Amakimbirane aravuza ubuhuha mu ngo zimwe na zimwe

Nubwo kurwubaka biruhanya ariko abarusenya ntibabura niyo rwakubakwa munsi y’urutare barwitumye bararurimbura. Abagore 64 nibo bamaze kwicwa n’abagabo,naho 19 nibo bagabo bamaze kwicwa n’abagore. Mbega ishyano.

Busingye Minisitiri w'ubutabera[photo archieves]

Utubali n’uburyamo bwatwo nibwo bubika amabanga y’ingo.Ubwimvikane buke bwo mu ngo bukomeje guca umuco nyarwanda. Ubuvanganzo gakondo bwerekanaga ko umuco nyarwanda urema urukundo. Imiryango iyo yashyingiranaga yabaga inshuti cyane kuko ibisekuru by’umuhungu hamwe n’iby’umukobwa byose byarabanaga bigakundana.

Kuki ubu bitakiba?kuki ubu umuco wacitse?ese ni abab’ubu bawuciye?ese nta ngoma itagira ub’ubu?Hari abibaza niba igitera amakimbirane biterwa nibihe u Rwanda ruvuyemo bikabashobera?iki ni uko nta kurambagiza kukibaho. Abasesenguzi bibaza impamvu hataragaragazwa ishusho y’iperereza ryimbitse rikorwa ryerekana ikibazo cyo mu ngo kugeza abashakanye bicanye.Akarere ka Nyarugenge ni mu mujyi wa Kigali,abo twaganiriye ku mibanire yo mu ngo hafatiwe ku makimbirane bose bahuriza ku ijambo rimwe rigira riti”abagabo twaragowe muri ikigihe nta jambo tukigira mu ngo zacu,abagore nabo bahuriza ku ijambo rigira riti”twahawe ijambo twaribohoje.

Akarere ka Muhanga ni mu ntara y’Amajyepfo abagabo baho bati”uburinganire bwumviswe nabi none abagabo twarabuze iyo tujya. Abagore nabo bati”dore igihe twakubitiwe none Perezida yadukuyeho umuzigo.Akarere ka Rusizi abagabo  baho bataha bujya gucya kugirengo ngo polisi cyangwa n’inzego z’umutekano zitabafunga,kubera ko abagore babatuka bakaba aribo babarega ko babahohoteye.

Abagore bo bati”twarakandamije igihe n’iki ngo twikureho ingoyi .Ihohoterwa mu ngo rimaze gufata indi ntera ku buryo hari abagabo bahitamo gutaha abandi babyuka.Utubali nitwo tubika amabanga y’ingo kuko niho abazubatse bayagira uko bagowe.Kuki abashakanye ‘bava mu rugo rwabo batazi iyo bagiye’ bifatwe nk’ ibibazo byoroshye cyangwa nkibikomeye? Imiryango ireberera ubusugire bw’ingo ikora iki?kuki Leta ivuga ko mu muhanda haba abana b’inzererezi  kandi badashaka umuti w’ikibazo gituma bazerera?Iyi mibanire ivugwa ubu siko yatangiye,kuko byatangiye byoroshye none byafashe indi ntera,kuko bigaragazwa n’ubwicanyi bukomeje kuboneka mu duce tw’igihugu.

Umugabo umwe twaganiriye akanga ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we akiyita izina rya Bob tuganira yagize ati”jyewe nkora umurimo w’ubushoferi maze imyaka cumi n’icyenda nubatse urugo ,urumva ko mbyiruye,ariko ubu iyo abana bari ku ishuri kuko bose uko ari bane bigaga babayo ,iyo ndangije akazi ntaha  sacyenda z’ijoro,ariko iyo abana bari mu kiruhuko ntaha samoya kuko mbanziko umugore nabeshya ko namurebye nabi  bambera abagabo simfungwe.

Umugabo utuye mu murenge wa m Muhima we n’umwalimu mu ishuri ryisumbuye we tuganira  nawe yanze ko twatangaza amazina ye yiyita Mwalimu ,yagize ati”maze imyaka 22 nshatse umugore ariko ikintera agahinda ubu yamenesheje mu rugo ndahunga  nagiye gucumbika,bijya gutangira yarantotezaga amabwira ngo akeneye iki n’iki kandi mu mushahara mpembwa aziko kitaboneka,agahita ambwira ko nintakimuha abandi bakimuha,kugeza naho yanshyuriraga ko afite inshuti zimukorera ibyo nta mukorera,urumva rero ntakindi cyari kurengaho uretse kwahukana. Mwalimu yakomeje adutangariza ko uburinganire bwumviswe nabi  haba ku bagabo cyangwa n’abagore bityo babukoresha mu nzira yo gusenya ingo zabo.

Mwalimu yasoje adutangariza ko Minisiteri y’umuryango hamwe n’iy’ubutegetsi bw’igihugu zitari zikwiye gukuraho ibigo birera abana batagira ababyeyi kuko iyo abashakanye bashwanye ntawikoza umwana  bikaba aribyo bituma aba mayibobo.Umugabo ukora ubukorikori mu Gakiriro ka Gisozi nawe :Ati ‘‘Umugore wanjye tubyaranye gatatu, ariko yaranjujubije ku buryo nahisemo kuva mu rugo ngatorongera ngo ndebe ko nagira amahoro. Iyo mpaguma umwe yari kuzica undi.’’Uyu mugabo avuga ko yahukanye kubera kurambirwa gutunga urugo rwe n’urw’abandi bantu atazi.

Ati ‘‘Ndi umufundi, iyo nabaga nahashye umugore yahitaga abifata akabicamo ibice agaha inshuti ze bwacya ati umufuka w’umuceli waguze washize,umufuka w’isukali washize,uwa kawunga washize namubaza aho byagiye tugatongana ku buryo nageze aho mfata inzira ndagenda ariko mwoherereza amafaranga yo guhahira abana,nayo akayasangira n’wo yishakira akayandilimboy’Impala.Undi mugabo ukora akazi mu karere ka Muhanga nawe yanze ko amazina ye ajya ahagaragara kuko ari umuyobozi ,ariko yagize ati”nageraga mu rugo umugore akabica bigacika kandi yavugiraga kuri telephone n’inshuti ze aseka cyane,nyuma yibyo nagiye gukodesha kugirengo ntazafungwa nzira gushinjwa guhohotera umugore.

Hakwiye gukumirwa icyaha kitaraba kuko bwaba aribwo buryo bw’umutekano bwiza ,bityo ingo nabazikomokamo bagatekana.Umwe mubandi twaganiriye nawe yagize ati”Hari umunyemali hano mu mujyi wa Kigali wafunzwe azira ko yatutse umugore we kandi mugihe bari bafite abashyitsi akabatana umugabo akigira kuryoshya n’insore sore.Akomeza agira ati”ubu umugabo yarafunguwe ariko yafashe icyumba cye n’umugore afata icye,ariko ntibibuza umugore kumutuka no kumucira mu maso amubwira ko ntagaciro agifite murugo.

Esperance Nyirasafari ni Minisitri w’uburinganire n’iterambere ry’umuryango we ashishikariza abashakanye kubana mu mahoro byananirana bakiyambaza imiryango yabo ,naho mugenzi we Busingye Minisitri w’ubutabera ashishikariza abashakanye kubana neza byananirana bakiyambaza inkiko bagatana bataricana. Minisitri Busingye we avuga ko amategeko yabitegenije n’ubwo ataribyo byashyizwe imbere,kuko icyiza ari ukureka amakimbirane yaza ahagashakwa umuti wo kuyakemura ,nyuma yibyo kunaniranwa hakurikizwa itegeko bagatana ntawurica undi. Muri ikigihe abagaragajwe ko bishwe nabo bashakanye byahamijwe ko byahungabanije imiryango yabo cyane kuko buri umwe yaratwiciye ,undi yaratwiciye .

Abayobozi bamwe bigira nzabikemura ejo,abandi babogamira aho bigoramiye nabo bikubite agashyi kuko ntawarazwe kuyobora nawe nutabikemura nawe bizakugeraho bakwihorere. Umuryango nyarwanda ni utabarwe amazi atararenga inkombe.

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *