Rwema John Peter mu bujurire urubanza rwe rwahinduye isura

Ubutabera buboneye niyo nzira rukumbi ica akarengane.Ukuri iyo kuganjwe n’ikinyoma mwene ngofero araharenganira. Isi yose bizwiko iyo havutse ikibazo gikemurwa n’ubutabera(inkiko).

Rwema Peter[photo archieves]

Inkuru ya Rwema yatangiye mu bikino igera ubwo yubaka urwangano mu bantu batandukanye bamwe baraharenganira,yewe nuwagerageje kwerekana ukuri kubyo azi yaratotejwe kugeza naho havuzwemo za ruswa zo gucecekesha uwabitangaho ubuhamya.Inkuru yacu iribanda kubyabereye mu rukiko ,kuko irimo ibice bitatu icyambere n’icy’umuyobozi w’iburanisha, icyakabili n’icy’ubushinjacyaha bwo bwareze Rwema gufata kungufu,icya gatatu n’icya Rwema uhakana ibyo aregwa.

Rwema John Peter uregwa gufata ku ngufu yari umuyobozi wa AMIR(Association of microfinances institution in Rwanda. Akaba ubu aburana ubujurire kuko yahamijwe gufungwa igifungo cy’ imyaka itanu aho yashinjwaga gufata umukobwa ku ngufu. Iburanisha n’ibimenyetso byahinduye isura kuko byabaye ngombwa ko hitabazwa ibitarahawe agaciro mu rubanza rwa mbere.

Intambwe yatewe ni iy’uko  inteko y’urukiko yagiye kuri Hotel Eden Golf kureba uko icyaha cyakozwe. Abari bakurikiranye iburanisha batangiye kubona ko inyito y’icyaha cyangwa ubwacyo gishobora guhindura isura  kuko bimwe mu bimenyetso byashingiweho bitahuraga n’ukuri kwatangiye kuboneka. Abacamanza babaye nkabasubira mu mizi y’urubanza nk’uko twatangiye tubibabwira.

Rwema yahawe ijambo abwira urukiko impamvu yatumye ajurira ,ashimangirako yakatiwe igifungo cy’imyaka itanu rwirengagije ibimenyetso byamurengeraga kandi ko  abatangabuhamya yatanze  batarahawe agaciro. Umucamanza yasabye Rwema ibimenyetso byamufasha mu miburanire ,kandi ko yabigaragaza.

Ukwisobanura kwa Rwema kwashingiye ku bimenyetso by’uburyo yahamagaranye n’uwari umwungirije ku kazi bikaba byagaragazwa na telephone ngendanwa,hakaba hanarebwa n’iy’umushoferi we nawe udashirwa makenga kongeraho n’umukobwa ufatwa nka nyirabayazana w’ibibazo byose. Aha rero Rwema yavuze imbere y’umucamanza ko mbere yuko ahura n’uriya mukobwa ,ngo we umukobwa  yabanje kuvugana n’uwo wari umwungirije mu kazi kongeraho umushoferi we.

Rwema yakomeje abwira urukiko ko ubutumwa buri zo telephone bwamufasha bityo icyaha aregwa akakigirwaho umwere. Rwem ayakomeje abwira urukiko ko nihasuzumwa neza uko bagiye bahamagarana bazabona uko yatezwe umutego.Ikindi Rwema yavuze ko umukobwa hari raporo yo kwa muganga yagaragaje ko atari isugi nk’uko ubwe yabyivugiraga,nta bubabare umukobwa yagaragaje afatwa ku ngufu yewe nta n’igikomere cya mugaragayeho,n’ubwo aho yanyuze ashinja hose yavuzeko yabanje kwirwanaho.

Irindi jambo rya Rwema  yavuze mu rukiko ni uko yavuze ko aburana akaza no gukatirwa rwirengagije uburyo umukobwa yavuze ukuntu yagiye guhuruza umukozi wa Immigration wari aho bakirira abagana Hotel Eden Golf(reception) bikaba byari sasaba z’ijoro,anyuze ku byumba byari barayomo abo bazanye ku kazi mu karere ka Karongi.

Rwema wahawe umwanya wo kwisobanura ku cyaha aregwa cyo gufata ku ngufu yakomeje yerekana akagambane yakorewe kuko yavuze ko uwo mugabo yari aho bakirira abagana Hoel wenyine kuko nta n’umukozi ubishinzwe waruhari(yari kuri reception wenyine nta na receptionist waruhari,nabo basangiraga nta n’umwe waru gihari kandi no mu buhamya bwe ni uko yivugiye.Ikindi aabari mu rukiko bibajije ni aho bavuze impamvu umukobwa yakoze urugendo rungana na metero 200 ajya aho abagana Hotel bakiririrwa akarenga ibyumba byabo baziranye banazanye mu kazi akajya iyoyose niba nta cyibyihishe inyuma.

Rwema agifite ijambo yavuzeko hari abatanga buhamya be bakora muri Hotel urukiko rutahaye umwanya ,kandi rugaha abamushinja,yongeye gushimangira ikigaragaza ubusambanyi bwabo ko bakoresheje agakingirizo,agakomeza abyerekana  ko no mu rubanza rwa mbere yabivuze ntibihabwe agaciro.Ubusambanyi bwavuzwe buza no kugaragazwa udukingirizo twazanywe n’umushoferi wa Rwema,kandi barangije gusambana umukobwa niwe wagiye kubijugunya.

Uwunganira Rwema hamwe nawe ubwe  babwiye urukiko ko yumva nta cyaha yakoze bityo rukaba rwamugira umwere. Ubushinjacyaha buhagarariye uwakorewe icyaha nabwo bwahawe ijambo buhita buhamya ko ibyo Rwema Peter John avuga ari ibinyoma. Umushinjacyaha yahamije ko aho umukobwa yasambanirijwe hari mu cyumba cyo muri Hotel kandi kikaba cyari kegeranye na motel bityo urusaku rwayo rutari gutuma  abantu bumva kubera n’imvura yagwaga abo mubindi byumba ntibari kumva.

Aha rero niho abari mu rukiko bibazaga ahazava ukuri kuko hagaragaragamo gusesengura.Umushinjacyaha agifite ijambo yabwiye urukiko ko niba umukobwa yarakinguriye Rwema  icyumba akinjira bitasobanuraga ko yamwemereye gusamabana. Aha umushinjacyaha yakomeje avuga ko umukobwa yakinguriye Rwema nk’uwo bagiye guhana gahunda y’ibiri bukorwe by’akazi mu gitondo. Aho bigaragarira ko urubanza rwahinduye isura ni aho urega ariwe wa mukobwa uvuga ko yafashwe ku ngufu na Rwema akamusambanya yahawe ijambo ahita arira asohoka mu rukiko.

Abari buzuye icyumba cy’iburanisha bati noneho bigenze bite ko mbere mu rubanza atigeze arira? Ubushinjacyaha na Rwema n’umwunganira bakomeje kutemeranya ku cyaha cyo gufata ku ngufu ,kuko nabo bavugaga ko basambanye abyiyemereye kandi ko atari umwana   kuko afite imyaka y’ubukure. Urega ko yafashwe ku ngufu akimara gusohoka hasigaye umwunganira mu mategeko watanzwe na sosiyete sivile.

Ijambo ryaje gutungurana ni uko inteko y’urukiko yasabye ko bajya aho icyaha cyabereye kuri Hotel Eden Golf ,aha hari hagamijwe kureba imiterere y’ibigize icyaha,hari ukurebwa icyumba cyakorewemo icyaha naho moteli yariri.Muri kopi ya mbere y’urubanza rwahamije Rwema icyaha akanakatirwa imyaka itanu ubushinjacyaha bwavugaga ko uwahohotewe yatabaje ntihagire umwumva kuko moteli yasakuzaga cyane. Uwari uyoboye iburanisha yageze kuri Hotel ategeka ko bacana moteli kugirengo bumve niba urusaku rwabuza abari mu byumba aharawe nabagana Hotel.

Aha rero niho habaye itandukaniro ry’iburanisha rya mbere n’iri rya kabili kuko basanze urusaku rwa moteli rutabuza abumva kumva utabaza nk’uko byagiye bivugwa kugeza Rwema akatiwe imyaka itanu. Iburanisha rya mbere humvikanye imvugo yuwafashwe  ivuga ko mu cyumba barimo na Rwema akanamufatiramo ko bamenaguye ibikoresho bya Hotel.Aha  rero niho hatangiye kugaragara imvugo zinyuranye kuko urukiko rwasanze ntakigeze cyangirika ,dore ko na ba nyiri Hotel babajijwe niba hari igikoresho cyabo cyangiritse bagahakana bivuye inyuma.

Niki cyari kigambiriwe?abantu benshi bibuka ikibazo cyavutse hashingiwe ko ibikoresho bya Hotel byangiritse kubera indwano zabaye Rwema afata ku ngufu.Inkuru yacu iribanda kubyavugiwe mu rukiko. Umwe mu banyamategeko tuganira yanze ko amazina ye yatangazwa kubera umutekano we ,ariko yantangarije ko igisigaye ari icy’urukiko naho ubundi ibyashingirwaho byo byatangiye kuburirwa irengero.

 

Murenzi Louis

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *