Igitugu cy’ingoma ya Karuranga Ephrem na Karangwa John kirenze icya Tom Rwagasana mu gihe gito cyane mu itorero rya ADEPR bayigabiwe

ADEPR niyihe shusho yatangwa kugirengo iyoborwe ituje?hatarimo munyangire,munyumvishirize,naragabiwe,nigerera muri FPR,ngirana isano na Ministri runaka,ndi mwene wabo na Afande runaka n’ibindi nkibyo bihutza umukiristu bikamubuza gusenga imana atuje. Inkubiri yahato nahato mu itorero rya ADEPR ishingiye ku gitugu niyo imaze kurenganya rubanda rutagira kivugira.

Nyobozi ya Karuranga muri ADEPR irakekwaho itonesha[photo archieves]

Inkuru yacu irerekana ko mu itorero rya ADEPR harimo ibibazo kandi umuvugizi wayo ushinzwe ubuzima bwayo Pasiteri Karangwa John akaba adashobora kubitangaho amakuru,kuko iteka turamuhamagara akatubwirako ari munama. Pasiteri Karangwa we avuga ko yagabiwe n’umunyabubasha ko ntacyo abavuga bamukoraho . Iyi ngoma ya Karangwa John yabanje kuziba icyuho kuko yari isimbuye iya Tom Rwagasana. Inzubacyuho irangiye habaye amatora ataravuzweho rumwe.

Dore uko amatora yagenze yo kuwa 17/werurwe akabera kuri Dove Hotel ku Gisozi,iyi biro nyobozi n’ubwo yashyizweho bikavugwa ko habaye amatora,ariko hari nabayarenganiyemo .Icyatunguranye kuri uwo munsi w’amatora ni uburyo nyobozi ya ADEPR (CA)yagiye i Nyarutarama kuri Hotel yitwa Potofino bakahahurira n’inzego za Leta zari ziyobowe na Kangwagye Justus ukora muri RGB akabaha amabwiriza ngenderwaho akaza no kubahirizwa.

Umwe mubari muriyo nama aganira n’ikinyamakuru ingenzinyayo.com akanga ko twatangaza amazina ye kubera umutekano we yagize ati”ibyo nahahuriye nabyo byanteye ubwoba kuko twahawe amabwiriza yabagomba gutorwa nk’uko byakozwe munzibacyuho. Aha rero niho Karuranga Ephrem yahise anatangira amazina yabo yifuza ko basezererwa. Amakuru atugeraho ava muri ADEPR imbere ashimangira ko Rev Karuranga Ephrem yasabye inzego za Leta kumuba hafi kubera igikorwa cyo kwirukana abapasiteri mu buryo bwishe itegeko ry’igihugu n’iry’itorero . Abamugiriye inama bamubwiyeko abyita icyiruhuko cy’izabukuru.

Igitigu cyo gutora abifuzwa na Kangwagye Justus wavugaga ko ahagarariye FPR cyashyizwe kubayobora indembo kongeraho uturere. Ikinyoma kimaze gutsinda ukuri hanemejwe abazayobora ADEPR  bahise bakomereza muri Dove Hotel ku Gisozi barangiza umuhango wiswe ikinamico mu matora ya nyobozi,naho inzirakarengane zirukanwa amaguru adakora hasi. Mu cyumba cyo gutoreramo haje kubamo ikibazo kuko bagiye kwiherera bagaruka basoma urutonde rwuko batoye Rev Karuranga Ephrem bivugwa ko ariwe muvugizi wa ADEPR ku rwego rw’igihugu. Rev Karuranga nawe yahise atangariza abaraho abayobora indembo.

Ijambo ryakangaranije abari muri Dove Hotel kuko ritari ryitezwe ni iryo Rev Karuranga Ephrem yatangaje asoma amazina yabashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru kandi batarabisabye. Kubera kwihangana bashimiye umwami Yesu kuko ariwe uzi ubuzima bwabo. Mu nkuru zacu zubushize twari twaberetse amazina yabashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru ku gahato: Rev Kagibwami Tharcisse yayoboraga ururembo rw’iburasirazuba yavutse 1957,Rev Rurangirwa Emmanuel yayoboraga ururembo rw’amajyaruguru yavuyse 1958,

Rev Cyiza Thadeo wari umushumba  wungirije mu rurembo rw’amajyaruguru yavutse 1958, Rev Rurangwa Louis Sengorl yayoboraga akarere ka Gakenke Yavutse 1955, Rev Nsengiyumva Innocent yayoboraga akarere ka Nyabihu yavutse 1956, Rev Mukarage Philberet yayoboraga akarere ka Gatsibo yavutse 1957. Aba bose ntawari wakageza imyaka 60 basi ngo bigenderweho .twababjije igihe umuntu ashyirirwa mu kiruhuko cy’izabukuru, umwe mubo twaganiriye yanze ko amazina ye yatangazwa maze adutangariza ko n’ikigo gishinzwe ubwiteganyirize RSSB kitigeze cyemera ubwo bwiteganyirize bwabashyizwe mu kiruhuko na ADEPR kuko hishwe itegeko rya Leta hamwe n’iry’itorero.

igiteye agahinda kikanibazwaho na benshi ni uko abirukanywe n’inogma ya Rev Karurangwa  Ephrem na Rev Karangwa John bari barafashe amadeni mu mabanki kandi barasinyiwe n’umukoresha ariwe ADEPR, bizwiho iyo wafashe ideni ugasinyirwa n’umukoresha uba wishyura umushahara, none ubu imitungo yabo bashumba birukanywe igiye gutezwa cyamunara kubera guhemukirwa na nyobozi ya ADEPR.

Ibi byakozwe bica itegeko nkana babigambiriye kuko bishe itegeko ry’igihugu n’iry’itorero rivuga kubigenderwaho kugirango umukunzi ashyirwe mu kiruhuko cy’izabukuru ko agomba kuba afite imyaka 65 y’amavuko. amategeko agenga ADEPR arimu igazeti ya Leta nimero 34 yo kuwa 26/08/2013 mu ngingo ya 34 bivugwa ko iyo ayjya kujya mu kiruhuko cy’izabukuru ataruzuza imyaka we ubwe yandikira umukoresha we abimusaba.

Ingoma ya Rev Karangwa John ishinjwa kurobanura no gutonesha ku butoni: Urugero hari abasigaye mu kazi kandi bakuze kurenza abirukanywe.Rev Kamali Silas ayobora akarere ka Kayonza yavutse 1954, Rev Ruyenzi Ernest ayobora akarere ka Gasabo yavutse 1957, Rev Ndatangaye Hagaye Kaboyi ayobora akarere ka Kirehe yavutse 1958, Rev Kwizera Elysee ayobora paruwase ya Gatenga akarere ka Kicukiro yavutse 1956, Rev Gasilikare Gratien ayobora paruwase Kayanga mu karere ka Gasabo yavutse 1953, Rev Sebugorore Henry ayobora paruwase Remera yo mu karere ka Gasabo yavutse 1957, Rev Ruberanziza Alphonse ayobora paruwase nyarubande akarere ka Musanze yavutse 1952. Ibi rero byakozwe hishwe amategeko yose ateganya ikiruhuko cy’izabukuru. Abazi amategeko ya ADEPR kuva yashingwa mu 1940 ngo nibwo hakozwe itonesha rirengeje n’akarengane karengeje urugero.

Icyifuzo cya benshi ni uko hakurikizwa amategeko abarenganijwe bakarenganurwa, aha rero niho hibazwa niba uzajya agabirwa ADEPR azajya aza afite abo yirukana nabo azajya atonesha. Ibi bibaye byiza byagakemutse mu mpande zombi babiganiriyeho hatabayemo munyangire na munyumvishirize buri wese akagira uburenganzira bwe. Iyi nkubiri nidahagarikwa ADEPR irabamo ibibazo bizakemurwa hafashwe ingamba zirenze izafashwe amazi atarenga inkombe.

Ubwanditsi

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *