Intambara y’ubutita yibasiye uturere

Bamwe barirukanwa abandi bagakingirwa ikibaba mbega hari aho batabivugaho rumwe hakurikijwe amakosa y’umurengera yaharanzwe.

Ngirente Minisitiri w'intebe[photo archieves]

Ijisho ry’igitsure cya politiki niryo rikomeje kweguza ba meya.Wahawe ute?uvuyeho ute?Njyanama na nyobozi se byo birebana neza cyangwa kimwe gikorera uriya n’ikindi kigakorera wawundi.Ninde wabazwa bomboli bomboli yibasiye uturere?Guverinoma iyobowe na Minisitri w’Intebe Ngirente ntacyo iratangaza kigendanye na bomboli bomboli ivugwa mu turere.

Kwegura cyangwa kweguzwa sicyo kibazo,ahubwo bikorwa gute?bishyirwa gute mu bikorwa?uru rwikekwe ruzashira ryari?

Iyegura n’iyeguzwa mu turere n’imirenge udasize n’utugali bimaze gufata indi ntera.Ngarambe Francois umunyamabanga wa FPR cyangwa Minisitri w’ubutegetsi bw’igihugu Francisis Kaboneka.Aha bivugwa ko abayobora uturere bose baba ari banyamuryango ba FPR ubwo rero niho biva bavuga ko umunyamabanga wayo Ngarambe Francois yakabitangaho ubusobanuro.

Ibi bivugwa hashingiwe uburyo umuntu ahabwa umwanya,ukamunanira akimurirwa ahandi.Ingero zitangwa kuri bamwe na bamwe ni nyinshi. Minisitri Kaboneka impamvu avugwa ni uko ariwe ushinzwe uturere ,kandi nawe ni umunyamuryango wa FPR.Ninde ufite umuti?utawufite ninde?bizakemurwa nande?Birazwi ko imiyoborere ihamye  aribwo bukungu bwa banyagihugu,ariko iyo miyoborere yatewe na bomboli bomboli rubanda rwiyo arahagwa,akaharenganira kuko atagira gitabara.Azatabarwa nande se nta muyobozi uhari yegujwe?Tumwe mu turere ishyamba si ryeru.

Urwikekwe nirwo nzira imwe rukumbi yaburiwe umuti,niyo nzira yananiwe gupfunduka.Akarere karimo Njyanama,hakazamo Nyobozi,nyuma haza uwo bita Gitifu ariwe kizigenza w’akarere kuko niwe ugena umutungo uko ukoreshwa akanatanga amasoko.Umuturage aratabaza kubera kudahabwa serivise agenerwa.Bitera bigana kwa rubanda kuko, rubanda niwe uhabwa byose niwe ugenerwa byose ,ariko iyo bitagenze neza rubanda asubizwa inyuma,akaba  wawundi ngo genda uzagaruke ubishinzwe yagiye mu nama.Dore uturere tuvugwaho natwo ko nyobozi yatwo igiye kweguzwa.

Aya ni amakuru twakuye ahizewe mu bizerwa ba Leta.Kicukiro yo mu mujyi wa Kigali,Gatsibo na Ngoma mu ntara y’iburasirazuba,Nyabihu  mu ntara y’iburengerazuba, Gakenke na Burera mu ntara y’Amajyaruguru, Nyaruguru mu ntara y’Amajyefpo. Uturere tumwe na tumwe icy’umuturage ahawe kiba kivuye mu menyo ya rubamba. Biva kuki?biterwa n’iki?ninde uzabikemura?utabikemura ninde?kuki byaburiwe igusubizo?kuki hagwa rubanda rwagiseseka?ibi  tuvuga bigaragra iyo Perezida Kagame yabonye umwanya agasura uturere,kuko yakirizwa ibibazo biba bitarakemuwe.

Uturere ishingiro ry’imiyoborere ryugarijwe n’ikibazo cyaburiwe umuti.Uturere tw’u Rwanda ni (30)tugizwe na nyobozi na Njyanama,hakaza kizigenza witwa Gitifu”uyu niwe kimenya byose mu karere ,niwe ucunga umutungo nk’uko twabiberetse haruguru.Dore uko batangiye birukana ba meya: Umujyi wa Kigali:Meya yarezwe ibyaha bitandukanye areguzwa kandi na Gitifu yari yafunzwe,icyatunguranye ni uko meya w’umujyi wa Kigali yarataramara igihe awuyobora.Rubavu meya yarezwe ibyaha bitandukanye abanza no gufungwa nyuma areguzwa,mwibuke ko yaje kuregwa ko yabangamiye Mpayimana Philippe wiyamamarizaga kuba Perezida wa Repubulika. Kamonyi:Meya bamureze nawe ibyaha harimo gusinda no kutubaha inzego.

Nyamagabe:Meya yarafunzwe afunguwe areguzwa nawe yaregwaga gukingira ikibaba umuvandimwe we.Aha muri Nyamagabe bari babanje kwirenza Gitifu w’akarere.Ruhango :Meya na ba visi meya babili barajyanye,icyatunguranye ni uko Gitifu yasigaye kandi yariwe watungwaga urutoki. Nyabihu:Ubu yo iri mu manegeka nyobozi kuko Gitifu yaregujwe,hakurikira visi meya ushinzwe ubukungu ,bitamaze kabili heguzwa meya na visi meya ushinzwe imibereho myiza ahita anafungwa. Rusizi: Meya yegujwe kubera ibibazo bye bwite. Akarere ka Gicumbi niko konyine nyobozi bemeye ko yegujwe cyangwa ko yirukanywe. Ibyaha  ntibijya bitangazwa,kubera iki bidatangazwa?iki gicu kiri mu turere kuki gikomeza kubudika? Akarere ka Bugesera nako nyobozi yegujwe amagura adakora hasi.

Ibi bishatse kwerekana iki? Akarere ka Nyagatare nako nyobozi yegujwe,icyatunguranye niyeguzwa ry’iyi nyobozi .  Ese ninde meya uza gusigaramo ?ikibazo cyuko njyanama iba ikoreshwa  nacyo ntikirasobanuka. Akarere ka Nyaruguru hirukanywe visi meya ushinzwe ubukungu hasigara meya Habitegeko Francois kandi ariwe wavuzweho amakosa atandukanye. Akarere ka  Kayonza hirukanywe visi meya ushinzwe ubukungu. Akarere ka Huye hirukanywe nyobozi yose,aha ho byabaye nkibyari byitezwe kuko  Perezida wa Njyanama yavuyanze akarere kugeza naho akoze amakosa mu nama yabereye ku ntara i Nyanza. Akarere ka Rubavu ho hirukanywe aba visi meya babili. Ninde usesengura iki kibazo ngo atange ishusho ya politiki.

Uturere twose aba meya bashyirwaho na FPR kuko bose ni abanyamuryango bayo,ikindi cya kabili ninabo baba bayiyobora mu karere. Meya kugirengo ahabwe akarere yiyamamaza mu murenge nyuma akaza gutorerwa mu karere. Bikorwa gute?ikigaragara ni uko usanga umuntu ahabwa karere n’uwo azasimbura atarava ku ntebe aba yaragabiwe.

Ubu meya w’akarere ka Kicukiro yahamagajwe mu nteko ishingamategeko ku kibazo cy’imwe mu mitungo yanyerejwe nta gisubizo yatanze,ikindi ntaratanga igisubizo cyabirukanywe mu isoko rya centre Kicukiro kandi bari bishyujwe amafaranga.Ubu meya w’akarere ka Burera ruracyashyiditse na Noheli Emmanuel yirukanye akanamufungira umushahara ,ubu kaba yarasubijwe mu kazi na Minisitri Kaboneka,ariko imishahara ye akaba atarayimusubije yose.

Ubu meya w’akarere ka Nyaruguru ntaratanga ibisobanuro by’ukuntu yatambamiye irangiza rubanza kandi urubanza rwarabaye itegeko,kugeza n’ubwo avugira mu nama ko yasabwe amafaranga n’umunyamakuru,kongeraho guhora ashora akarere mu manza  yirukana abo avuga ko atibonamo.Ubu meya w’akarere ka Ngoma biravugwa ko yandagaje urubyiruko arugereranya n’ibikeri kongeraho ibibazo bya Rukumbeli atarakemura.

Gatsibo naho umuntu agira inzuri zirenze ebyeli mu gihe hari abandi batagira na metero imwe,igice cya Ngarama naho mu gace k’ubucuruzi ishyamba si ryeru.Izi ngingo zose ziganisha kugonganira kutuzuza inshingano bigatuma umuturage atabona ibyo akaeneye k’ubuyobozi.Abatanga imyanya nimwe muhanzwe amaso kuko kugabira uzeguzwa nabyo bihungabanya imiyoborere.  

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *