Meya Habitegeko yakingiwe ikibaba none Abadepite baramuvumbuye

Abatuye akarere ka Nyaruguru bacyumva ko Meya Habitegeko Francois yavumbuweho gukoresha umutungo nabi batekereje ko ,hashobora kuba impinduka yenda ayo yagiye ahabwa bitanyuze mu nzira ziboneye akaba yayagarura agasubizwa mu isanduku y’akarere.

Kuki Abadepite bavumbuye Meya Habitegeko ko yababeshye ntibamusabe kugarura uwo mutungo?Dore icyagaragaye ko cyavumbuwe n’Abadepite n’ishami ry’ikigo nderabuzima Meya Habitegeko yavugaga ko rikora kandi ridakora.

Depite Nkusi Juvenal perezida wa PAC[photo archieves]

Abagize Komisiyo y’inteko Ishinga Amategeko umutwe w’Abadepite ishinzwe gukurikirana ikoreshwa ry’umutungo wa Leta (PAC) bavumbuye ko Meya w’akarere  ka Nyaruguru yababeshye,niki kizakurikira,ibyibazwa nawa muturage wabisomye mu binyamakuru ,wa muturage wabibonye bica ku mateleviziyeo akanabyumva k maradiyo. Mbere yuko Meya Habitegeko yitaba PAC hari habanje igenzura ryakozwe n’umugenzuzi mukuru w’imali ya Leta bikaba byarabaye mu kwezi kwa 6 /2017.

Aha rero hagaragajwe ko ivuriro rya Yanze ryubatse mu murenge wa Ruheru ryuzuye titwaye akayabo k’amafaranga y’u Rwanda angana na 27, 235, 771 Frw ,igiteye agahinda ni uko hari haburaga  amaze ane ngo umwaka wuzure ridakora. Ubwo Habitegeko yitabaga PAC Yashimangiraga ko ivuriro rikora nayo ikamwemeza ko ridakora rubura gica. Nigute PAC yavuga bikazarangira gutyo gusa ?nigute umugenzuzi wa Leta yakora raporo ikazarangira gutyo gusa ?ese amafagitire yagaragajwe ko Habitegeko yayishyuwe binyuranije n’itegeko bikaza kuviramo bamwe mu bakozi kwirukanwa byatanze iki ?Abarengera inyungu za rubanda nimwe muhanzwe amaso.

Kaboneka Minisitiri w'ubutegetsi bw'igihugu[photo archieves]

Mu nteko haje kugaragara intimba ya  Depite Murumunawabo Cecile yahise avuga ko ababajwe no kuba  meya w’akarere ka Nyaruguru yemeza ko ivuriro ryakoraga ubwo barisuraga kandi abaturage barivugiye ko ridakora.Ikintu cyo gutekinika ni amahano ariko iyo utekinika mu buzima ?Depte ati : mumfashe kubishakira igisubizo. Akomeza agira ati :Tujya kuhasura twaje mutubwira ngo rirakora, muragenda muraritwereka. Burya njye navuyeyo nzi ko ari abatekinisiye badutekinitse none na mwe ni uko utubwiye? Mu nteko hakomeje impaka ndende kugeza n’ubwo  Depte yagize ati :Twagezeyo dusanga bazanye niba ari umuforomo, niba ari iki? Hari agatebe kariho uduti duke, noneho turikanga turabaza tuti abaje kwivuza bicara he? Abaturage bavugira rimwe inyuma ngo ‘aha ntihigeze hakora turacyakora rwa rugendo.Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru barasaba ko na Komisiyo ishinzwe uburenganzira bwa mu ntu n’amategeko yazabasura ikumva uko barenganye. 

Nigute Habitegeko aramuka mu gitondo akirukana umuyobozi mu karere cyangwa mu murenge bikarangirira aho ?Ibi byaravuzwe ariko aho gucika byarushijeho kwiyongera ,kuko n’ubu amakuru dufite ni uko na Visi meya ushinzwe imibereho myiz aagiye kumwirukana bitarenze  icyumweru.

Shyaka RGB[photo archieves]

Imishinga yose yubatswe mu karere ka Nyaruguru yaradindiye kubera inyungu za Habitegeko.Depite Munyangeyo Théogene yahise abaza abayobozi ba Nyaruguru icyizere abaturage babagirira mu gihe bajya kubeshya inzego za Leta na bo bahibereye. Niba inzego za Leta zuzuzanya hari hakwiye ingamba ku kinyoma cya Habitegeko  n’igitugu akoresha mu karere ahutaza bamwe mu bakozi avuga ko atibonamo. Aho ruzingiye ni aha hakurikira kuri meya Habitegeko ,aho yabajijwe icyizere yagirirwa n’umuturage ayobora,mugihe yakuvumbuyeho ikinyoma unyujije mu ikinamico ku nzego zasuye  ibikorwa bibakorera wadindije. Abaturage biboneka ko bakorerwaho ikinamico yuzuye iterabwoba bagakomba yombi ngo buke kabili,ikibabaje ni uko uturere tumwe na tumwe dutanga raporo zuzuzye ibinyoma muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu zikakirwa zigahabwa umugisha.

Aha rero niho hahanzwe amaso kurwego ruahgarariye abaturage arirwo badepite niba bafite imbaraga zo kweguza Habitegeko wababeshye. Habitegeko arabeshya akabeshyera na rubanda ntatinya no kubeshya muri njyanama ko umunyamakuru wamwanditse yamusabye ruswa.Habitegeko aho kugisha inama yarabizambije kuko yize gushyigikirwa na Ministeri Kaboneka kuko aho babihera iyo yasuye Nyaruguru yerekwa ibibazo biyugarije kubera igitugu kiyirimo ntagire icyo akora.

Igitutu cyaje kuba cyinshi maze Habitegeko akomeza kwihagaragaraho yemeza ko ivuriro rikora,ahaswe ibibazo ava ku izima avuga ko nawe yabeshywe. Umwera uturutse ibukuru  kubera gutekinika byateye barabeshya nabo bakabeshywa bikarangira umutungo w’igihugu uhahombeye.Imbaraga zaruse izindi maze Habitegeko ati :Mu by’ukuri nshobora kubeshywa  nanjye nkabeshya ariko ntabwo nabeshya abadepite mbigambiriye. Iriya centre de santé bagaragaje ko idakora kandi niko byari bimeze.

Habitegeko Meya wa Nyaruguru[photo archieves]

Ibi byo kwemera ko  amakosa yakozwe babigambiriye ,kandi bakanga kubyemera ngo babisabire imbabazi byatumbye Depite Karenzi Théoneste yavuze ko badashobora kwemera ko amakosa nk’ayo agenda gutyo gusa. Yavuze ko ababigizemo uruhare bagomba kumenyekana kandi bikabagiraho ingaruka.Ninde wakoze aya makosa ?ninde wayagizemo uruhare ?kuki Habitegeko atayatangamo raporo y’intekikano ?niba bidashobora kwemerwa nk’icyaha reka turebe icyo bizatanga kugirengo umutungo wa Leta ugaruzwe. Abaturage bo mu karere ka Nyaruguru ubu bategereje kureba niba Habitegeko azaha PAC raporo kwinyerezwa rya ririya vuriro. Hifuzwa ko amafagitire ya Habitegeko nayo yavugwaho kuko nabyo n’umutungo w’igihugu yanyerezaga,imishinga ya balinga nk’iyakozwe nta nyigo.

Amasoko yatanzwe kugeza n’ubwo ariha inshuti ye kandi yarakuwe kubapiganirwa aya Leta. Ikindi kuba yaratanze uburenganzira bwo kwishyura inshuti ye rwiyemezamilimo itararangiza isoko yahawe. Kuba bigaragara ko Viterineri w’akarere yaguye mu mutego w’ indakorera kubera ubucuti zifitanye na Habitegeko bigatuma zidakurikirana  amatungo y’abaturage hagapfa inka zigera kuri 30. Inama yabereye mu ntara y’amajyepfo yarimo Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Francis Kaboneka; Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, Nsengiyumva Fulgence; Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere, Prof Shyaka Anastase, Guverineri w’Intara y’Amajyepfo Mureshyankwano Marie Rose n’abandi.

Icyatangaje ni uburyo ibibazo by’akarengane byugarije akarere ka Nyaruguru bitavuzweho bigakingirwa ikibaba,ahuubwo bakarenga bakavuga  ko inka zipfa ari uburangare bwabayobora imidugudu. Abanyaruguru bumvise ko Minisitri Kaboneka yasabye ko Viterineri w’akarere asobanura impamvu agurisha imiti,maze arafatwa arafungwa kandi ibi na Habitegeko yarabizi birangira nta ngamba zifashwe .

Icyatunguranye ni uko Minisitiri   Kaboneka, yasabye inzego z’iperereza (RIB), gukurikirana icyo kibazo by’umwihariko kuwo wagurishije imiti ,ariko ntihakurikiranwe abirukanwa barenganijwe.Habitegeko ntiyifuza ko hari uwahunze 1959 kuko yabangamiye irangizwa ry’urubanza rwabaye itegeko bikaba byarabaye mu murenge wa Busanze.

 Dutegura iyi nkuru Habitegeko yaramaze kwirukana ushinzwe amasoko mu karere Nirora Emmanuel.Ubu biravugwa ko  Karemera Athanase ushinzwe ubuzima yaba ariwe watumye ikinyoma cya Habitegeko  cyivumburwa none yamushyize kurutonde rwo kwirukanwa, Rukundo Aphrodis comptable w’akarere ngo we yaba azira ko yatanze amafagitire ya Habitegeko yishyurijeho imigati.

Nsengiyumva Innocent ubu niwe ushinzwe abakozi mu minsi ishize niwe wari Gitifu w’akarere.Aimable Arthur ushinzwe Direction y’imibereho myiza no kwita kubatishoboye. Aba bose yabahanishije amezi atatu. Ngaho abashinzwe kurengera abanyarwanda muzatubwire niba Habitegeko we nta tegeko rimureba iyo arenganye rubanda. Abatabara nimutabare amazi atararenga inkombe.

Kalisa Jean de Dieu

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *