Ibindi mutamenye mu murenge wa Muhororo:Uwiragiye Andrew ikibazo mu murenge wa Muhororo wo mu karere ka Ngororero mu ntara y’iburengerazuba.

Kuki Uwiragiye yitiranya gufungirwa inzira no kuba mu ishyaka PSD?ese birakwiye ko umuturage yaba ikibazo bikemerwa?

Amayeri uwiragiye yakoreshaga yatahuwe[photo archieves]

Meya w’akarere ka Ngororero Ndayambaje arahamya ko Uwiragiye Andre ikibazo cye akivuga uko kitari agamije kwerekana imbaraga zitarizo,hashyizweho itsinda ryo kugenzura ibivugwa.

Ubwo twagiranaga ikiganiro na Meya w’akarere ka Ngororero Ndayambaje twamubajije ku kibazo cy’umuturage witwa Uwiragiye Andre uvuga ko yafungiwe inzira na Gitifu w’umurenge wa Muhororo kaza kwandikira ubuyobozi bw’akarere ntahabwe igisubizo? Meya Ndayambaje adusubiz ayatubwiye ko Uwiragiye bavuganye ,ariko ikibazo ni uko yagiye gutangaza inkuru mu kinyamakuru avuga ko yarenganijwe ,kandi hagikorwa raporo ngo harebwe niba akwiye guhabwa iyo nzira cyangwa akwiye kuyimwa burundu.

Meya twanamubajije ku kibazo cy’abagore bayobora utugari bivugwako basabw arusa y’igitsina?Meya Ndayambaje ati’’ibyo ni amatiku yubakiye ku bantu baba bashaka gusebya abandi kuko twagiye mu murenge wa Muhororo nk’uko tujya nahandi hose tuganiriza abakozi ntawatugejejeho icyo kibazo cy’uko yatswe ruswa y’igitsina ,ahubwo jyewe mbibona nk’iturufu y’urwitwazo.

Uwiragiye Andre aganira n’ikinyamakuru ingenzinyayo.com yagitangarije ko we yigererayo kandi ko azahirika Gitifu w’umurenge wa Muhororo akaba anabigeze kure  anyura muri njyanama y’akarere kuko bazanamufunguriza inzira vuba.

Uwiragiye yakomeje adutangariza ko we na Visi meya ushinzwe imibereho myiza Kuradusenye Janvier bafatanije  gutegura guhirika Gitifu w’umurenge wa Muhororo.Uwiragiye kuba akorana n’inzego zitandukanye kongeraho gukoresha amafaranga agurira abaturage inzoga nibyo bituma bamwe bigomeka k’ubuyobozi.

Ubwo twageraga ku karere ka Ngororerotwasabye Visi meya Kurudasenge  kugirengo tumubaze impamvu ateza ikibazo mu murenge wa Muhororo?Kuradusenge yatubwiye ko ntacyo yatangaza Meya ahari ariko ko na Gitifu w’umurenge yaje kureba meya kugirengo amuhe ibisobanuro byibyamuvuzweho.

Gitifu w’umurenge wa Muhororo we turi ku karere yatubwiye ko ntacyo yatangaza atari ku biro bye,atubwira ko twaza kuhamusanga ,tuhageze dusanga yatangiye gusezeranya,tugenda tutavuganye. Ubwo twaganiraga na Uwiragiye twamubajije ikibazo gikomeye yaba afitanye na  Gitifu w’umurenge wa Muhororo uretse inzira yafunze?Uwiragiye :Jyewe ntabwo Adrien ajya anyubaha ashaka kumfata nka rubanda rusanzwe bityo ntampe icyubahiro nkwiye,no kuba yaramfungiye inzira byanyeretse ko yansuzugye kandi jyewe ubu kubera gukorana  n’abaturage n’izindi nzego ubu namwirukanye.

Aha rero niho hagaragaramo ikibazo urwego rurenze umurenge rukwiye gukemura hakiri kare. Twakoze inkuru tutabajije Meya,ariko ubu tuyikoze tumubajije kugirengo twerekane uko ikibazo giteye.Inkuru zacu ziracyakomeza mu karere ka Ngororero.

Ubwanditsi

 

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *