Umuryango wa Nyakwigendera Rwigara uti”twishyize mu maboko y’imana gusa!!

Anne Rwigara we ngo imana yabaremye niyo ibazi naho umwana w’umuntu ntacyo azahindura ku igeno bagenewe niyabaremye.

Umuryango wa nyakwigendera Rwigara[photo archieves]

Ibihe biha ibindi kugirengo buri wese agire icyo atekereza cyejo hazaza.Muri ikigihe biravugwa ko umuryango wa Nyakwigendera Rwigara ukomeje kugarizwa n’ibibazo byuruhuri bo bavuga ko bishamikiye kuri politiki.

Ibibazo bijya gutangira bigakurura urwikekwe byavuye k’urupfu rwa Rwigara rutavuzweho rumwe hagati yinzego za Leta zavugaga yazize impanuka ,naho umuryango we ukuvugako yishwe.Nyuma yibyo haje kuvuka ikindi kibazo cyavuzweho mu rwego rwa Politiki cyerekanaga ko Diane Rwigara ashaka kwiyamamariza kuba Perezidante w’u Rwanda.

Abasesengura uko Diane Rwigara yabitangije kugeza yangirwa nyumma agashinga umutwe w’ishyaka witwa People Salvation Movemen itabaza basanga byarangize izindi ngaruka.

Inkurikizi: Gufungwa hakurikijwe iki?gufungwa harebwe ikihe cyaha? Ababonye igikorwa cyo gutangira kwamamaza abakandida bahataniraga umwanya w’umukuru w’igihugu na Diane agashinga ishyaka uwo munsi bibajije byinshi banatangira kubibonamo ikibazo,ariko nyiri ubwite we akatangariza itangazamakuru ko yumva ari uburenganzira bwe bwo gukora politiki cyane ko mu Rwanda bavuga ko hari ubwisanzure.Ikindi kitemerwa n’umuryango wo kwa nyakwigendera Rwigara bigatuma bishyira mu maboko y’Imana ngo ni uburyo hari umutungo basahuhwe kongeraho ko batsinze Leta (umujyi wa Kigali ugatangira no kubishyura nyuma ukabihagarika).Amadeni y’amabanki yazanye irindi hurizo rikomeye muri cyamunara y’imitungo yo kwa Rwigara kuko batemera ayo madeni.Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imisoro n’Amahoro (RRA),  mu kwezi k’Ugushyingo 2017, nibwo cyatangiye gutangaza ko kizateza cyamunara umutungo wa Rwigara ugizwe n’uruganda rw’itabi rwitwa Premier Tobacco Company.’.

Abo muri uwo muryango baganira n’itangazamakuru bo bavugaga ko mbere yuko bababatereza cyamunara babanje kubafungira uruganda ,kugeza n’ubwo hakorerwaga naabo batazi.

RRA yo yagaragazaga ko Rwigara yishyuzwa ibirarane by’imisoro yo kuva 2012 ingana na miliyali esheshatu z’amafaranga y’u Rwanda ava k’ubucuruzi bw’uruganda rukora itabi rwitwa ‘Premier Tobacco Company.’.RRA yo yatangazaga ko yaganiriye n’umuryango wa Rwigara ukerekwa ko ufite uburenganzira bwo kwishyura uyu mwenda mu byiciro, ugakomeza imirimo y’uruganda ariko ukabyanga. Uruhande rw’umuryango wa Nyakwigendera Rwigara wo watangarije itangazamakuru ko wareze ikirego mu rukiko rw’ubucuruzi,aho washinjaga RRA gufatira bimwe mu bikoresho by’uruganda kongeraho n’amwe mu makonti yarwo ari mu mabanki atandukanye bikarutera igihombo gikabije.

Higeze kuba ikiganiro n’abanyamakuru  n’umukomiseri mukuru wa RRA Tusabe Richard, aho yabajijwe impamvu bataratangira guteza cyamunara imitungo yo kwa Rwigara nk’uko babivuze nyamara uyu muryango ntacyo wubahirije kigaragara ko cyatambamira icyamunara.Ibihe bitandukanye byose byerekanaga ko umutungo wa Rwigara uri mu bibazo guhera ku bibanza bye bitarubakwa nk’ikiri munsi y’umuhanda kongeraho inzu iri i Karongi itaruzuzwa.Tusabe yasobanuye ko kuba umuryango wa Rwigara hari abandi bantu benshi cyane cyane amabanki bawishyuza imyenda ubafitiye, akaba ari imwe mu mpamvu yatindije icyamunara.Yagize ati “Icyabitindije ni amategeko, hari ibigomba kubahirizwa.

Ba nyiri Premier Tobacco Company, bafitiye imyenda abantu benshi cyane cyane amabanki. Ayo mabanki hari amafaranga abishyuza kuko naho bakoze ubuhemu bwo kutishyura ku gihe, na bo bakaba bashaka gutangiza inzira yo guteza cyamunara.”Yakomeje avuga ko RRA n’ayo mabanki bagomba kugena agaciro k’imitungo izatezwa cyamunara nk’uko amategeko abiteganya, ibi ngo bikaba bitazarenza ukwezi kwa kabiri bitarangiye ngo hatangazwe icyamunara.Ati “Icyo nakwizeza ni uko uku kwezi kwa kabiri turakorana n’abandi bantu bafitiye amafaranga kugira ngo dushobore kureba ko bagaruza amafaranga babafitiye, natwe tugaruze amafaranga bafitiye Leta.”Ibi Tusabe yabivugaga mbere yo guteza cyamunara umutungo wa Rwigara.Icyatunguranye ni uko agaciro umutungo warufite atariko wahawe.Icyakora Ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro n’amahoro kivuga ko mbere yo gutanga itangazo rya cyamunara umuryango wa Rwigara ufite uburenganzira bwo kwishyura.Mu rubanza abo mu muryango wa Rwigara barezemo RRA, mu rukiko rw’ubucuruzi rwa Nyarugenge, bavuze ko iki kigo cyatwaye mudasobwa z’uruganda ndetse n’ibitabo by’ubucuruzi bigatuma imirimo idakomeza.

Bavuga kandi ko konti z’urwo ruganda ziri muri Equity Bank na Ecobank zafatiriwe ndetse ububiko bw’ibicuruzwa n’ibikoresho byifashishwa mu gukora itabi bwafunzwe, aho RRA yashyizeho ingufuri ndetse uruganda rugahabwa n’abarinzi bashya.Tusabe yasobanuye ko uruganda rutigeze rufungwa ahubwo icyo basabye ari uko rukomeza gukora ariko RRA igafatanya na ba nyirarwo kurucunga, kugira ngo ibyagurishijwe bivemo ubwishyu bw’umwenda. Gusa ngo abo kwa Rwigara ntibabyemeye bityo bahitamo guhagarika imirimo y’uruganda ku bushake.

Ati “Ni ubushake bwabo kuba barahagaritse ibikorwa n’uyu munsi bashatse gusubukura ibikorwa bakora ariko amafaranga bacuruza akagira icyo ajya kugabanya kuri wa mwenda. Bitabujije ko twakumvikana amafaranga basigarana kugira ngo uruganda rukomeze gukora, ariko natwe hari icyo dukuramo kugira ngo umwenda ugabanuke.”Akomeza agira ati “Ntabwo twafunze uruganda, nta nyungu dufite yo gufunga uruganda kuko natwe icyo dushinzwe ni uguteza imbere ubucuruzi kugira ngo dukomeze kubona amafaranga y’imisoro n’amahoro.”Itegeko rigenga imitunganyirize y’isoresha riteganya.

Anne Rwigara nk’umwe mubo kwa Rwigara we iyo abajijwe uko yabonye cyamunara cyangwa uko abona igiye guteza ibyasigaye we avuga ko ntakindi yarenzaho kuko ngo bazagana inkiko zindi zagutse ku mipaka kuko izo mu Rwanda zo zabimye ubutabera.Icyo abo kwa Rwigara batemera  ni amadeni bashinjwa kandi batabagaragariza uko bayagiyemo.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *