezemo ibibazo hagamijwe gusenya ibyagezweho.

Abasesenguzi bo bemeza ko iyo uwo mwakoranaga umusezereye hatangira kuzamo amakimbirane ,bikaba aribyo byabaye hagati ya Dr Rugengande Jered na Kaminuza ya Gitwe yarabereye umuyobozi. Kunanirwa inshingano niyo nzira rukumbi ituma usezererwa .

Nyuma yaho mu kinyamakuru  Ukwezi .com hasohokeyemo inkuru yemezaga ko muri Kaminuza ya Gitwe harimo bomboli bomboli,hakiyongeraho ko harimo ibibazo bitandukanye,aribyo amacakubili,icyenewabo n’amanyanga byayokamye. Abantu batandukanye baba abakora imirimo itandukanye mu karere ka Ruhango ariho Kaminuza ya Gitwe ibarizwa hakiyongeraho abalimu n’abanyeshuri bakora muri iyo Kaminuza bose bemeza ko ibuavuzwe ari ibinyoma bihanitse bigamije gusenya.

Umwe mubaganiriye n’ikinyamakuru ingenzi,ariko akanga ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we  yagitangarije ko Dr Rugengande wayoboraga Kaminuza ya Gitwe atarakwiye kuvuga ariya magambo kuko yahakoraga hakora n’umugore we hakaza umwana we,ukongeraho mwishywa we akaba yari yaranahaye akazi ba mwana we (ni ukuvuga ko abana babo bashakanye)uyu muturage ati: Dr Rugengande niwe ahubwo wubatse akazu kuko yagiye mu mutungo utari uwe ashyiramo umuryango we.

Amakuru dukesha ikinyamakuru Ukwezi  .com ni ruswa yari yemerewe ’umunyeshuri wivugira ko yemerewe ruswa ya miliyoni ebyiri n’igice ngo ajye kugambanira iyi Kaminuza. Hagize usesengura yasanga intandaro yo gushaka gusenya Kaminuza ya Gitwe yaragiye iva ku mafaranga yibwaga na bamwe mu bakozi birukanywe kuko hari n’inyandiko dufitiye kopi zibyerekana.Dr Rugengande Jerad yatangaje ko Kaminuza ya Gitwe yagiye itira ibikoresho kandi byanditseho n’imashini zikoresha umuriro bityo bikaba bitangaje  mu kinyom agihanitse .

Twagerageje gushaka Dr Rugengande kugirengo tuvugane ntibyadukundira ariko nibizakunda tuzamuvugisha agire icyo adutangariza kigendanye n’iyubaka ryicyenewabo kandi nawe afitemo umuryango ukoramo.  Umwe mu balimu bigisha  muri Laburatwari muri Kaminuza ya Gitwe tuganira nawe yanze ko amazina ye yatangazwa ,ariko antangariza ko ibikoresho bihari bihagije kandi byujuje ubuziranenge.Namubajije impamvu hari abavuga ko nta bikoresho biri muri Laburatwari? Ansubiz ayagize ati:Iyo uvuye mu kazi kubera amakosa ugenda usebya aho uvuye kugirengo wikureho icyasha.

Yagize ati:"Ubu muri Kaminuza ya Gitwe hari abanyeshuri bishyurirwa na FARG ,ariko uwari ubishinzwe yagiye akoramo amakosa none FARG ntirishyura Kmainuza,ubwo uwo niwe wavuga ko ariwe wakoraga byiza."

Umwanankundi Marceline nawe yumvikanye mu nkuru zitandukanye,ariko nawe ngo ibyo yaba yaratangaje ntaho bihuriye ,kandi ngo yabivuze kuko yirukanywe.Umunyeshuri Leuben Ndayegamiye  akaba ariwe muyobozi w’abanyeshuri biga muri Kaminuza ya Gitwe ,akabavuganira n’ibindi byose bakenera aganira n’itangazamakuru yagize ati:"Umwanankundi Marceline agikora muri Kaminuza ya Gitwe hamwe n’irindi tsinda ry’abantu ntamenye neza bari bafatanije umugambi wo kubangamira Kaminuza bakaza no kunyemerera amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni ebyeri n’igice (2.500.000 frw) ariko nagize ubwoba ndabyanga."

Leuben yakomeje atangariza itangazamakuru  agira ati: "Bansabaga gusinya ku mabaruwa atandukanye ko muri Kaminuza ya Gitwe harimo ibibazo byinshi none bakayajyana mu nzego za Leta zo hejuru."

Urujijo rushobora kuzavamo ukuri ni aho Umwanankundi hari ikiganiro cye yatanze mu nzego zose natwe dufitiye kopi yemerako yahaye umunyeshuri Leuben  anagana n’ibihumbi cumi na bitanu by’u Rwanda(15.000 frw).Mu ijwi rya Umwanankundi byumvikana ko yahaye umunyeshuri Leuben amafaranga yo kumufasha mu rugendo ajya  gutanga ibibazo abanyeshuri bafite.  

Ayo majwi Umwanankundi yemerako yamufashe amajwi akaza kuyatangaza. Umunyeshuri Leuben yatangarije itangazamakuru ko Umwanankundi amubeshyera,kuko we yakomeje atangaza ko Umwanankundi amureze byaba bibaye nk’imbarutso yo gukemura amakimbirane babibye muri Kaminuza ya Gitwe bagamije kuyisenya ,kuko intego yabo kwari ugushyira abanyeshuri mu kaga.

Leuben we  asanga bari bagamije  kwica ubuzima bwabo. Murangira Joseph nawe ni umwalimu wigisha muri Kaminuza ya Gitwe yamaganye ikinyoma cya Umwanankundi wavuze ku bikoresho byo muri Laburatwari avaga ko bidahagije. Murangira we yiyemerera ko buri gikoresho cyose gifite inyemezabwishyu kandi bikaba bifite ibirango byanditseho n’imashini nk’uko twabigaragaje haruguru.Ibyansikishijwe imashini ntibishobora guibika cyangwa ngo biveho bityo ntawatira igikoresho ngo ashyireho izana rye.

Murangira we akaba asaba Umwanankundi ko yazatanga urugero rumwe rw’umwalimu wigisha atagira impamyabumenyi. Kaminuza ya Gitwe yafunguriwe n’uwari Ministri w’uburezi Papias Malimba n’itsinda bari kumwe kuko basanz eibisabwa byuzuye.

Abakora muri kaminuza ya Gitwe bose basaba akazi bakagahabwa ntawe ugirana isano na nuyihagarariye ariwe Urayeneza Gerard.Umwe mu bakora mu bitaro bya Kaminuza ya Gitwe aganira n’itangazamakuru nawe ntiyatandukanye na bagenzi be kuko yagize ati”nanjye nkoraha mvuka  mu karere ka Huye nta sano ngirana na Urayeneza cyangwa umugore we nakoze ikizamini mpabwa kazi kandi ikindi abakozi benshi dukora mu bitaro hafi95% batangwa na Minisiteri y’ubuzima ,kandi uwaha amatiku agaciro yaba asubiz au Rwanda inyuma.

Naganiriye n’umukozi wo muri Ministeri y’Abakozi n’umulimo mubaza niba ikigo kigenga hagize uhakora afitanye isano n’undi byaba ari ikosa?ansubiz ayagize ati”guhabwa akazi warakigiye nta cyaha cyaba kirimo niyo haba muri Leta hagatangwa ikizamini ukagitsinda wakora.

Inkuru zatambutse mu kinyamakuru Ukwezi zavugaga ko Kaminuza ya Gitwe harimo ibibazo hagaragayemo umuyobozi wa Hec Bwana Muvunyi. Aha rero abasesenguye basanga haribyo yirengagije mugihe amaze igihe kinini k’ubuyobozi akaba nta nakimw eatazi. Twagerageje kumuvugisha ntibyakunda ,ariko mu nkuru z’ubutaha tuazamushaka. Ibibazo bisenya bikwiye guteshwa agaciro kuko ariryo hamwe rya Leta y’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *